Ahubatse urusengero rwa ADEPR habonetse imibiri umunani y’abishwe muri Jenoside

Imibiri umunani y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse mu mbago z’urusengero rwa ADEPR Gahogo mu mujyi wa Muhanga ubwo bacukuraga ubwiherero aho Abakirisitu bakoreraga amasengesho mu cyo bita Icyumba.

Umuyobozi wungirije w’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, Joseph Twagirayezu Mico, avuga ko amakuru yamenyekanye ubwo kuri ADEPR Gahogo bacukuraga ubwiherero. Abacukura ngo babonye umubiri umwe bahita batanga amakuru ku nzego zitandukanye ari nabwo hatangizwaga ibikorwa byo gushakisha indi mibiri hakaba haraye habonetse umunani.

Mico avuga ko ubwo inzego zitandukanye zahageraga zatangiye gushakisha indi mibiri hakaza no kuboneka umuturage utanga amakuru ko hafi ya ADEPR Gahogo hahoze Bariyeri, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati « Turaye tubonye imibiri umunani ubu iraye ahabugenewe mu Murenge wa Nyamabuye. Batubwiye ko hafi aha hari hatuye Interahamwe yitwa Bikoracini, yicaga abantu ubu yahungiye mu cyahoze ari Zaïre ».

Ibyo ngo byatumye bakomeza gushakisha, ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 01 Ukwakira 2019 bakaba basubikiye igikorwa ku nzu imwe mu za ADEPR ari naho baza gushakishiriza kuri uyu wa gatatu tariki 02 Ukwakira 2019, ndetse ngo biranashoboka ko ahubatse urusengero rwa ADEPR Gahogo hashobora kuba hari indi mibiri.

Mico avuga ko ahabonetse imibiri bigaragara ko ugana mu rusengero hashobora kuba hari indi mibiri, kandi ko no mu mazu yubatse hafi aho ishobora kuba ihari, bityo ko n’abandi baba bafite amakuru y’ahari imibiri bakomeza kuyatanga.

Mico avuga ko urwego rw’ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kugira ngo amakuru abe yaboneka mu ibanga cyangwa mu buryo bweruye kugira ngo imibiri ikomeze kuboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri abantu baba bafite andi makuru ajyanye nibyo bayatanga. murakoze

JOSEE HUYE yanditse ku itariki ya: 2-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka