Akarere ka Musanze kahagaritse kwakira abakenera serivisi n’inyandiko zishyikirizwa Akarere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwabaye buhagaritse kwakira ababugana n’inyandiko zishyikirizwa Akarere, bushishikariza abaturage kwifashisha ikoranabuhanga.

Ni mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa kabiri tariki 28 Nyakanga 2020, rishyirwaho umukono n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine; rikaba rigaragaza ko iki cyemezo cyashingiye ku ngamba n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Itangazo ry’Akarere ka Musanze rikomeza rivuga ko abafite ibibazo bitandukanye bishingiye kuri serivisi zitangwa n’Akarere guhamagara umurongo wa telefoni itishyurwa 4042 (toll free), cyangwa bakandikira akarere hakoreshejwe ikoranabuhanga rya interineti kuri e mail: [email protected].

Mu bipimo byashyizwe ahagaragara ku wa mbere tariki 27 Nyakanga 2020 byagaragaje ko mu bipimo 6,165 byafashwe uwo munsi, bikabonekamo abantu 58 banduye icyorezo cya Covid-19, muri bo umuntu umwe ari uwo mu Karere ka Musanze, abandi bakaba baragaragaye mu Mujyi wa Kigali na Rusizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Jeanninne Nuwumuremyi, aganira na RBA, yavuze ko ibi bitavuze ko servisi z’akarere zahagaze, ahubwo ko abaturage basabwa kuzisaba bubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Yagize ati “Ikindi ni uko ubu tugiye kwibanda ku murenge. Ufite ikibazo wese akibarize ku murenge, kuko haba habegereye kandi bagahura ari abo muri uwo murenge gusa, ikibazo cy’ubwandu kigenda kigabanuka”.

Ati “Dukomeze twige uburyo twakwakira abantu ariko harimo ubwirinzi bukomeye. Dukomeze ingamba zo kwirinda, ntidusohoke tudafite icyo tugiye gukora, twambare agapfukamunwa, dukarabe kenshi, n’ibindi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyago bya bamwe niyo mahirwe yabandi nyine! Ibya covid bizabara umunyonzi, ukora mu kabari nabashomeri. Naho zanyobozizo uwo mu meya aravugukuri baguye ahashashe ntabindi bibazo bafitemo sugushaka ayabo nokureba abambaye udupfukamunwa ubundi cashi zikajya kuri konti nimodoka yabo ikabarirwa haribindi

Kabuga yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

Wamugani wa meya wa nyaruguru iyi covid yaje arigisubizo kuri nyobozi zuturere, leta irarangaye barikorera ibyobashatse ntawubavuga noneho, ninakomeza cyane izabongerera mandat nta matora azabaho!!! Naba rero nibabe biruhukiye buriya barumva bafunga nkamezi10

Ndabasanze yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka