ADEPR yikomye abayoboke bayo bagisengera ahatemewe

Umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev Karuranga Ephrem, yasabye abarisengeramo bo mu Karere ka Rusizi kuzibukira imisengere yo mu butayu.

Uru rusengero Rwakira abasaga 1500
Uru rusengero Rwakira abasaga 1500

Yemeza ko aho hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyane ko hari n’abashobora kubihishamo bakaba babagirira nabi.

Usibye n’ibyo gucika ku muco wo gusengera mu bihuru ahatazwi n’inzego z’ubuyobozi, ngo bizafasha kurushaho korohereza inzego z’umutekano gucunga umutekano w’Abanyarwanda n’Igihugu muri rusange.

Yabitangaje ubwo batahaga ku mugaragaro urusengero aba kirisitu ba Paruwasi Kamembe biyujurije.

Ayagize ati “Iyo habonetse urusengero abakirisitu bakwiye gucika kuri uwo muco wo gusengera ahantu hatazwi. Ni byiza rero ko abantu bava muri ayo mashyamba kuko n’abari mu bihuru ntiwamenya niba aba naba bari gusenga cyangwa ari abanzi kugira ngo tworohereze n’inzego z’umutekano.”

Uru rusengero rwatashwe ni urusengero runini rurimbishijwe cyane rushobora kwakira abasaga 1500, ,Rwuzuye rubatwaye akayabo ka miliyoni 499 zisaga bakaba banarutashye ku mugaragaro.

Abenshi muri aba bayoboke baremeza ko basobanukiwe ko bakwiye kurusengeramo, aho kurusiga bakajya mu mashyamba ku misozi no mu manga kuhasengera amasengesho bita ay’ubutayu.

Kankindi Budensiyana ati “Iyo bagiyeyo bahurirayo n’abandi bakabayobya, bakabahanurira ibitaribyo bakabayobya bakabaca mu nsengero zabo.”

umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga Ephrem afungura ku mugaragaro urusengero inyubako y'urusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Kamembe
umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga Ephrem afungura ku mugaragaro urusengero inyubako y’urusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Kamembe

Niyonzima Ferdinant yungamo ati “Aha uhasengeye wihannye ibyaha wasubizwa utiriwe ujya ahandi ahariho hose kandi tuziko mu butayu ushobora kuhahurira n’ingorane nyinshi.

“Abantu bamwe bajyayo ugasanga bashobora kuhakorera n’ibyaha, ushobora kuhahurira n’inzoka cyangwa ukahahurira n’abajura bakagukomeretsa cyangwa bakakwambura.”

N’ubwo hari aba kirisitu bemezanya n’umuvugizi ko badakwiye guta urusengero nk’uru ngo banjye gushakira Imana ahateye impungenge, hari n’abahamya ko hari abandi bagifite imyumvire yo kujya gusengera mu butayu,aba ngo barigana Yesu wabusengeyemo.

Ntigurirwa Aime yemera ko aho bita mu butayu ari ho bakirizwa kurenza mu nsengero.

Ati “Mu butayu umwuka wera yakujyanyeyo wajyayo. Biterwa no kwemera ku muntu no kwizera kwe ndetse n’uburemere bw’ikibazo cye akavuga ko mpora nsengera ntibyasubijwe reka njye gushakira Imana ahandi nkuko Yesu yasengeye mu butayu akamara amajoro amajoro 40 n’iminsi 40.”

Urusengero rwa paruwasi Kamembe ya ADEPR rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 499Frw
Urusengero rwa paruwasi Kamembe ya ADEPR rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 499Frw

Abemera amasengesho yo mu butayu bahamya ko hasubirizwa ibyifuzo byananiranye, ariko na none bakaburirwa ko hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga dore ko ahenshi haba hitaruye ingo, nta n’igikorwa remezo na kimwe kiharangwa cyagoboka uwahahurira n’ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amadini yo mu isi,ni ibihumbi.Nyamara muli 1 Abakorinto 1:10,Imana isaba abasenga kuba umwe,ntibacikemo ibice.Ariko kubera gushaka amafaranga n’ibyubahiro,amadini avuka buri munsi.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo aho dusengera.Ni gute wamenya idini ry’ukuri?Muli make,Idini y’ukuri yigana Yesu n’Abigishwa be.Urugero,nta na rimwe basabaga icyacumi.Muli Matayo 10:8,Yesu yabasabye gukorera Imana ku buntu.Nta na rimwe bajyaga muli politike n’intambara zo mu isi.Ikindi cyabarangaga,ni ukujya mu nzira no mu ngo z’abantu bakabwiriza ubwami bw’imana.Yesu agiye gusubira mu ijuru,yasabye abakristu nyakuri bose kumwigana,bagakora uwo murimo ku buntu.Soma Yohana 14:12.Amadini y’iki gihe,ni rimwe ryonyine rikora ibi byose Yesu yadusabye.Ayandi usanga ashyira imbere ifaranga.Utabahaye ifaranga n’umushahara wa buri kwezi,ntabwo wakongera kubabona.

munyemana yanditse ku itariki ya: 24-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka