AKWOS yahagurukiye gukemura amakimbirane mu miryango

Umuryango nyarwanda uteza imbere umugore binyuze muri siporo (AKWOS) watangiye igikorwa cy’amahoro gifite intego nyamukuru yo kugeza ku bantu benshi ubutumwa bwo gukemura amakimbirane mu miryango, kubaka amahoro arambye no kwimakaza ihame ry’uburinganire kuko byagaragaye ko amakimbirane abera mu ngo agira ingaruka zikomeye ku mugore n’umwana.

Abiganjemo urubyiruko bitabira ibikorwa by'imikino bitegurwa na AKWOS
Abiganjemo urubyiruko bitabira ibikorwa by’imikino bitegurwa na AKWOS

Ni ibikorwa watangije kuva tariki ya 10 Ugushyingo 2020, bihuza club z’amahoro zigasangizanya uburyo zikoresha mu gukemura amakimbirane abera mu miryango ndetse n’aho batuye binyujijwe mu bihangano bitandukanye birimo indirimbo, imivugo, imbyino, amakinamico, inkuru zishushanyije, ubuhamya ndetse n’izindi mpano zitandukanye.

Baragahoranye Alex ni umunyonzi mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu. Avuga ko yari asanzwe agirana amakimbirane n’umugore we bitewe n’ubusinzi, ariko nyuma yo gukurikirana ibiganiro bya AKWOS yiyemeje gushyira hamwe n’umugore we.

Baragahoranye yagize ati "Biterwa n’inzoga n’ibitabi tuba twanyoye, nkanjye iyo nabisomye ndataha twaserera nkamushyiramo rumwe, gusa nkurikije ibiganiro numvise aha nsanze nihombya. Ngiye kubihagarika nite ku mugore wanjye."

Mu Murenge wa Nyamyumba abaturage bavuga ko ibikorwa by’amakimbirane byiyongereye kubera icyorezo cya COVID-19, aho abagabo n’abagore bagumye mu ngo badafite imirimo.

Rwemarika Félicité, umuyobozi wa AKWOS aganira n'abitabira ibiganiro
Rwemarika Félicité, umuyobozi wa AKWOS aganira n’abitabira ibiganiro

Kayiganwa Janvière uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko amakimbirane aboneka ashingiye ku mutungo hamwe n’andi yashinze imizi kubera ko abagore bari bamenyereye gutunga imiryango babikesheje kwambuka imipaka none bikaba byarahagaze, bagatangira gusaba abagabo.

Ni amakimbirane agira ingaruka ku bana, mu miryango ndetse no mu rubyiruko kuko ababibona bituma batinya gushinga ingo batinya kuzahura na yo.

Undi musore witwa Habanishaka utuye mu Murenge wa Nyamyumba ukomoka mu Karere ka Karongi avuga ko iyo abonye abafitanye amakimbirane bimutera amakenga.

Yagize ati "Amakimbirane mu miryango agira ingaruka zitandukanye zirimo kudindiza iterambere, ariko nkatwe urubyiruko amakimbirane atuma dutinya gushaka kuko iyo ubonye umuryango ufitanye ibibazo wibaza niba nawe bitazakubaho."

Bamwe mu bana baganiriye na Kigali Today bavuga ko amakimbirane mu miryango agira ingaruka ku bana cyane cyane abakobwa.

Bagaragaje uburyo amakimbirane aira ingaruka ku mugore n'abana mu muryango
Bagaragaje uburyo amakimbirane aira ingaruka ku mugore n’abana mu muryango

Hari abagize bati "Amakimbirane agira ingaruka ku bana bose, ariko umwana w’umukobwa bikarusha kuko iyo iwabo bakimbirana bimuviramo kuva mu ishuri agakora imirimo yo mu rugo harimo kurera barumuna be, kandi iyo avuye mu ishuri ahura n’ibishuko bituma aterwa inda itateganyijwe. Naho ku wiga iyo ageze mu ishuri atangira gutekereza ku bibera iwabo ntakurikire. "

Mudoge Ezechiel ni umusaza w’imyaka 70 utuye mu mujyi wa Gisenyi. Ubwo yaganirizaga abo mu Murenge wa Nyamyumba, yavuze ko yagiranye amakimbirane n’umwana we ndetse ashaka kumwirukana mu rugo ariko ahuye n’umuryango wa AKWOS urabunga.

Ati "Njye ndashima uyu muryango kuko washoboye kunyunga n’umwana wanjye twari dufite amakimbirane ndetse nifuza guhamagara ubuyobozi kuko yatahaga yasinze iminsi yose ndetse agateza umutekano muke mu rugo. Nageze ku Kagari numva ibiganiro bya AKWOS mbagezaho ikibazo cyanjye bemeye kuza mu rugo baratuganiriza none tubanye neza. "

Gukemura amakimbirane no kubaka ubumwe bw’umuryango binyuze muri siporo ni bimwe mu bikorwa bya AKWOS byishimirwa n’abaturage.

AKWOS ni umuryango nyarwanda uteza imbere umugore binyuze muri siporo
AKWOS ni umuryango nyarwanda uteza imbere umugore binyuze muri siporo

Kayiganwa uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko bakora siporo bafite ishyaka ryo gutsinda ku buryo n’abafite amakimbirane iyo bahuriye mu itsinda batanga gukina ngo ni uko bafitanye amakimbirane.

Ati "Siporo iradufasha kuko iyo abantu bafitanye amakimbirane bayihuriyemo bitababuza gukomeza, niba ari ugukina umupira w’amaguru umuntu aguhaye umupira ntiwawanga ngo ni uko uwuhawe n’uwo mutumvikana ahubwo muba mufite ishyaka ryo gutsinda, ikindi iyo murangije gukina mwishimye muraganira mugashobora no kurenga ibibatanya. "

Ubuyobozi bwa AKWOS buvuga ko butateza imbere umugore agihura n’amakimbirane mu muryango ikaba ari yo mpamvu bashyize imbere kuyakemura ndetse banakoresheje ba bagore kugira ngo barusheho kwigirira icyizere kandi banatinyuke barengere uburenganzira bwabo bakoresheje amatsinda y’amahoro mu midugudu.

Uwitwa BANA SINZI Aurore, ushinzwe imishinga muri AKWOS, we avuga ko uretse no kuba siporo yifashishwa nk’umuyoboro mwiza mu kubaka amahoro no gukemura amakimbirane, bifasha abagore n’abakobwa gutinyuka no kwigirira icyizere, bikabakura mu bwigunge ndetse kandi bikabarinda indwara za hato na hato bigatuma bagira ubuzima bwiza.

Bana Sinzi Aurore umukozi wa AKWOS aganira n'abatuye mu Murenge wa Nyamyumba
Bana Sinzi Aurore umukozi wa AKWOS aganira n’abatuye mu Murenge wa Nyamyumba

Umuyobozi wa AKWOS, Rwemarika Félicité, avuga ko kwigisha abantu uburyo bwo gukemura amakimbirane bidahagije ahubwo bisaba ko abigishijwe bajya no mu baturage bagatanga ubutumwa bukagera kuri benshi.

Avuga ko aho banyuze bigisha abaturage bagaragaje ko bafite ikibazo cy’ibiribwa kandi bagira ibyo babagezaho, avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ugushakira abaturage igishoro kugira ngo bagire icyo bakora mu gihe umupaka benshi bakuragaho ibibatunga utarafungurwa.

Umuryango AKWOS ukorera mu turere twa Kirehe, Rulindo, Musanze na Rubavu mu bikorwa byo guteza imbere abagore binyuze muri siporo hamwe no gufasha abakobwa batewe inda zitateganyijwe bagashobora gusubira mu ishuri no kubaka ubuzima aho gutereranwa n’imiryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka