Akarere ka Rwamagana ngo noneho gafite icyizere cyo guseruka neza mu kwesa imihigo
Abayobozi b’akarere ka Rwamagana baravuga ko noneho bizeye kuzaserukana umwanya mwiza mu kwesa imihigo 48 bari bahigiye Perezida wa Repubulika, dore ko mu myaka yashize ako karere kakunze kuza mu myanya iri inyuma ya 20.
Uyu munsi kuwa 25/07/2013, itsinda rigizwe n’abakozi b’inzego nkuru z’igihugu riri kugenzura uko akarere ka Rwamagana kesheje imihigo, ryazindutse rigenzura mu mirenge itandukanye ko ibyo akarere kanditse mu maraporo byanakozwe koko.
Muri ibi bikorwa ngo harimo umuhanda wa kaburimbo wubatswe mu mujyi wa Rwamagana utwaye akayabo k’amafaranga miliyoni zisaga 800, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bitunze benshi muri Rwamagana no mu mujyi wa Kigali, kubakira abatishoboye no guteza imbere isuku mu ngo no ku mihanda.

Ibi bikorwa birimo kandi ngo kubaka inyubazo zigezweho ku mavuriro n’ibigo nderabuzima ndetse no gutanga serivisi nziza abayobozi ba Rwamagana bacyemura ibibazo by’abaturage ku gihe.
Ibi bikorwa byose biri kugenzurwa n’itsinda ry’abakozi bo mu biro bya perezida wa repubulika, abakorera muri serivisi za minisitiri w’intebe, abo muri minisiteri zinyuranye n’ibigo bikuru bya Leta ndetse n’abakorera ibitangazamakuru binyuranye mu Rwanda.
Akarere ka Rwamagana kakunze kujya kaza mu myanya ya nyuma ubwo hatangwaga amanota n’imyanya mu kwesa imihigo mu myaka yashize.
Mu mwaka w’ingego y’imari wa 2009-2010 akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa 29 mu turere 30, aho kari kagize amanota 53%. Mu mwaka wakurikiyeho wa 2010-2011 Rwamagana yabaye iya 22 ifite amanota 80%, naho mu mwaka ushize wa 2011-2012 ako karere gasubira inyuma ku mwanya wa 28 ariko amanota ariyongera agera kuri 83%.

Umuyobozi w’aka karere yabwiye Kigali Today ko n’ubwo akarere ayoboye kasubiye inyuma mu mwanya kari kakoze neza kuko kari kabonye amanota menshi kurushaho.
Buri mwaka inzego zinyuranye za leta zisinyana imihigo na perezida wa repubulika, gahunda leta ivuga ko ngo ituma inzego zayo zikora neza zigamije kwesa imihigo iteza abaturage imbere. Hamaze imnsi havugwa ariko ko hari inzego zishyira ingufu nyinshi mu gukora amaraporo meza atajyanye n’ibikorwa, cyangwa izindi zigahiga imihigo yoroheje cyane, bityo ngo bakazayigeraho yose ariko bataragejeje impinduka nyinshi ku baturage.
Mu nama itegura isuzumwa ry’imihigo, umuyobozi mukuru muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu witwa Egide Rugamba yavuze ko gahunda y’imihigo itagamije gushyira uturere mu irushanwa tugamije amanota gusa, ahubwo ngo ni uburyo bwo gutuma abayobozi ndetse n’Abanyarwanda bose biha intego bashaka kugeraho, bagakora baharanira kuyigeraho.

Uyu muyobozi avuga ko inzego zidakwiye kurangamira cyane imyanya n’amanota zihabwa mu mihigo kuko n’iyo uturere twose twahiga imihigo ku gipimo cyiri hejuru ya 90%, hazahora hazamo urutonde rw’uko inzego zikurikirana kabone n’ubwo zarushanya amanota macye.
Bwana Rugamba yasabye ko abayobozi bakwihatira kujya bakora koko ibigamije impinduka nziza mu baturage, kandi ngo ababisohoje neza babona n’amanota abahesha umwanya mwiza kandi n’abaturage bakorera bakagerwaho n’iterambere.
Biteganijwe ko urutonde rw’uko uturere twarushanyijwe kwesa imihigo ruzamenyekana mu kwezi kwa Nzeli, ubwo izi nzego ziri kugenzura uturere twose zizaba zamaze guhuriza hamwe ibyavuye mu igenzura riri gukorwa mu gihugu hose.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu mihigo bahiga bashyiremo ingufu z’amashanyarazi cyane nk mu murenge wa Gishari ho basigaye inyuma aho usanga hari ibice byinshi bitarabona amashanyarazi