Agaciro kanyu ni ntagereranywa: Madamu Jeannette Kagame avuga ku mwana w’umukobwa
Madamu Jeannette Kagame mu butumwa bwe ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, yerekanye ko agaciro k’umukobwa ari ntagereranywa, nk’uko tubikesha urubuga rwe rwa X.

Ubwo Madamu Jeannette Kagame yatakaga abana b’abakobwa yagize ati "Uyu munsi, turizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa! Bana bacu, uyu munsi ni uwanyu, Agaciro kanyu ni ntagereranywa".
Yakomeje asobanura ko umukobwa ari umuhanga mu ngeri zitandukanye, cyane cyane iyo yitaye ku hazaza he, ndetse ko usanga yifitemo ubuhanga buhanitse.
Ati "Abakobwa bize bavamo abagore b’abahanga, kandi abagore b’abahanga byaragaragaye ko bubaka imiryango mizima ivamo umuryango mugari uhamye. Abagore b’abahanga bubaka ingo zirimo umutuzo yaba mu buryo bw’ubutunzi, ubuzima ndetse n’umutekano".
Uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa wizihirijwe mu Karere ka Gasabo, mu ishuri rya Kigali FAWE Girls school.
Bamwe mu bana b’abakobwa bavuga ko kuba baravukiye mu gihugu kibaha amahirwe, ndetse kikanaharanira uburenganzira bwabo, ari amahirwe bakwiye gukoresha neza.
Ni umunsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti "None nitwe: Uburenganzira bwacu, ejo heza".
Abitabiriye uyu munsi bagenewe ubutumwa butandukanye, binyuze mu mbwirwaruhame, ubutumwa mu mbyino, imikino n’ibindi.
Ohereza igitekerezo
|