Akarere ka Muhanga kahize gukuba kabiri imisoro kinjiza
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buramara impungenge abikorera ko badeteze kubasoresha amafaranga menshi kugira ngo gahigure umuhigo kahize wo kuzakuba kabiri imisoro kinjizaga. Ngo bagiye kongera ibikorwa bisora bagurisha imwe mu mitungo ya Leta iri mu mujyi w’aka karere.
Umuyobozi w’akarere agira ati: “kimwe mu byo twizeye birimo n’amazu ya Leta, nk’inzu yahoze yitwa iya OPROVIA, hari andi mazu ari ahitwa i Nyabisindu, hamwe twatangiye kuyasenya kuko twabonaga ashobora guteza impanuka, ahari hotel Concorde nawo ni umutungo w’akarere”.
Iyi mitungo ngo niyo izavamo ubwo bushobozi bwose bwo kongera imisoro n’amahoro kuko ibikorwa bisora bizaba byiyongereye. Ngo nta bacuruzi cyangwa abikorera muri rusange bagakwiye kugira impungenge ko aribo bazasoreshwa by’ikirenga.
Aka karere kinjije miliyoni 495 umwaka ushize none uyu mwaka bahigiye kwinjiza miliyoni 725.
Imisoro ni imwe mu nkingi ya mwamba mu gihugu nk’u Rwanda kitagira imitungo kamere ihambaye. Ikaba ariyo yifashishwa mu iterambere nko kubaka ibikorwa remezo n’ibindi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kandi wasanga uyu muhigo hari abawushima kdi ari uteza inzara rubanda rugufi nyirukuwuhiga yigaramiye! nonese niwongera imisoro kumucuruzi urakeka nawe azemera kumarira inyungu ye mu misoro? ibi bizagira ingaruka kumuguzi ariwe wa muturage kuko niwe bazongerera igiciro naho mayor we ahahisha imodoka aho bihendutse(mwibuke ko bo buri KM bakoze bakibarira mission), kdi ntiwatandukanya ibirometero imodoka yagenze ijya muri affaires personnel ndetse nibyo yagiyemo ajya muri gahunda zakazi. Kubwange nkabona umuhigo waba kugabanya imisoro!
ikimbabaza ni uko bazakandamiza abaturage, ugasanga umuntu yizaniye avoka 10 bakamusoresha yewe!!!!