Akarere ka Kicukiro kashimye ubufatanye burangwa mu Murenge wa Gikondo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buravuga ko ubufatanye hagati y’abayobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa ari bwo butuma imihigo yahizwe yeswa ku rugero rwifuzwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, ashima cyane ubufatanye bugaragara mu bayobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa bo mu Murenge wa Gikondo, akavuga ko ubwo bufatanye bugezweho mu mirenge yose ya Kicukiro, ako Karere kajya kaza imbere buri gihe mu kwesa imihigo.

Ku wa Kabiri tariki 20 Mata 2021, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo, abahagarariye abaturage n’abafatanyabikorwa bamuritse ibikorwa by’abafatanyabikorwa, hanashimirwa amasibo n’imidugudu yitwaye neza mu gihembwe cya mbere cy’imihigo ya 2020-2021.

Ni mu nsanganyamatsiko igira iti “Jyewe nawe, dufatanye kwesa imihigo”. Iyo nsanganyamatsiko irahamagarira abaturage, abayobozi hamwe n’abafatanyabikorwa gufatanyiriza hamwe bakesa imihigo biyemeje.

Umutesi agira ati “Ibyo twabonye hano navuga ko ari ubudasa bwa Gikondo. Ntabwo nshidikanya ko ari ho mukura intsinzi, kuko abantu bafatanyije nk’uko twabibonye hano, buri murenge ukagira ubu bufatanye, mpamya ntashidikanya ko Kicukiro yakomeza kuza ku isonga”.

Gikondo yashimiwe ubufatanye buranga abaturage, abayobozi n'abafatanyabikorwa
Gikondo yashimiwe ubufatanye buranga abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa

Abafatanyabikorwa bakorera mu Murenge wa Gikondo, bavuga ko bashimira ubuyobozi bw’uyu murenge uburyo bafatanya mu mihigo yose baba biyemeje kugeraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo, Suzan Mukasano, avuga ko mu mihigo yose umuturage agomba kuza imbere, kuko iyo mu rugo imihigo yeshejwe neza, no mu nzego zose bigenda neza.

Avuga ko kugira ngo ibi bigende neza hariho ‘umugoroba w’umuryango’, ukurikirana uko imihigo yahizwe mu miryango igenda yeswa, bityo bigafasha kumenya uko imihigo y’isibo na yo iri gushyirwa mu bikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gikondo, Suzan Mukasano
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo, Suzan Mukasano

Asaba buri mufatanyabikorwa kwesa imihigo ye agendeye ku nkingi ihura n’ibyo akora, naho abaturage bakibuka buri gihe kwisuzuma bareba imihigo bahize uko bagenda bayishyira mu bikorwa, kugira ngo umwaka uzashire ibyo biyemeje byose babigezeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Umutesi Solange,ni Umuyobozi mwiza kandi wegera abaturage,turashimira Imana Na Nyakubahwa Perezida wa Repubukika wakuduhaye ngo umufashe
Courage Muyobozi wacu,Kicukiro Oyeee
Solange oyeeeee

Hagenimana Felix yanditse ku itariki ya: 23-04-2021  →  Musubize

Umutesi Solange,ni Umuyobozi mwiza kandi wegera abaturage,turashimira Imana Na Nyakubahwa Perezida wa Repubukika wakuduhaye ngo umufashe
Courage Muyobozi wacu,Kicukiro Oyeeee

Hagenimana Felix yanditse ku itariki ya: 23-04-2021  →  Musubize

solange rekeraho kwigaragaza imbere yabantu nakarengane ukorera imfubyi za genocide urugero imfubyi zo mu murenge wa masaka akagari gako umudugudu gihuke

Alias yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

uyu Solange wa kicukiro arigaragaza cyane ariko urebye ukuntu arinyuma yitorero anglican church ryacuruje imfubyi za genocide ubu akaba ashyigikiye ngo ryirukane izo mfubyi mu mazu ryazubakiwe biturutse mubaterankunga bazisabisha hanze birababaje rero nareke kujya akomeretsa abantu mubiganiro agira

Alias yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka