Afurika izatezwa imbere n’imbaraga z’urubyiruko - Amb. Mugambage
Intumwa y’u Rwanda mu gihugu cya Uganda, Amb. Frank Mugambage, arasaba urubyiruko gukora cyane kugira ngo rurusheho guteza imbere Umugabane wa Afrika.
Yabivuze kuri uyu wa 25 Gicurasi ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 53 Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uvutse. Uyu muryango wavutse tariki 25 Gicurasi 1963 witwa Organisation of African Union (OAU) waje guhindurirwa izina ukitwa AU (African Union).
Kuri uyu munsi ufatwa nko kwibohora k’umugabane wose wa Afurika, intumwa y’u Rwanda muri Uganda yavuze ko ari uburyo bwiza bwo gusabana ku batuye umugabane no gukorera hamwe by’umwihariko ku rubyiruko ruzakomeza guhangana n’ibibazo by’umugabane.
Yifashishije amagambo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame aherutse kuvugira mu nama y’isi ku bukungu yabereye i Kigali (World Economic Forum), Amb. Mugambage yibukije abari bateraniye muri iyi sabukuru ko iterambere rikomeye kuruta amafaranga, imashini n’imirongo myiza ya politiki.
Mugambage agira ati “Uyu ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma tukareba inzira y’inzitane Afurika yanyuzemo ngo yiganzure ba gashakabuhake, by’umwihariko urugamba rwo kuva mu bukoloni tugana inzira y’iterambere twifuza."
Yongeraho ko mu rwego rwo kurebera hamwe uko Afurika yakwiteza imbere, abahagarariye ibihugu bya Afurika muri Uganda bahura buri mpera z’ukwezi bakaganira ku bibazo bireba umugabane wose.
Iyo nama ya buri kwezi ngo yatumye hafatwa imwe mu myanzuro izageza mu 2063 irebana n’imishinga minini nk’ubufatanye bw’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru.
Yagize ati “Dukeneye urubyiruko rufite ubushake kandi rwishyira hamwe rugakora rugamije gukemura ibibazo mu buryo bugari.”
Intumwa y’u Rwanda muri Uganda ivuga ko Abanyafurika bakeneye by’umwihariko kwiga bakagira ubumenyi n’ikoranabuhanga kugira ngo babibyaze udushya twatuma babasha kongerera agaciro umutungo kamere w’umugabane wose ukomeza gupfa ubusa.
Kugira ngo bigerweho, Mugambage avuga ko ari ngombwa guhanga udushya, gushimangira ireme ry’uburezi no kugira umuco wo gukora cyane kandi byiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|