Agahinda tutavuga: Ibaruwa Madamu Jeannette Kagame yageneye urubyiruko

Abinyujije mu Ibaruwa yandikiye urubyiruko, Madame Jeannette Kagame, yarusabye kudaheranwa n’agahinda rukikunda ndetse rugakora kugira ngo rudatsikamirwa n’ibibazo rwahuye nabyo.

Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame

Iyo baruwa ikubiyemo amagambo akomeza ndetse anasubiza imbaraga mu muntu, kugira ngo akomeze gutera intambwe aho gutsikamirwa n’ibyo yahuye, nabyo bimubangamira mu buzima bwe.

Dore ibikubiye muri iyo baruwa:

Agahinda tutavuga: Ibaruwa Igenewe Urubyiruko Rwacu

Umwanditsi yagize ati:

“Ndatsikamiwe ariko simperanwa. Mfite inkovu ariko ntizintera ubusembwa. Ndababaye ariko ndacyafite icyizere. Ndananiwe ariko imbaraga ntizishira. Mfite umujinya ariko si umuranduranzuzi. Ndihebye ariko sindakurayo amaso.”

Bavuga burya ko nta joro ridacya! Umwijima waryo uko ungana kose! Ngo n’ “Uburere bunyuza imfura mu mwijima”. Kandi iteka urumuri rukawuganza!

Aho wenda ntitwigiza nkana?

Bavuga ko tutazi abana bacu. Bakanenga ibiganiro byo mu miryango yacu.
Binubira ko umuryango mugari utererana abari mu mage.

Nk’Umuryango kandi tukagawa y’uko dutoneka ibikomere by’abo bikekwa ko twatereranye, ngo twirengagije impamvu z’agahinda kabo. Biranashoboka ko aha haba harimo ukuri, kimwe n’uko habamo kwirengagiza ukuri, ibi byo bikaba byanatera impungenge.

Uburyo uburwayi bwo mu mutwe bwakirwa mu muryango, ntibisobanura iteka ko nta rukundo ruhari, ahubwo ni uburemere bwo kutamenya no gusobanukirwa ubwo burwayi, no kwanga kwemera ko turembye kuko “Imfura ishinjagira ishira”! Maze abantu bagahitamo uburyo budahangana n’ubu burwayi, bikabasenya kurushaho. Nyamara twese turabizi, burya Imfura ntiheranwa!

Twahangana dute n’ikibazo cyo kudasobanukirwa uburwayi bwo mu mutwe, by’umwihariko agahinda gakabije? Hari byinshi bidushavuza, bimwe muri byo tukabinyura hejuru:

• Ihungabana rihererekanwa ibisekuru n’ibisekuruza.

• Gutakaza umuco wacu kubera umuvuduko w’iterambere ry’isi.

• Icyuho gikabije mu bukungu n’imibereho y’abantu.

• Kwirukira ibintu no kugira ibyishimo by’akanya gato… N’ibindi ntarondora.

Birakabije. Siko mubibona?

“Nta mubyeyi ubura uko agenza, amaburakindi k’uwe yo akamushegesha!”

Mbega ukuntu bibabaza ababyeyi.

Kubura uburyo ugenza ngo uramire uwawe.

Umukize agahinda kamugereye.

Agahinda kabo nabo karumvikana!

Mbega ukuntu sosiyete ishobora kwirengagiza ubu burwayi,

Ndetse bigafatwa nk’aho ari ibisanzwe!

Mbega ukuntu gukira ibikomere bigoye,

Nyamara kandi bikaba ari ngombwa,

Kuko nta buhungiro bundi twizeye.

N’ubwo twakerensa ubu burwayi, ingaruka zabwo zo zihoraho (zirimo ubushomeri, impinduka za hato na hato z’imibereho, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’iyindi myitwarire idahwitse, kwiyangiza byavamo no kwiyahura), zitugeraho twese hatitawe ku mbaraga zose dukoresha ngo abana bacu barusheho kubaho neza.

Ibi bibazo bitwigirizaho nkana, bikatwereka ko hari byinshi tutazi!

Kuganira kuri ibi bibazo, ntibigamije guhangana mu mvugo no kwitana ba mwana. Si ukugira ngo tumenye uri mu kuri cyangwa uri mu makosa, dukeneye kumenya icyadufasha guhangana n’ikibazo cy’uburwayi buzahaza ubuzima bwo mutwe, maze tukagira ubuzima bwiza.

Guhangana n’indwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko rwacu, ntibyagakwiye gufatwa nk’umukino wo guhangana hagati y’abato n’abakuze; aho bashinjanya kugira intege nke cyangwa kutagira icyo bitaho, nyamara bakirengagiza uburyo imiryango n’inshuti baremererwa cyane n’ibyo bibazo.

Ni urugamba turwana duhererekanya ariko tugamije kugerera ku murongo w’intsinzi rimwe nk’umwe w’abasiganwa kandi twese ntawe usigaye.

Mbibarize rero bana bacu,

● Ni iki twakora ngo tubafashe? Twakora iki ngo dufashanye?

● Ese mwe, uruhare rwanyu rwaba uruhe mu gihe mwaba mubonye ubwo bubasha?

● Mu gihe Igihugu gikora ibishoboka byose ngo kibahe amahirwe, mukoreshe
ubwenge, ubumenyi n’impano zanyu mu iterambere rigezweho, bijyanye n’ishusho mwifuza guha ubuzima bwanyu, mwabungabunga ubuzima bwanyu mute kugira ngo mukomeze kubaho, gukora neza no kubona andi mahirwe mashya?

Hari abakwibaza ko ababyeyi batumva agahinda kanyu! Burya benshi muri twe nk’ ababyeyi, tuzi umubabaro icyo ari cyo! N’ubwo uyu munsi ari mwe duhangayikiye, akenshi kubera igishyika tugirira urubyiruko, mu by’ukuri, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byibasira abato bitaretse n’abakuru!

Ku bakuru nabo bagifata urubyiruko rwacu ko ntacyo rushoboye, nagira ngo mbamare impungenge ko urubyiruko rwacu, rusanzwe rurangwa n’imbaduko no guhanga ibishya! Nta kabuza ruzatugeza ku iterambere dushaka, twese duharanira, kandi bemye muri iyi si yihuta.

Nk’undi mubyeyi wese ubifuriza icyiza, reka nsoze ngira inama buri wese:

● Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu, ababyeyi bawe n’umuryango mugari; kandi nawe wiyiteho.

● Iyiteho bihagije, kandi wumve ko nta pfunwe gusaba no guhabwa ubufasha ukeneye.

● Iyiteho bihagije, kandi ntiwirengagize ubushobozi wifitemo bwo kuba uwo wifuza kuba no kuba imbarutso y’impinduka.

● Iyiteho bihagije, ku buryo wibona wageze ku nzozi zawe.

● Iyiteho bihagije, wiha intego, wishakemo n’imbaraga zo kuyigeraho.

Guhangana n’ijoro ry’icuraburindi, ni umukoro kandi ugoye. Nyamara ukaba umukoro wa ngombwa, ugusaba ubudaheranwa.

Reka mbabwire ko iyo umuntu yiyemeje kandi akagerageza, agira icyizere n’imbaraga zidakuka nk’izo nkura muri iri sengesho:

“Nyagasani, umpe amahoro y’umutima wakira ibyo ntashoboye guhindura,

Urampe imbaraga n’ubushobozi bwo guhindura ibyo nshoboye,

Umpe ubwenge n’ubushishozi bwo kumenya itandukaniro rya byombi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

murakoze iyin^aama ni nziza kuri buriwese uyisomye ,kuko afite uruhare nufatanye mw iterambere ryacu.

BIKORIMANAJoseph yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Iyo baruwa ni igitego. Yuje ibitekerezo bihanitse byo kujijura, kuyobora no gukomeza urubyiriko mu buzima bwa rwo hamwe n’ubw’igihugu. Nyakubahwa Mme Jeanette Kagame, umukuru w’Igihugu nkwambariye impumbya. Urakomeze umurava mu kurera igihugu utizigamye. Umubyeyi wuje utikindo

Claver Karegire yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Iyinkuru iryoheye amatwi sininkuru ahubwo ninama Akibyeyi .harimo byinshi byubakitse kuri buri wese ureba kure ndumva ko uribusome iyi baruwa aribuhinduke muri society

Ariko hari ihurizo nkahariya ngo reka mbibarire
Niki twakora ngo tubafashe
ECT..... Ndumva urubyoruko ruri busome hano baraza gutanga ibitekerezo byinshi

Mugabo ramadhan Ibrahim yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka