Akarere ka Bugesera kageze he gakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi?

Hashize igihe kitari gito havugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi cyangwa adahagije mu duce dutandukanye tw’Akarere ka Bugesera, bikaba byari byitezwe ko icyo kibazo kizagabanuka cyangwa kikarangira mu gihe Akarere kazaba kamaze guhabwa metero kibe 10.000, ku mazi atunganywa n’uruganda rwa Kanzenze.

Abadafite amazi mu karere ka Bugesera bazayabona bitarenze Kamena uyu mwaka
Abadafite amazi mu karere ka Bugesera bazayabona bitarenze Kamena uyu mwaka

Urwo ruganda rutunganya metero kibe 40.000, muri zo 30.000 zikoherezwa mu Mujyi wa Kigali naho Bugesera igahabwa 10.000 nk’uko byasobanuwe na Kananga Jean Damascene, ushinzwe amazi n’isukura mu Karere ka Bugesera.

Ayo mazi yari ategerejweho igisubizo ku baturage bahoraga bataka ko batayabona, ngo Akarere ka Bugesera katangiye kuyahabwa mu 2020, ngo kuko metero kibe 10.000 ari amazi menshi, gusa ngo ntibyakunze kuyafatira rimwe kuko hari imiyoboro mito itashobora kuyakira yose icyarimwe.

Ku ikubitiro mu 2020, bafasheho metero kibe 4000, umwaka wakurikiyeho wa 2021, bagura imiyoboro bongeraho metero kibe 1000, mu gihe muri uyu mwaka wa 2022 nabwo bongeyeho 1000 ubu bakaba bageze kuri metero kibe 6,000.

Ibyo ngo ntibivuze ko izo metero kibe 4000 batarafata zisigara batazikeneye, ahubwo ngo ni uko imiyoboro igenda yagurwa buhoro buhoro bijyanye n’ubushobozi, kuko ngo ibikorwa remezo bijyanye n’amazi bihenda cyane.

Kananga avuga ko nk’Akarere bacyakira ayo mazi mu 2020, batangiye guha imirenge ya Ntarama na Nyamata, n’ubwo hari utugari tumwe na tumwe two muri iyo mirenge yombi tutarayabona, ariko nibura ubu ngo gutanga amazi muri iyo mirenge biri ku kigero cya 80%.

Mu gukwirakwiza ayo mazi mu tugari, Akarere gafatanyije na WASAC (ikigo gishinzwe gutanga amazi) n’abandi bafatanyabikorwa, bashyiraho imiyoro minini, ariko ngo hakabamo n’uruhare rw’abaturage, mu gutanga amafaranga yo gushyiraho amatiyo mato y’amazi, gucukura ahashyirwa imiyoboro…, ku buryo iyo amazi agejejwe mu kagari runaka byorohera n’abadafite ubushobozi bwinshi kwihuriza hamwe bagakora ivomo rusange bavomaho.

Ibyo rero ngo byakemuye ikibazo cy’ibura ry’amazi, cyane cyane ku batuye mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, kuko ngo babonaga amazi bibahenze cyane, ariko ubu ngo ikibazo cyarakemutse impeshyi bazayigeramo batuje.

Ibyo binemezwa na bamwe mu batuye muri ako kagari, bavuga ko ubu ikibazo cy’amazi cyarangiye batakiyabura.

Yagize ati “Ubu dufite amazi ahagije pe, ariko mu gihe twubakaga aha dutuye hari ikibazo cy’amazi gikomeye, ayo kubakisha yaraduhenze cyane, ariko ubu arahari kandi ntakibura”.

Twagirayezu Peter, na we avuga ko niba hari ikintu cyamugoye mu Bugesera kuko yahimukiye aturutse i Kigali, ari ibura ry’amazi, kuko ngo baguraga ijerekani kuri 200Frw kandi ari urugo rurimo abana ngo bigasaba kuvomesha amafaranga hafi 2000 Frw buri munsi. Ariko ubu ngo babonye amazi, ku buryo yanayazanye iwe mu rugo.

Kuba ayo mazi yaratanzwe mu mirenge ya Ntarama na Nyamata, ngo byagabanyije ayavaga muri Ngenda ndetse n’ayavanwaga muri Kanyonyomba akazanwa i Nyamata, ubu ayo akoreshwa n’abatuye muri iyo mirenge yaturukagamo gusa.

Kananga avuga ko ubu hatahiwe Imirenge ya Mwogo na Juru, ikaba izatangira kugezwemo ayo mazi muri Nzeri uyu mwaka wa 2022 ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera, Umuryango utari uwa Leta ‘Water Aid’, WASAC n’abaturage.

Iyo mirenge yombi nimara guhabwa amazi nk’uko biteganyijwe ko bishobora kuba byarangiye bitarenze Werurwe 2023, ubwo ngo umurenge uzaba usigaranye ikibazo gikomeye ni uwa Rweru nk’uko Kananga abivuga.

Abatuye Umurenge wa Rweru ngo bazaba bakomeje kuvoma amazi mabi mu gihe bategereje kugerwaho n’ameza, gusa nabo ngo bazakomeza gukorerwa ubuvugizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mutuvugirepe
kurwerubiratugoye
amazimezantaboneka
nayarahali
yibyumabapomba
byarapfuyekd
twaratangaga
imisanzunkabaturage
banzekubikora
0728948148

ELIE yanditse ku itariki ya: 4-06-2022  →  Musubize

Amazi haracyarimo ikibazo nko mumurenge wa Nyamata mu kagari ka Kayumba mumudugudu wa karambinkubu byitwa ko hagezeamazi ariko I itonyanga biza kuburyo nabaturage bagishoka ibishanga aramavomero rusange nuko kuyajyana mungo zabatirajye kubabishoboyebyo ntibishoboka mudufashe mudukorere ubuvugizi bishoboka.

Dieuscol Rutagengwa yanditse ku itariki ya: 3-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka