Akato kahabwaga abafite ubumuga bw’uruhu karagenda kagabanuka

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda (OIPPA), Nocodème Hakizimana, aremeza abafite ubumuga bw’uruhu biteguye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu myaka iri imbere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'umuryango w'abafite ubumuga bw'uruhu, Hakizimana Nicodeme
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu, Hakizimana Nicodeme

Yabyemeje agendeye ku mpinduka zikomeje kugaragara mu gihugu mu kwita ku bafite ubumuga, aho akato kahabwaga abafite ubumuga bw’uruhu kagenda kagabanuka, ndetse bakaba bakomeje guhabwa amahirwe angana n’ay’abandi bose, arimo kwiga n’ibindi.

Yagarutse ku marushanwa ya Miss Rwanda, ashimira abayategura aho bakomeje gutanga amahirwe ku bafite ubumuga, avuga ko mu gihe kidatinze abafite ubumuga bw’uruhu biteguye guhatanira ikamba, dore ko bakomeje gushyira imbaraga mu kubazamurira ubumenyi.

Yagize ati “Intambwe ya mbere yo kugira ngo ujye guhatana ni ukwiga. Abafite ubumuga bw’uruhu turacyarwana n’uko nibura batera intambwe mu kwiga bakaminuza, kugira ngo babashe gutinyuka guhatanira muri izo nzego zitandukanye, zirimo na Miss Rwanda”.

Arongera ati “Ntekereza ko mu myaka iri imbere, ni na yo ntego yacu, abafite ubumuga bw’uruhu na bo bazatangira kugaragara muri Miss Rwanda, ariko uyu munsi baracyitinya, ntibaratinyuka kugaragara aho abandi bari, ariko ntekereza ko mu minsi iri imbere uko uburezi bwabo butera imbere n’imyumvire ikarushaho guhinduka, na bo bazaba bamwe mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda, rwose tuzabigeraho”.

Uwo muyobozi, yavuze ko muri rusange abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda bataragira imibereho ishimishije, aho mu muryango nyarwanda bagihezwa.

Ati “N’ubwo nta bwicanyi bwabakorewe mu Rwanda nko mu bindi bihugu duturanye, ariko usanga mu muryango nyarwanda bagihabwa akato, baracyahezwa, usanga umuryango wabyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu agitereranwa n’imiryango baturanye, rimwe na rimwe bikazana n’amakimbiranye mu miryango”.

Akomeza agira ati “Uyu munsi umubyeyi w’umugore, aracyafatwa nk’aho ari we ntandaro yo kuvuka k’umwana ufite ubumuga bw’uruhu, ibyo bigatuma akenshi abagabo batagikorera ingo zabo. Hari abazisiga bakazita bigatuma ingo zikena, ari na cyo gisobanuro cy’uko bavuga ko abana bafite ubumuga bw’uruhu bavukira mu miryango ikennye, si uko iba ikennye, ahubwo iyo amaze kuvuga, usanga ababyeyi batagihuza ngo bakorere hamwe”.

Yavuze ko hakiri ihezwa ry’abafite ubumuga bw’uruhu mu kazi, aho abenshi ngo usanga bamunena, aho bumva ko adashoboye, bakaba bakomeje kwitwa amazina agayitse abaheza, aho bigira ingaruka mbi ugasanga ntabwo ufite ubumuga yisanzuye aho abandi bari.

Hakizimana Nicodeme
Hakizimana Nicodeme

Ikibazo cyo kwiga ku bafite ubumuga bw’uruhu, ngo kiragenda gikemuka aho bakomeje kwiyongera mu mashuri abanza n’ayisumbuye, n’ubwo ngo muri Kaminuza bakiri bake, ibyo bikaba bikomeje gutanga icyizere cy’uko mu myaka iri imbere, ubuzima bw’abafite ubumuga bw’uruhu buzaba bumeze neza.

Umwe mu babayeho bahabwa akato ku ishuri witwa Nikuze Yvette, avuga ko n’ubwo yagiye ahabwa akato guhera mu ishuri ry’inshuke, atacitse intege, ahubwo yashyize imbaraga mu kwiga uko yazamukaga mu byiciro by’amashuri akato kagenda kagabanuka, ubu akaba yararangije Kaminuza.

Ati “Ishuri ry’incuke naritangiriye i Gisenyi. Umunsi wa mbere byambanye ibibazo. Ku munsi wa kabiri mama atangira kumperekeza, ndabyibuka abandi bana bajyaga banshungera bakamvugiriza induru. Nigeze no kuva mu ishuri mama abonye ko bikomeye anyimurira ku kindi kigo”.

Hakizimana arashimira Leta yashyize imbaraga mu kubegereza amavuta y’uruhu ku giciro gito, dore ko ari ikibazo bagiye bagaragaza kenshi, aho bayabonaga ahenze cyane.

Gusa aranenga uburyo agezwa ku banyamuryango, ati “Uyu munsi amavuta y’abafite ubumuga bw’uruhu yarabonetse, ariko imbogamizi zikaba mu kuyatanga. Usanga ufite ubumuga bw’uruhu ajya ku kigo nderabuzima akayabura, yabaza igihe azabonekera ngo agaruke kuyafata, ntibakimubwire”.

Arongera ati “Ndasaba Abayobozi b’ibigo nderabuzima kujya basaba ayo mavuta muri farumasi z’akarere, bakayegereza abaturage kuko arahari menshi mu gihugu, tugasaba n’abafite ubumuga bw’uruhu hirya no hino, gushishikarira kuyafata no kwegera izindi nzego mu gihe bayabuze mu bigo nderabuzima, kugira ngo turusheho kwirinda kanseri y’uruhu kuko ikomeje kwica abantu benshi”.

Kugeza ubu, abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda bamaze kubarurwa ni abantu 1238.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka