Akekwaho kwica se na mukase bapfa isambu

Gilbert Sindayigaya w’imyaka 24 y’amavuko afunguye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana akekwaho kwica bunyamaswa ise, Mohamoud Kanyabigega; na mukase, Marita Mukagwego. abaziza isambu.

Ubwo bwicanyi bwabaye tariki 24/02/2012 ubwo Sindayigaya yaguraga ibiti byo kubaka na se ariko akamwishyura amafaranga batavuganye. Sindayigaya yishyuye se amafaranga 500 ku giti kandi bari bumvikanye 800 nuko amakimbirane atangira atyo.

Sindayigaya yaje gufatanya n’undi witwa Shumbusho bica Kanyabigega bamuciye umutwe. Ubwo mukase wa Sindayigaya, Mukagwego, yazaga kureba ikibaye na we baramutemye baramwica, imirambo yabo yombi bayihisha mu ishyamba bose bahita bahunga.

Shumbusho yahise afatwa, Sindayigaya we yatawe muri yombi agerageza kwambuka ngo ajye mu gihugu cya Tanzaniya; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.
Mushiki wa Sindayigaya, Marcelline Uwizeyimana, avuga ko byatangiriye ku makimbirane y’isambu ubwo Sindayigaya yangaga kugabana isambu n’umugore we batakibana, abana be ndetse n’abavandimwe be. Sindayigaya n’abavandimwe be, Minani na Mukashyaka ndetse na mama wabo bacuze umugambi wo guhitana Kanyabigega.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie yamaganye icyo gikorwa cya kinyamaswa. Yagize ati: “Duhugiye mu guteza imbere igihugu mu gihe aba bantu bibereye mu kwica inzirakarengane z’abaturage; ntituzihanganire imyitwarire nk’iyi ya kinyamaswa.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana, Jean Bosco Mudacumura, yashimiye abantu batanze amakuru arebana n’ubwo bugizi bwa nabi.Yasabye abantu gusaba inama cyangwa kugana inkiko nk’uburyo bw’amahoro bwo gukemura amakimbirane yo mu miryango.

Baramutse bahamwe n’icyaha cyo kwica bazahanishwa igifungo cya burundu ukurikije ingingo 311 n’iya 313 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

Amaraso yamenetse muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ariho aragaruka abayamennye!Ubu bwicanyi bw’indengakamere bukomeje kwigaragaza mu miryango buraturuka ku mahano yakozwe muri Jenoside.Nyamuneka banyarwanda nimureke twemere dupfukamire Nyagasani Imana tuyisabe imbabazi tubikuye ku mutima!Nibitaba ibyo uyu muvumo uzadukurikirana kugeza no ku buvivi n’ubuvivure.

yanditse ku itariki ya: 1-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka