Akanyamuneza ku bayobozi bashya barahiye (Amafoto)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu tariki 28 Gashyantare 2020, yakiriye indahiro z’abayobozi bashya, barimo Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, n’Abadepite.
Mu bayobozi barahiye harimo Dr. Ngamije Daniel wagizwe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Bayisenge Jeannette wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’Uburezi, na Madamu Mpambara Ines wagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.
Harimo kandi Abanyamabanga ba Leta ari bo Tushabe Richard wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze, Twagirayezu Gaspard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, na Madamu Irere Claudette wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro.
Harahiye n’Abadepite babiri batowe baherutse kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ari bo Germaine Mukabarisa na Emmanuel Karemera.
Abarahiye kimwe n’abandi bari bitabiriye uyu muhango, bari babukereye, bagaragaza akanyamuneza ku maso nk’uko bigaragara muri aya mafoto.



















Photos: Roger Marc Rutindukanamurego
Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Ohereza igitekerezo
|
The Rwandan rero tukaba turayihinyuje?