Akimpaye watorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi ni muntu ki?

Ku cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo, Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi rwatoye abayobizi baruhagarariye.

Akimpaye Christine ni we watorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu.

Akimpaye ni umugore ufite imyaka 39, akaba asanzwe ari umukozi muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ushinzwe abakozi(HR Specialist).

Yavukiye mu murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo mu mwaka 1980 aho yakuriye anahakora akazi kanyuranye mu nzego zifata ibyemezo.

Uwo mubyeyi w’abana batatu, umuhungu n’abakobwa babiri, yashakanye na Mayange Jean Pierre mu mwaka wa 2004.

Yize amashuri abanza mu ishuri ribanza rya Mugambazi mu karere ka Rulindo.Amashuri yisumbuye yayigiye muri Notre Dame d’Afrique ryo ku Nyundo mu karere ka Rubavu ntiyabasha kuhakomereza kubera intambara y’abacengezi, aho yagarutse gukomereza amashuri ye muri APAPEK Murambi.

Arangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, yakomereje amasomo mu Nderabarezi (TTC-Bicumbi) aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye agaruka kwigisha mu gace k’iwabo, mu ishuri ribanza rya Mugambazi aho yigiye amashuri abanza.

Uwo mugore akirangiza amashuri yisumbuye ntiyahagaritse amasomo, kuko yagiye kuminuza muri Mount Kenya University, aho yakuye impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu (Masters) cya kaminuza mu ishami ry’imicungire y’abakozi (Human Resourse) no mu ishami ry’ubuyobozi rusange (Public Administration).

Akimpaye umaze imyaka icumi mu nzego zinyuranye, muri 2009 ni bwo yatangiye kujya mu nzego z’abagore zifata ibyemezo, aho yatorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Rulindo aho yamaze manda ebyiri mu gihe cy’imyaka 10 ayobora urwo rugaga.
Akimara gutorerwa kuyobora urugaga rw’abagore yanatorewe kuba mu nama njyanama y’akarere ka Rulindo, aho yarangije manda ya mbere akaba yaramaze gutorwa no muri manda ya kabiri.

Nyuma yo kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Rulindo, mu nteko rusange idasanzwe y’umuryango wa FPR-Inkotanyi, yateraniye mu karere ka Musanze ku itariki ya 15 Kamena 2019 ubwo hatorwaga inzego zinyuranye z’ubuyobozi, Akimpaye yagiriwe icyizere atorerwa kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru.

Uwo mugore ukunze kugaragara aseka, aganira na Kigali Today nyuma yo gutorerwa guhagararira urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, yagize ati “ Nanezerewe (aseka) mu buryo budasanzwe, ntiwambonye ndi kumwe na Nyakubahwa Jeannette Kagame? Ni ishimwe rikomeye”.

Yavuze ko yanejwejwe no kuba yatorewe izo nshingano, ashimira abamugiriye icyizere kandi avuga ko atazigera abatenguha.

Yagize ati “Ndashimira cyane abangiriye icyizere bakantorera izi nshingano, icyo nababwira ni uko ntazigera mbatenguha, kandi mbasaba amaboko kugira ngo dukomeze dufatanye, tubashe kugera ku nshingano z’umuryango kandi ushoboye”.

Yavuze ko ibanga rituma abantu bamugirira icyizere ari ugukora cyane no kugira ubushake mu byo akora.

Ati “Icya mbere ni ugukora ibintu byawe byose ukabishyiramo ubushake, ntabwo ari ukuvuga ngo ni ukugukunda gusa ahubwo bareba ibikorwa ukora hanyuma bakabiha agaciro”.

Mu ngamba yihaye nyuma yo gutorerwa izo nshingano zo kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu muryango utekanye.

Ati “Ingamba ni ugukomeza ubufatanye, urabizi neza ko ingamba zashyiriweho abagore ari nyinshi kandi zose zigamije guteza imbere umugore n’umuryango muri rusange”.

Akomeza agira ati “Ni ugushyiramo imbaraga kugira ngo manifesto y’umuryango ikubiyemo ibikorwa Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yemereye abaturage yiyamamaza, uzi ko ari Chairman wacu, bibashe kugerwaho umugore abigizemo ijambo kandi abigizemo n’uruhare”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwakoze cyane. Akimpaye Felicitation. mugore ubereye u Rwanda ntimuzatetereze uwabahaye ijambo , uwabasubije agaciro. natwe abagabo tubari inyuma. mu bufatanye nta kabuza tuzagera ku ntego. AKIMPAYE Felicitation encore. Rulindo byiza cyane. Imana idufashe.

alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka