Agahinda ku mukobwa watewe inda afite imyaka 17

Uwera Chemsa kuri ubu afite umwana w’umwaka umwe,yatewe inda n’umushoferi wamushukishije lufuti kandi ataruzuza imyaka y’ubukure.

Uwera avuga ko abayeho mu buzima bubi kuko atagira ikimutunga n'igitunga umwana
Uwera avuga ko abayeho mu buzima bubi kuko atagira ikimutunga n’igitunga umwana

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko kugira ngo umuntu yitwe mukuru ari uko aba agejeje ku myaka 18, ari nayo myaka yemererwa gufatiraho indangamuntu.

Umuntu wese ukoze icyaha cyo guhohotera, gufata ku ngufu cyangwa gusambanya umwana utaruzuza iyo myaka,icyo gihe ahanwa nk’uwahohoteye umwana utarakura. Icyo gihe ibihano biba biri hejuru ugereranije n’ibihanishwa uwahohoteye umuntu mukuru.

Uwera kuri ubu,umaze kuzuza imyaka 18, akomoka mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze.

Uwo mukobwa uvuga ko ari imfubyi, ngo ubukene ni bwo bwamuteye kugwa mu gishuko cy’uwo musore watwaraga abagenzi mu ivatiri.

Avuga ko bamenyana ubwa mbere yamusanze mu nzira ubwo yajyaga ku kigo cy’amashuri ya Cyabagarura, aho yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Icyo gihe yamuhaye rifuti amugeza hafi y’ishuri, biba akamenyero buri munsi mu masaha yo gutaha akajya ajya kumucyura. Na mu gitondo yazaga kumufata mu rugo akamujyana ku ishuri,atangira no kumusohokana.

Agira ati “Buri munsi yagiye angurira isambuza nanjye nkazirya pe kuko nzikunda kubi, n’ubu iyo ntekereje isambusa nduhuka ari uko nzibonye.”

Avuga ko rimwe yamusabye kumusura mu rugo, abyumva vuba kuko uwo musore yamubwiraga ko azamubera aho ababyeyi be batari. Yageze iwe ni ho yamusambanirije anakurizamo gutwara inda.

Ngo nyuma yo kubura imihango Uwera yabibwiye uwo muhungu, akajya amufasha amusaba kubigira ibanga. Amaze kubyara amusaba kwandikisha umwana abyanze ajya kumurega,agirwa inama yo kumurega icyaha cy’ihohorerwa.

Uwera avuga ko nyuma yo gufunga uwamuteye inda, ngo kugeza ubu ari mu gihirahiro kuko nta bushobozi afite bwo kurera umwana wenyine akaba atananditse mu gitabo cy’irengamimerere.

Ati “Umwana wanjye azabaho ate?azandikwa gute ko ise afunzwe kandi ari we wamufashaga, njye aho bigeze ndumva bamufungura agafasha umwana we, none se kumufunga ni wo muti w’ikibazo?”

Raporo y’Intara y’Amajyaruguru yo mu mwaka 2016 iragaragaza ko abana bari munsi y’imyaka 18 batewe inda ari 2.468. Akarere ka Musanze kari ku isonga kuko gafite abana 728, Rulindo ikagira 597, Gicumbi 506, Burera 458 Gakenke 179.

Intara y’Amajyaruguru ikomeje gushakisha abasore n’abagabo bakomeje kwangiza abana babatera inda imburagihe ngo babihanirwe, nk’uko Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney abivuga.

Ati “Gutera inda umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka y’ubukure ni icyaha, n’ubwo mwaba mwabyumvikanye ariko uwabikoze agomba guhanwa bijyanye no kwigisha ndetse n’umutungo we ukavanwamo ibifasha uwo mwana w’umukobwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Bikwiye guhabwa umurongo kuko hari Aho usanga imiryango yombi
Ibifitemo uruhare ndetse haranabaye igisa nko kubashyingira banabana ark hagira agakoma gato ugasanga nibwo umukobwa yirukiye kurega
Kdi nyamara ntabirenze umusore agafata inzira yumwijima ubuzima bwe bwose kurusha nuwo mukobwa nuwo atwite
Ugasanga imiryango igiye kugahangayiko ka burundu
Nukuri hashakwe ikindi cyakorwa kurusha gufunga abantu
Ntaterambere umuntu ufunzwe yazeraho cg ngo ageze kugihugu muri rusange
Nigitekerezo hatagira unyumva nabi
Hajye harebwa impande zombi

johnny Baptiste yanditse ku itariki ya: 25-12-2022  →  Musubize

nbone se yafashwe ku ngufu,cg yavuze ko yarongowe uretse kubona atwite n’udukobwa tw’ubu ntitworoshye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

karamaga yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Sex izatuma millions and millions z’abantu babura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ikibabaje nuko abasambanyi bitana ngo ni "umukunzi wanjye".Bibabaza imana cyane.Mujye mureba ingaruka bitera:Sida,ibinyendaro,kwiyahura,kwicana,etc...Imana yaduhaye amategeko ishaka ko tubaho neza.Ikibazo nuko abantu bakuba zero imana kandi ariyo yabaremye.

Karake yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize

Uwo musore nakomeze igihano kuko uyu muco wo kwangiza ejo hazaza habana babakobwa urambabaza.Gusa leta ikwiye gushyiraho ikigega kihariye gifasha abana nkaba bahohotewe kugirango babashe gukomeza namashuri baba bacikirije

Vava yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

birakwiye guhagarika abagabo batera amada abana babakobwa bahanwwa . gusa mbona bashyira ingufu mukumvikanisha amakosa kubahungu. ariko abakobwa nabo sishyashya. iyo anyabiriza burimugoroba ntiwamubwira ngo azsakumve. cyanecyane guhera kumyaka 15-20 .abayumva kubaho adafite umusore bakurururana ari nkicyaha . harinigihe aribo bagusha umusore mumakosa. byambayeho nubwo nagomeje kwihagararaho. umukobwa twabanaga mugipangu. harubwo yazaga murigato yange akenyeye igitenge gusa .akambwirango nimuhe kumavuta yo kwisiga. nayamuha nzingo arajya kwisigira iwe ,nkabona atereye igitenge kuburiri .imyitwarire yabakobwa sishyashya bajye bakoma urusyo bakome ningasire. sinifuza kubona umuntu ashyira undi mukaga. nge nahuye nibishuko byinshi ariko kuko numvaga nshaka kuba enginneer nabigezeho.kandi ntunze umuryango wange neza. so leta ihagurukire kwigisha urubyiruko kugira intego kurushuko babarekera mwirali ryibyo bataruhiye. byabagiraho ingaruka bakajya kukarubanda ngo barahohotewe. abobahohotera nibake cyaneeee abandi barihohotera .

nge yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Igihe cyose twumva ko umuhungu ari we uri mumakosa tukirengagiza ko igitsina gore ari abashukanyi no muri kamere yabo.

AHORUKOMEYE Patrick BUSH yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Umuhungu nibamufungur afatanye nanyina kurera umwana kuko kumufunga nibicyemura ikibazo? ahubwo bararushah kongerera ibibazo nyina nkuko nawe yabyivugiye? ese umwana nakura yumva ko kuvukakwe ariko kwafungishije seee. azabifata atee?

Habarurema yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Uwateye inda agomba gutegekwa kurera aho gufungwa.Ese utekereza ko uwafunzwe yagira umutima ukunda uwamufungishije?No!

AHORUKOMEYE Patrick BUSH yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka