Akarere ka Kicukiro kahawe abayobozi bashya

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko bwana Antoine Mutsinzi yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, naho Madamu Ann Monique Huss agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’ako Karere.

Ibiro by'Akarere ka Kicukiro
Ibiro by’Akarere ka Kicukiro

Perezida Paul Kagame yari aherutse kunenga uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, kubera ko nta cyo bakoze ku nzu yabonye imaze igihe yubakwa mu Karere ka Kicukiro itwikirijwe ibintu bifite umwanda, hakaba hari hashize amezi ane yarabasabye gukurikirana ikibazo iyo nzu ifite, ariko bikaza kugaragara ko batabikoze.

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yari aherutse kunengwa imikorere
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yari aherutse kunengwa imikorere

Ibi yabigarutseho ku wa 28 Werurwe 2023 ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi b’Utugari bahawe izina rya ba Rushingwangerero, aho yagaye aba bayobozi kutubahiriza ibyo yabasabye gukurikirana kuri iyo nyubako.

Antoine Mutsinzi ni we Muyobozi Nshingwabikorwa mushya w'Akarere ka Kicukiro
Antoine Mutsinzi ni we Muyobozi Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Kicukiro

Antoine Mutsinzi wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rulindo, akaba yarigeze no kuba mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Ann Monique Huss, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Kicukiro
Ann Monique Huss, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro

Ann Monique Huss wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro we yari Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’icyaro n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuyobozi mushya turamwishimiye.
Gusa jyewe namwisabira gushyira kaburimbo mu muhanda wa Gatenga-Murambi -ya Nyanza n’umuhanda Gikondo-Gashyekero - Gare ya Nyanza kuko utu duce turi mu Mujyi rwagati kandi dukeneye guhuzwa.

Nabigeraha azaba akoze igikorwa cy’inyamibwa kuko abamubanjirije byarabananiye ngo habuze amafaranga ya expropriation gusa:Ayo gukora imihanda ngo World Bank ngo yarayatanze.

Igitekerezo cyanjye ntimukinige

athanase yanditse ku itariki ya: 3-04-2023  →  Musubize

Congratulations Huss na Antoine. Ni byiza cyane Nyagasani abashoboze inshingano muhawe mukomeze mugwize ibigwi.

iganze yanditse ku itariki ya: 31-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka