Akazi kanjye si ako gushyiraho amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi - Perezida Kagame

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Jeunne Afrique, yavuze ko adatewe impungenge n’umukandida uwo ari we wese bazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe tariki ya 4 Kanama 2017.

Perezida Kagame yatangaje ko adatewe Imbogamizi n'abo bazahatana mu matora
Perezida Kagame yatangaje ko adatewe Imbogamizi n’abo bazahatana mu matora

Asubiza ikibazo yari abajijwe niba nta mukandida umuteye impungenge mu bo bazahatana, yabwiye Umunyamakuru wa Jeunne Afrique ko mu mbogamizi n’ibibazo yagiye ahura na byo, icyo ari cyo cyoroshye cyane kubirusha.

Yagize ati” Twahuye n’imbogamizi nyinshi zikomeye kurusha iyi. Kuki ushaka ko guhatana mu matora byaba ikibazo kuri twe? Iki ni ikibazo cyoroshye cyane.”

Umunyamakuru kandi yanabajije Perezida Kagame icyo yizeza Abanyarwanda, kugira ngo bazamuhundagazeho amajwi muri aya matora.

Amusubiza agira ati” Muranzi, ntabwo ndi wa muntu wo kubeshya Abanyarwanda no kubizeza ibidashoboka. Tuzi aho tuva, tuzi ibyo twagezeho, tuzi kandi ibyo dushoboye n’ibyo tugomba gukora, tukanamenya imbaraga zacu uko zingana.

Sinjya nemerera abantu ibyo ntabashije, kandi nta kindi kirenze kwibutsa Abanyarwanda ko bagomba gukorera hamwe, kugira ngo babashe kugera ku hazaza heza h’igihugu.”

Perezida Kagame yongeyeho ko aya matora, ari amatora areba Abanyarwanda bonyine, yibutsa amahanga ko ntacyo agomba kuyavugaho.

Muri icyo kiganiro kandi Perezida Kagame avuga ku bumva ko naramuka avuye ku buyobozi, u Rwanda rwazahura n’ibibazo kuko bamufata nk’aho ari we wenyine gisubizo cy’ibibazo by’u Rwanda.

Ati” Ibintu ntibigenda bityo. Icy’ingenzi ni uko twubatse umusingi urambye, uzahoraho ku gihe cya Kagame ndetse na nyuma ye.”

Perezida Kagame kandi muri icyo kiganiro yavuze ku bashinja u Rwanda ko nta rubuga rwa demokarasi ruhari kubera umubare muke w’’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akorera mu Rwanda.

Yavuze ko akazi ke atari ugushyiraho amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, ahubwo ashinzwe gushyiraho urubuga buri Munyarwanda wese yisangamo, noneho akihitiramo inzira imubereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Njye mfite ikibazo kuki amahanga yibwira ko Demokarasi ariko habaho ubuyobozi n’ababurwanya? Nkunda KAGAME cyane abanyarwanda twahuye n’ibidutanya byinshi abanyamahanga batureke tujye hamwe twubake ejo heza hazaza kandi amatora ni ayabanyarwanda gusa bo bacecetse barebe ibyiza tugezeho baze tubahehokuko nigihe twari mu kaga baratureberaga twishakamo ibisubizo.

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize

urubyiruko twese turi mu muwitozo ngorora gikumwe, ngo twongere twitore kagame wacu niwe mizero y’urubyiruko kand natwe turi amaizero y’igihugu cya paul kagame ooyeeeeeeeeeeeeeee’ amahanga yo na rekere aho abanyarwanda twamaze gusobanuka kuko tuzi iyo twavuye ,aho tugeze ndetse naho tugana heza , no guhitamo kwacu ni twe bireba nkabanyarwa bakunda urwanda rwacu.

musabyimana pascal yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

President kagame rwose ndamushyigikiye kdi igikumwe cganjye kikuriho sinareka guha agaciro city tower,convetion,isuku,ubuvuzi kubuntu,Girinka.....byinshi agaciro kdi nabandi barabibona udibye umuco wakwikunda nokwigwizaho ibigenewe umunyagihugu,sawa murakoze.

Aimable yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Nibyo rwose akazi twashinze president kagame si ukubaka amashyaka batabyunva kimwe.

Musare yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka