Afurika ikeneye kwihaza mu biribwa aho gutegereza ibiva ahandi - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abitabiriye Inama y’Ihuriro nyafurika riteza imbere ubuhinzi (AGRF), gushyira hamwe bagashaka uburyo uyu mugabane wakwihaza mu biribwa, aho gutegereza ibiva ahandi bitakirimo kuboneka neza.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye AGRF
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye AGRF

Uyu mugabane kuri ubu uhangayikishijwe n’ibura ry’ibiribwa ryatewe n’intambara ibera mu Gihugu cya Ukraine, bivugwa ko ari yo yateje ibura ry’ibikomoka kuri peterori, ingano, amavuta yo kurya n’ifumbire.

Perezida Kagame agira ati "Dukeneye gushaka uburyo butugoboka byihuse, iyo urebye ikibazo cyo muri Ukraine, Afurika yose irahangayitse bitewe n’uko tutakibona ingano cyangwa ifumbire n’ibindi. Ibi byose biduha isomo ry’uko tugomba kujya twihutira gukumira bitaraba."

Ati "(Kuko) ibiribwa ni ingirakamaro mu buryo bwinshi, nta kintu na kimwe cyakorwa n’uwo ari we wese atariye, byongeyeho kandi, ni ubucuruzi."

Perezida Kagame yibutsa ko Inama ya AGRF igamije kwiga uburyo haboneka ifunguro rya buri munsi mu ngo z’Abanyafurika, inyungu umuhinzi abona, ndetse no guteza imbere imirimo itandukanye iturutse ku buhinzi n’ubworozi.

Perezida Kagame avuga ko mu byatuma habaho impinduka mu ruhererekane rw’ibiribwa harimo gushyira mu bikorwa amasezerano y’Isoko rusange ry’Ubuhahirane muri Afurika (AfCFTA), kubaka ibikorwa remezo by’ububiko n’ibyoroshya ingendo, ndetse no kunoza ibiciro.

Umukuru w’Igihugu avuga ko hari byinshi Afurika ifite byayihesha ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa ndetse no kugaburira iyindi migabane, ariko ikibura akaba ari ukwishakamo ibisubizo kw’abaturage bayo.

Perezida wa Zimbabwe, Emerson Mnangagwa wari kumwe na Perezida Kagame batanga ikiganiro mu Nama ya AGRF, avuga ko Igihugu cye cyafatiwe ibihano guhera mu mwaka wa 2000 ariko Leta ikaba yarahise ishyiraho ingamba zo gushakira ibisubizo imbere mu Gihugu.

Perezida Mnangagwa avuga ko icyo gihe Zimbabwe yatumizaga ingano muri Ukraine n’ifumbire mu Burusiya bigatuma idahinga izihahije, ariko ubu ku isizeni imwe ngo bejeje izatunga abaturage mu gihe kirenga amezi 13.

Perezida Mnangagwa ati "Ikibazo cy’ingano zitumizwa muri Ukraine ntabwo twebwe kiduhangayikishije, twaragikemuye."

Avuga ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe na cyo bagifatiye ingamba z’uko buri ntara y’icyo Gihugu hashyizweho uburyo bwo gufata amazi, ubu bakaba bagiye kuhira ubutaka burenga hegitare ibihumbi 360 buhingwaho ibinyampeke.

Perezida wa Zimbabwe avuga ko imvura n’ubwo itagwa bitazababuza kweza ibiribwa no kugera ku ntego biyemeje.

Mu bandi bakuru bitabiriye Inama ya AGRF harimo Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, Visi Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania Philip Mpango, abahoze ari abakuru b’Ibihugu bya Ethiopia na Nigeriya, Haile Mariam Desalegn na Olusegun Obasanjo, unakuriye Inama y’Ubuyobozi y’Ishyirahamwe AGRA ritegura Inama za AGRF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka