Aissa Kirabo Kacyira yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya UN muri Somalia

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yagize Umunyarwandakazi Aissa Kirabo Kacyira, Umuyobozi w’ibiro by’uyu muryango muri Somalia, United Nations Support Office in Somalia (UNSOS).

Aissa Kirabo Kacyira yagizwe Umuyobozi w'Ibiro bya UN muri Somalia
Aissa Kirabo Kacyira yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya UN muri Somalia

Itangazo ryasohotse ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023, rigaragaza ko kuri uwo mwanya Madamu Aissa Kirabo, yasimbuye Lisa Filipetto ukomoka muri Australia.

Antonio Guterres, yaboneyeho gushimira Lisa ku bwitange n’imiyoborere myiza yamuranze akiri muri izo nshingano yasimbuweho.

UN yatangaje ko Aissa Kirabo Kacyira yashyizwe kuri uyu mwanya, bitewe n’ubunararibonye bw’imyaka igera kuri 30 mu mirimo itandukanye yakoze irimo dipolomasi, politiki ndeste n’iyo yakoze mu miryango y’iterambere, ibikorwa by’ubutabazi haba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Kuva mu 2020, Madamu Kacyira yari ahagarariye u Rwanda muri Ghana, ari naho yari afite icyicaro akabifatanya no kuruhagararira mu bihugu birimo Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia.

Mbere y’aho, Madamu Kacyira yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba mu 2011, ndetse yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2006 na 2011.

Hagati ya 2003 na 2006, yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ndetse agira uruhare rugaragara mu bikorwa birimo gushyiraho Amategeko n’ubukangurambaga bugamije kwigisha no guhugura abaturage ibijyanye n’amategeko.

Usibye uruhare rwe muri politiki na dipolomasi, Madamu Kacyira yagiye akora imirimo myinshi igamije iterambere, gufasha ndetse n’ubutabazi.

Aissa Kirabo Kacyira yabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire (UN-Habitat), kuva mu 2011 kugeza 2018, muri porogaramu n’imishinga bya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, ndetse n’imiryango itandukanye itari iya Leta, harimo Oxfam na Care International.

Madamu Kacyira afite impamyabumenyi ya ‘Masters’ mu by’ubuvuzi bw’amatungo, yakuye muri James Cook University muri Australia, n’iy’icyiciro cya kabiri yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka