ADEPR yizihije umunsi mukuru wa Pentekote, abarenga 80 bakira agakiza (Amafoto)

Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, ryizihije umunsi mukuru wa Pentekote, ryakira Abakristu bashya bemeye kwakira agakiza, ndetse abandi benshi bahemburwa imitima.

Abakristo ba ADEPR bari buzuye Stade ya ULK
Abakristo ba ADEPR bari buzuye Stade ya ULK

Uyu munsi mukuru wizihijwe ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023 kuri sitade ya ULK ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ahari hateraniye imbaga y’abayoboke ba ADEPR ku rwego rw’Umujyi.

Uyu munsi mukuru waranzwe no gutaramirwa n’amakorari menshi y’iri torero mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ibyigisho binyuranye bijyanye n’uyu munsi. Muri iki giterane Abakristu bahembuwe ndetse abandi bashya barenga 80 bemera kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Iki giterane cyari kirimo ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda ndetse n’ubwo ku rwego rw’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali haba abari mu nshingano n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru. Umunyamabanga Mukuru w’itorero rya Pentekote muri Kenya akaba anahagarariye umuryango witwa ‘Africa Pantecostal Mission’, Bishop Eli Rop ni we watanze ikibwirizwa cy’umunsi cyahembukiyemo benshi, abandi bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Bishop Eli Rop uturuka muri Kenya ni we wigishije mu giterane cya Pentekote
Bishop Eli Rop uturuka muri Kenya ni we wigishije mu giterane cya Pentekote

Umuvugizi akanaba Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Ndayizeye Isaïe yavuze ko iki iki giterane cyabimburiye ibindi byinshi iri torero riteganya mu minsi iri imbere harimo n’ibizitabirwa n’ibindi bihugu.

Uyu mushumba yakomeje avuga ko ibyo itorero rikora bifasha abakristu mu buryo bw’umwuka ariko ko no muri gahunda zigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bigira akamaro.

Ati: “Hamwe mu ho ubu turi gushyira imbaraga mu ivugabutumwa ni mu magororero, ahandi ni aho abantu bakorera. Na ho hari ibikorwa by’ivugabutumwa byatangiye muri gahunda twise ‘itorero ryo mu murima’ aho dusanga abantu aho batuye n’aho bakorera tukabahuza mu buhinzi bakora, tukabigisha guhinga kijyambere ariko tukanabafasha kwiga ijambo ry’Imana”.

Yakomeje ati: “Ibyo binajyana n’ibikorwa by’ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, abana bataye amashuri kubagarura. Hari na gahunda zo kurwanya ingeso z’uburaya harimo no gufasha abahuye n’ingaruka zivuye muri ubwo buraya, ariko tugakomeza n’ivugabutumwa n’inyigisho zirinda zinakumira abana b’abakobwa baterwa inda bakiri batoya”.

Amwe mu makorari yafashije abari bitabiriye gutarama harimo Jehovah Jireh, Amahoro, Rehoboth, Ukuboko kw’Iburyo, Horebu, n’andi 17 yari yatoranyijwe mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali. Mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali, habariwa amatorero ya ADEPR 160 akubiye mu ma paruwasi 12 hakaba habarizwamo amakorari arenga 600. Ubusanzwe ijambo Pentekote risobanura umunsi wa 50 ndetse uyu munsi ukaba wizihizwa mu madini ya gikristu huzuye iminsi 50 Pasika ibaye.

Uwari uyoboye iki gikorwa (MC)
Uwari uyoboye iki gikorwa (MC)
Umuvugizi akanaba n
Umuvugizi akanaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Ndayizeye Isaïe

Korari Jehovah Jireh ULK
Korari Jehovah Jireh ULK

Korari Siloam ya ADEPR Kumukenke
Korari Siloam ya ADEPR Kumukenke

Pasiteri Cleophas Barore (iburyo) akaba n
Pasiteri Cleophas Barore (iburyo) akaba n’umunyamakuru wa RBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka