Akarere ka Burera kagiye gutangira gukorera mu nyubako nshya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buratangaza ko guhera ku wa Kane tariki 13 Kamena 2024, buzaba buri gukorera mu nyubako nshya yubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, iheruka kuzura mu Kagari ka Kabona mu Murenge wa Rusarabuye.

Ibiro by'Akarere bishya byuzuye bitwaye Miliyari ebyiri na Miliyoni zisaga 900
Ibiro by’Akarere bishya byuzuye bitwaye Miliyari ebyiri na Miliyoni zisaga 900

Imirimo yo kubaka iyo nyubako igeretse inshuro eshatu, igaragara mu mabara y’umweru, ubururu bwijimye na oranje, imaze imyaka isaga ibiri ikorwa;

N’ibyishimo byinshi, abakozi b’aka Karere bari bamaze icyo gihe cyose banyotewe no kubona aho bakorera hagezweho kandi hagutse, bavuga ko iminsi isigaye ngo bayimukiremo ibatindiye.

Umwe muri bo agira ati: “Aho twari tumaze iyi myaka yose dukorera, bahoraga basanasana, batera amarangi no kuvugurura ariko ukabona nta gifatika bitanga kubera ukuntu hari hashaje harabaye nka nyakatsi nsa. Hari hubatswe mu buryo butatanye ku buryo n’umuntu iya yabaga amaze gukorerwa serivisi, bikaba ngombwa ko ajya mu yindi, byamusabaga gukora urugendo rw’iminota itari munsi y’icumi ujyayo. Zari inyubako zubatswe munsi y’imikingo izindi ziyiri hejuru, tugahora mu bwoba bw’uko zishobora kuduhirimaho kubera ukuntu zashaje.”

Zimwe muri zo ni nk’ahakorera ibiro by’Ubutaka, iy’Ubutabera ya (MAJ), Ishami ry’Ubuzima n’’irishinzwe isuku n’isukura; nyamara ubusanzwe ziri no mu ziganwa n’umubare utari muto w’abaturage.

Ibiro bishya by'Akarere ka Burera bizimukirwamo tariki 13 Kamena 2024
Ibiro bishya by’Akarere ka Burera bizimukirwamo tariki 13 Kamena 2024

Akomeza agira ati: “Yari imyaka myinshi dutegerezanyije amatsiko ibi biro bishya, none igihe kirageze tubyimukiyemo. Abadukuriye bakitubwira ko bemeje itariki ntakuka tuzaba twayigiriyemo, abakozi twese twariyamiriye n’ibyishimo byinshi, turiruhutsa kuko tubonye aho gukorera hasobanutse. Byaraturenze, mbese ubu turi mu bisubizo tutarondora ngo tubirangize. Ubu iminsi isigaye buri wese arayibarira ku mitwe y’intoki.”

Uku kwimukira mu nyubako nshya bizajyana n’imitangire ya serivisi inoze nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Burera Soline Mukamana abivuga.

Ati: “Ni igikorwa cy’indashyikirwa twe tubona nk’igisobanuro nyacyo cy’ihame ry’imiyoborere yegereye abaturage, ibahera serivisi ahantu hajyanye n’icyerekezo mu buryo bunoze . nk’abantu tuzi neza ko duhari ku bw’abaturage, tugiye gushyiraho akarusho, ku buryo uwo Akarere kacyiriye wese azajya anyurwa n’ibyo twamukoreye, cyane ko n’inyubako, navuga ko atari iy’abakozi ahubwo ari iy’abaturage”.

Yasabye abaturage kujya bagana ubuyobozi bwabo batikandagira. Ati: “Ntibakwiye kuhaza bikandagira. Nibamenye ko amarembo abugururiwe kandi ko twiteguye gufatanya na bo kuzamura iterambere ry’Akarere kacu. Serivisi zose bazakenera gukoresha, kubaza, kujyamo inama cyangwa bifuza gufatanyamo natwe nibaze tubijyanemo, kandi tubizeza ko nta rundi rwitwazo tuzigera tugira, rwo kutabakorera ibiri mu nshingano zacu byose”.

Abakozi b'Akarere bari bamaze igihe bategereje kubona iyi nyubako yuzura bagakorera ahagutse kandi hajyanye n'igihe
Abakozi b’Akarere bari bamaze igihe bategereje kubona iyi nyubako yuzura bagakorera ahagutse kandi hajyanye n’igihe

Yashimiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ubagejeje kuri iki gikorwa remezo cy’indashyikirwa, gishimangira intambwe ifatika mu budasa n’umwihariko w’igihugu, cyiyemeje ko umuturage aba ku isonga.

Ibikoresho nka za mudasobwa, ameza, intebe n’ibindi nkenerwa abakozi bakoreshaga n’ubundi nibyo bazimukana muri iyi nyubako, bakaba aribyo bazaba bakoresha mu gihe mu gihe bazaba bagitegereje ibindi byatumijwe, bizahagera mu minsi iri imbere.

Miliyari ebyiri na Miliyoni zisaga 900 ni yo mafaranga yashowe mu kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Burera. Kakaba kakoreraga mu bishaje byubatswe mu 1986 biherereye mu Kagari ka Ndago mu Murenge wa Rusarabuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amazina yanjye ni habintwari Alexis, Twishimiye iyo nyubako nziza igezweho nigihungu cyacu cyu rwanda rubereye abarutuye.mubyukuri turashimira abantu Bose bagize uruhare mugutanga umusanzu wo kubaka iyo nyubako nziza murakoze

Habintwari Alexis yanditse ku itariki ya: 13-06-2024  →  Musubize

Amazina yanjye ni habintwari Alexis, Twishimiye iyo nyubako nziza igezweho nigihungu cyacu cyu rwanda rubereye abarutuye.mubyukuri turashimira abantu Bose bagize uruhare mugutanga umusanzu wo kubaka iyo nyubako nziza murakoze

Habintwari Alexis yanditse ku itariki ya: 13-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka