Akarere ka Huye niko kegukanye umwanya wa mbere mu guhanga udushya

Akarere ka Huye kabimburiye uturere dutanu twatsinze amarushanwa yateguwe Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) mu kugaragaza umwihariko no guhanga udushya, kubera abaturage biyubakiye santeri y’ubucuruzi yabafashije kubona aho bakorera.

Mu gikorwa cyo gushyikirizwa ibihembo uturere twitwaye neza, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 08/06/2012, akarere ka Huye kahawe miliyoni 7.5.

Gasabo yaje ku mwanya wa kabiri ihabawa miliyoni zirindwi kuko kaboneye abahoze babunza ibicuruzwa aho gukorera, ubu barimo kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyari zirenga eshatu.

Akarere ka Nyabihu kaje ku mwanya wa gatatu kegukanye sheki ya miliyoni 6.5, kuko kashyizeho gahunda yo kongera umukamo w’amata no gutunganya umusaruro uwukomokaho.

Akarere ka Rutsiro ko abaturage mu murenge wa Rusebeya bikoreye ingomero z’amashanyarazi, bituma akarere kegukana umwanya wa kane miliyoni 5.5.

Akarere kaje ku mwanya wa gatanu ni Kayonza, kahawe miliyoni eshanu, kuko abaturage bitabiriye kuzigama bagera n’aho kwiyubakira banki y’Umurenge Sacco.

Uturere twahembwe ntibisobanura ko tuza mu myanya ya mbere mu iterambere, ahubwo ni utwarushije utundi mu kugira amahitamo meza ya bimwe mu bikorwa byatwo, nk’uko Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yabitangaje.

Iki gikorwa cyo guhemba uturere mu rwego rwo guteza imbere ishoramari rya buri karere cyatangiye mu 2007, kuri iyi nshuro hasuzumwe iterambere ry’ubukungu rishingiye ku karere (Local Economic Development).

Imishinga irimo udushya yasabwaga ni ijyanye ahanini no gukemura ikibazo cy’ingufu, gutunganya umusaruro uva ku buhinzi no ku bworozi, hamwe no gufasha abantu bafite ibibazo kugera ku bisubizo.

Komite yashyize mu myanya utwo turere yari igizwe n’abantu bava mu bigo bitandukanye. Yashingiye kukureba niba umushinga wa buri karere witaye ku gukorera mu mucyo, gusobanuka no kugirwamo uruhare n’abaturage.

Harimo no kureba ko umushinga ari umwihariko cyangwa umwimerere w’akarere, utanga igisubizo ku bukungu n’imibereho myiza by’abaturage, unagomba kugaragara ko ufite uburambe.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Kigali Today, muri ikinyamakuru kiza. Mukomereze aho!

Mugabo yanditse ku itariki ya: 9-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka