Agaciro k’Umunyarwanda ntikamwemerera kureremba mu mazi ni yo yaba atakiriho- Min Sezibera
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera, yatangarije abanyamakuru ko nubwo umubano w’u Rwanda n’u Burundi udahagaze neza, rutashobora guhatira u Burundi kunoza umubano utari mwiza bifitanye.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018, yibanze cyane ku mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu, by’umwihariko ibihana imbibe n’u Rwanda, ari byo u Burundi, Uganda ndetse na Tanzania.
Muri rusange Dr Sezibera yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi utameze neza, ariko byose bikaba bikomoka ku Barundi, u Rwanda rukaba rwiteguye kubana nabwo nibubishaka.
Ati” Iyo ukomanze umuntu ntagufungurire urugi, ntabwo wahitamo kumena urwo rugi kugira ngo winjire.”
Umwe mu banyamakuru bari muri iyi nama, yakomoje kuri bimwe mu birego u Burundi burega u Rwanda, birimo kujugunya imirambo mu mugezi wa Rweru, bakareremba mu mazi bagana i Burundi.
Dr Sezibera asubiza iki kibazo yagize ati” Ibyo ni amafuti. Iyo Umunyarwanda apfuye, umuryango we urabimenya tukamushyingura. Agaciro k’Abanyarwanda ntikabemerera kureremba mu mazi, niyo baba batakiriho.”
Uyu muyobozi yanavuze ko kugeza ubu mu ruhando mpuzamahanga u Rwanda rwubashywe, byose bikaba bikomoka mu kwihesha agaciro.
Ati" Iyo wihesheje agaciro n’abakwanga barakubaha, ariko iyo witesheje agaciro n’abagukunda baraguhunga."
Dr Sezibera yakanguriye abanyamakuru kurushaho gusobanukirwa n’ibibera mu gihugu, kugira ngo bibafashe kubisobanurira neza abandi, kuko iyo bitabaye ibyo, inyo batangaza usanga bifatwa nk’ibitutsi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NIKO BIMEZE AGACIRO KUMUNYARWANDA TUGASIGASIRE