Afunzwe aregwa gusaba amafaranga akaniyita umukozi wa CNLG
Nzabirinda Boniface ari mu maboko ya polisi aregwa icyaha cy’ubwambuzi bushukana, nyuma yo kubeshya ko ari umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) agasaba Hakizimana Aimable amafaranga ibihumbi 200 kugira ngo azamufungurize se ufunze.
Nzabirinda ukomoka mu murenge wa kanombe mu karere ka Kicukiro yafatiwe mu mujyi wa Nyamagabe ku mugoroba wa tariki 21/05/2012 yaje kwaka Hakizimana amafaranga kugira ngo azafunguze se ufungiye muri gereza nkuru ya Gikongoro azira kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu Nzabirinda afungiye polisi kuri sitasiyo ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe.
Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe ivuga ko Nzabirinda yafashwe ku bufatanye bwa Hakizimana na mubyara we witwa Tuyishime Leatitia wari usanzwe aziranye na Nzabirinda.
Leatitia ngo yagiye kuvugana n’umushinjacyaha amubwira ko hari umuntu uri kumwaka amafaranga kugira ngo afunguze mwene wabo.Umushinjacyaha yahise amubwira ko uwo muntu ari umutekamutwe ahita ahamagara polisi bahita bajya kumufata.
Nzabirinda na Leatitia bari baramenyanye bombi bahuriye kuri gereza ya Gikongoro ubwo Nzabirinda yari aje gusura inshuti ye ihafungiwe mu gihe Leatitia we yari aje gusura mwene wabo witwa Kanyeshyamba Faustin akaba ari nawe Nzabirinda yavugaga ko azafunguza.
Nzabirinda yahise abwira Leatitia ko ari umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside kandi ko ashobora gufunguza Kanyeshyamba kuko yumva arengana. Leatitia avuga ko yahise amubwira ko atari ngombwa kuko bari bari gukurikira dosiye ye mu nzira zemewe zikurikije amategeko.
Cyakora ngo Nzabirinda ntiyabyumvise ahubwo yasabye Leatitia kubwira umuntu mukuru mu muryango bagahurira i Kigali kubiro bya CNLG kugira ngo bige kuri dosiye ya Kanyeshyamba.
Leatitia abonye Nzabirinda yanze kuva ku izima yabwiye mubyara we Hakizimana ajya i Kigali ku biro bya CNLG ahahurira na Nzabirinda hanyuma bahita basohoka bajya kuganirira mu kabari. Nyuma Nzabirinda yakomeje kuza i Nyamagabe avuga ko aje kwiga kuri dosiye ya Kanyeshyamba kugeza ubwo atangiye gusaba amafaranga ibihumbi 200 kugira ngo amufunguze.
Tariki 21/5/2012 nibwo Nzabirinda yaje gufatwa ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka. Ibyaha aregwa byose abihakana avuga ko Leatitia amubeshyera kuko yashatse ko bakundana akabyanga.
Laetitia we ibi arabihakana akavuga ko batigeze bakundana kandi atigeze ashaka gukundana na Nzabirinda, ati “sinigeze nshaka ko dukundana ahubwo namufataga nk’umuntu w’umupapa.”
Nzabirinda Boniface uregwa ubwambuzi bushukana yiyita umukozi wa CNLG, yadutangarije ko ubusanzwe ari umuhinzi akaba atuye mu murenge wa Kanombe wo mu karere ka Kicukiro.
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uriya mutekamutwe ko ateye ubwoba wana!!!!! Rubanda barabe menge bene Ngago ntaho bagiye