Aho umujyi wa Huye watangiriye harimo kubakwa inzu nini y’ubucuruzi

Abakurikirana iby’amateka bavuga ko kubaka umujyi wa Huye mu mwaka wa 1923 byatangiriye mu gice kiri kubakwamo inzu nini y’ubucuruzi (mall) . Ni umujyi umaze imyaka 101.

Ahahoze ibiro bya Perefegitura ubu harimo kubakwa inzu nini y'ubucuruzi
Ahahoze ibiro bya Perefegitura ubu harimo kubakwa inzu nini y’ubucuruzi

Nk’uko bigaragarira mu imurika ry’igihe gito mu Ngoro y’Umurage y’i Huye (ryatangijwe ku mugaragaro tariki 30 Kanama 2024), amafoto n’amakuru abashakashatsi bo mu Nteko y’Umuco babashije kwegeranya agaragaza ko ishingwa ry’Umujyi wa Huye (witwaga Astrida icyo gihe, kandi witiriwe igikomangoma cyo mu Bubiligi), ryajyaniranye no kuhubaka ibiro bya Teritwari ya Astrida, nk’imwe muri teritwari icyenda zari zigize u Rwanda igihe rwakoronizwaga n’Ababiligi.

Ibiro bya Teritwari byubakwa hari mu Ukuboza 2023. Byubatswe mu gitwa cy’umusozi wa Butare wari hagati y’imisozi ya Ruhande, Save, Buye na Mamba. Kubyubaka byatumye havuka urusisiro rw’umujyi na wo witwaga Astrida, waje kwitwa Butare mu mwaka wa 1962 kuko wari muri Perefegitura ya Butare, hanyuma witwa Huye mu mwaka wa 2006 kuko uri mu Karere ka Huye.

Ibiro bya teritwari ya Astrida byubatswe na Joseph Dardenne bitaga Bwana Yozefu, ari na we wa mbere wayoboye iyi teritwari, ari kumwe na Padiri Briquet. Aho byari biri ubu harimo kubakwa inzu nini y’ubucuruzi, ahigeze no kuba ibiro bya Perefegitira ya Butare hakanakorerwamo n’Umurenge wa Ngoma.

Hari imbere y’inzu ya Dardenne yari iherereye mu gice kirimo inzu y’ibitabo ya Caritas.

Simon Bizimana, umushakashatsi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko muri icyo gihe cy’ishingwa rya teritwari ya Astrida, ahari igorofa rya Semuhungu kuri ubu hashyizwe urukiko rwa teritwari n’inzu y’imfungwa.

Astrida, umugore w'igikomangoma cyo mu Bubiligi ni we witiriwe teritwari
Astrida, umugore w’igikomangoma cyo mu Bubiligi ni we witiriwe teritwari

Agira ati “Imfungwa zakubitwaga ibiboko bine mu gitondo, na saa munani. Ikiboko ni igikoresho cyabaga cyarakaswe mu ruhu rw’imvubu. Icyo gihe imfungwa zabaga mu duce tw’inyubako bitaga block mu Gifaransa, ari na ho havuye inyito uburoko. Nyuma ya 1950 uburoko bwimuriwe mu Cyarabu. Gereza ya Karubanda yo yubatswe nyuma.”

Isura y’Umujyi yagiye ihinduka, ari na ko waguka. Ni muri urwo rwego guhera mu mwaka wa 1936 hubatswe inzu zo gucururizamo ziswe amazina bitewe n’abazikoreragamo.

Ahitwa mu Cyarabu (ubu ni hagati y’isoko ryo mu mujyi na IPRC-Huye), hiswe gutyo kubera ko hacururizwaga ahanini n’Abarabu, mu Kigereki (uhereye ku nzu ya RRA iri hakurya ya BK kugera ku isoko) hari umwihariko w’uko hari higanje abacuruzi b’Abagereki, ariko urebye izina ryafashe cyane ni iry’Ikizungu uhereye kuri Hotel Faucon ugakomeza ukagera ku isoko kuko hakorerwaga n’abazungu muri rusange.

Muri ibyo bihe ni na bwo hubatswe Hotel Faucon na Hotel Ibis, ari na zo hotel zabarizwaga i Huye zonyine kugeza mu mwaka w’1952.

Aphrodice Misago, umucuruzi uzwi mu mujyi i Huye, avuga ko yatangiye acururiza mu isoko ritari ryubakiye mu mwaka w’1980. Icyo gihe ngo yafatanyaga na mukuru we. Isoko ryakwitwa irya kijyambere ngo ryubatswe nyuma n’uwari Burugumesitiri wa Ngoma witwaga Kanyabashi, afatanyije n’Umufurere witwaga Gratien.

Akomeza agira ati “Ubundi umujyi wa Butare mbere wari ugizwe n’amaduka y’Abahinde n’Abarabu n’Abagereki. Abanyarwanda batangiye nyuma ari bakeya, guhera mu mwaka w’1983 n’1984.”

Ubucuruzi bwakomeje kugenda butera imbere, ariko buza gukomwa mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, kuko abacuruzi bamwe bari bamaze gutera imbere bishwe, abandi bagahunga.

Umusigiti wa mbere wubatswe i Ngoma
Umusigiti wa mbere wubatswe i Ngoma

Mu mwaka w’2011 haje igitekerezo cyo kugira ngo amaduka ashaje n’ayasenyutse akurweho hubakwe ay’amagorofa ageretse byibura kabiri.

Abafite inzu z’ubucuruzi mu Cyarabu no mu Kizungu rero basabwe kuzivugurura bakubaka iz’amagorofa, ariko byafashe igihe kirekire kugira ngo bigerweho, bigera n’aho inzu zimwe na zimwe zo mu Cyarabu zisenywa kugira ngo ba nyira zo bubake uko babisabwaga.

Buke bukeya biri kugenda bijya mu buryo, kuko nko mu Cyarabu hasigaye ibibanza bine byonyine byasenywemo inzu bitarubakwa.

Misago ati “Habaho rero gufunga umujyi, abantu bamwe babura aho bakorera, abandi bajya hirya no hino, ni bwo nyuma y’umwaka wa 2012 habayeho igitekerezo cy’abacuruzi bishyize hamwe, isoko ryari rihari Leta iraribaha, bararisenya, bubakamo isoko rigeretse gatatu. Twaritangiye turi abantu 11, turaryubaka rirarangira, dukusanyirizamo abacuruzi bose, noneho n’abandi baratinyuka batangira kubaka.”

Umujyi watangiye ugizwe n’insisiro umuntu yagereranya n’Isibo kuri ubu, ubu utuwe n’ababarirwa mu bihumbi 100, nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.

Abagifite inzu zubatse mu buryo butari ubw’amagorofa mu Cyarabu no mu Kizungu ubu bari gushishikarizwa gukora ku buryo bazivugurura.

Kugira ngo bigerweho, umuyobozi w‘Akarere ka Huye asaba abafite ubushobozi bukeya bafite ibibanza kwiyegeranya n’abafite ubuhagije ariko bakabasha kubaka bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Umusozi wa Butare ni wo wubatsweho ibiro bya Teritwari ya Astrida
Umusozi wa Butare ni wo wubatsweho ibiro bya Teritwari ya Astrida

Agira ati “Nta mpamvu yo kugundira ikibanza ufite mu mujyi mu gihe ushobora kuba wavugana n’abafite ubushobozi bwo kukibyaza umusaruro, hanyuma nawe ukabonamo uruhare rwawe. Ubu biremewe ko umuntu abona ibya ngombwa by’inzu aho iteretse, n’uwubatse hejuru ye akabona icya ngombwa cye.”

Mu mujyi wa Huye hagiye hari n’ahandi hantu hari inzu zishaje za Leta umuntu yavuga ko zitajyanye n’icyerekezo cy’umujyi, ku buryo hari abibaza impamvu Leta na yo itazivugurura.

Meya Sebutege avuga ko kuri bo ari ibibanza bishobora kuzashyirwamo inyubako nini.

Ati “Kuba ahantu runaka hari ikibanza ntabwo ari ikibazo. Gishobora kuba igisubizo mu gihe kiri imbere. Uko tugenda tuganira n’abashoramari, uko tugenda tubona imishinga yo kwagura umujyi, bigenda bishoboka. Urugero ni ahari kubakwa inzu nini y’ubucuruzi (Mall)”

Ishingwa ry’amashuri n’ibigo bya Leta biri mu byaranze iterambere rya Huye

Nta wavuga iterambere rya Huye ngo yibagirwe amashuri kuko hari mu ha mbere yubatswe, bikozwe ahanini na Kiliziya gatolika. Misiyoni (kiliziya) ya mbere yahubatswe mu mwaka w’1928, iza kwitwa Diyoseze mu mwaka w’1952.

Abayisiramu na bo babanje gukorera ahitwa Buye, hanyuma bubaka umusigiti wa mbere i Ngoma muri za 1940.

Amashuri abanza, habanje iryo bita ku Kibikira mu 1933 (ubu hitwa kuri Butare Catholique), hakurikiraho iry’i Ngoma mu 1952 n’irya Kabutare 1953 (ryari mu mashuri ari ku muhanda ubu ari muri GSOB).

I Ruhande na ho hari iryigirwagamo n’abana b’abazungu gusa, inyubako zaryo zaje kugirwa Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’1963.

Amashuri yisumbuye na yo, habanje iryubatswe n’Abafurere b’urukundo mu mwaka w’1929 (ubu ni muri GSOB), muri za 1950 hubakwa iry’imyuga (ahari GS Gatagara bitaga kwa Gishyoti). Nyuma y’ubwigenge hashyizweho ishuri rya gisirikare (ESO) n’ishuri ryigenga CEFOTEC muri za 1970.

Umujyi wa Huye ukomeje kugenda utera imbere
Umujyi wa Huye ukomeje kugenda utera imbere

Mu mwaka w’1950 hashinzwe ikigo cy’ubushakashatsi IRSAC (Institut de Recherche Scientifique en Afrique Centrale) cyaje kwitwa INRS (Insitut National de Recherche Scientifique) mu mwaka 1964, kiba IRST (Institut de Recherche Scientifique et Technologique) mu 1989, hanyuma NIRDA (National Industrial Research and Development Agency) mu 2011.

Mu mwaka w’1989 kandi, ni na bwo hashyizweho Ingoro y’Umurage w’u Rwanda yari i Butare, yaje kugaba amashami ikitwa Ikigo cy’Ingoro z’igihugu z’Umurage w’u Rwanda muri 2006, none Ingoro z’Umurage w’u Rwanda zibarizwa mu Nteko y’Umuco.

Nta wavuga amateka ya Huye kandi ngo yibagirwe kuvuga ko hari ikibuga cy’indege ntoya cyahubatswe mu mwaka w’1946, orcheste yari muri kaminuza y’u Rwanda guhera muri za 1970 yitwaga Salus Populi, ndetse n’itorero Amasimbi n’Amakombe yakoreraga muri INRS guhera mu 1976.

Imirimo yo kubaka iyi nzu yaratangiye
Imirimo yo kubaka iyi nzu yaratangiye
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko iyi nzu y'ubucuruzi iri kubakwa izaba imeze
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko iyi nzu y’ubucuruzi iri kubakwa izaba imeze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wibagiwe na orchestre Nyampinga yakoreraga muri CFC Ngoma

[email protected] yanditse ku itariki ya: 14-09-2024  →  Musubize

Ka nkeke ko bazirikanye ayo mateka bagasiga nibura ikinyemetso cyayo. Iterambere ni ryiza ariko ryagombye kwita ku gusigasira ibimenyetso byakwerekana aho twavuye n’aho tugeze!

Gaby yanditse ku itariki ya: 14-09-2024  →  Musubize

Nibyiza dukunda amakuru mutugezaho

Emmanuel Niyonshuti yanditse ku itariki ya: 14-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka