Akarere ka Burera kahawe ishimwe na Perezida kubera kwesa imihigo
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwamurikiye Abanyaburera ishimwe bahawe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kubera kwesa imihigo y’umwaka 2011-2012.
Akarere ka Burera kabaye aka gatandatu mu gushyira mu bikorwa imihigo kahize, mu turere 30 two mu Rwanda, aho kagize amanota 92,9. Niko karere kabaye aka mbere mu ntara y’amajyaruguru mu turere dutanu tugize iyo ntara.
Ubuyobozi ndetse n’abaturage b’akarere ka Burera bahawe iryo himwe kubera imikorere yabo myiza yatumye besa imihigo. Ariko barasabwa gukomeza gukora kugira ngo ako karere gakomeze kagere ku iterambere rirambye nk’uko amagambo yanditse kuri iryo shimwe “Certificate” abivuga.

Ubwo yamurikaga iryo shimwe tariki 07/09/2012, umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yavuze ko baryishimiye cyane. Bazakomeza gukora bafatanyije n’abaturage kugira ngo bakomeze bese imihigo nk’uko yabitangaje.
Bosenibamwe Aimé, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, nawe yashimiye akarere ka Burera kuko gahora gahesha ishema intara y’amajyaruguru. Yagize ati “akarere ka Burera ni inshuro ya kane gahesha ishema intara yacu y’amajyaruguru, ngira ngo rero mbashimire cyane”.
Akomeza avuga ko ashimira ubuyobozi bw’ako karere buha agaciro abaturage, ubuyobozi bushyira hamwe butarangwamo gucikamo ibice. Akarere ka Burera ni intangarugero mu ntara y’amajyaruguru mu miyoborere myiza nk’uko akomeza abihamya.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abayobozi ndetse n’abaturage bo mu karere ka Burera kutagira ikibarangaza kibabuza gukomeza gukora.
Imwe mu mihigo akarere ka Burera kahize yatumye kabona umwanya wa gatandatu mu Rwanda, harimo imishinga irindwi yahanzwe yatumye abantu 6.237 babona akazi. Ingo 707 zagejejweho amashanyarazi ndetse n’imiryango 26.590 yajejweho amazi meza.

Kuri ibyo hiyongeraho ihangwa ndetse n’isanwa ry’imihanda, kubakira abatishoboye, gahunda ya Girinka munyarwanda yatumye abantu barenga igihumbi bagabirwa inka n’ibindi.
Akarere ka Burera kagaragaramo ahantu henshi nyaburanga (ikiyaga cya Burera, igishanga cy’Urugezi…) ku buryo kagendwa na ba mukerarugendo benshi. Ariko nta bikorwa by’amahoteri bihagaragara.
Ubuyobozi bw’ako karere burasabwa ko mu mihigo y’umwaka utaha uruhare rw’abikorera rwazashyirwamo imbaraga kugira ngo muri ako karere hagaragare ibikorwa by’abikorera (amahoteri) bibyara amafaranga.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|