ADEPR yatangiye kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu ivugabutumwa

Itorero rya ADEPR ryatangije igiterane kinini kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse inda zitateganyijwe nka bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko muri iki gihe.

Icyo giterane cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022, kikaba cyateguwe n’itorero rya ADEPR Remera ku butafanye n’Umurenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, ari naho habarizwa agace kiswe ‘Migina’, kazwiho kugira abantu benshi bakora uburaya ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Pasiteri Justin Gatanazi, yavuze ko icyatumye bazana icyo giterane muri ako gace, harimo gufasha abo bantu bakora uburaya n’ababaswe n’ibiyobyabwenge, guhindura ubuzima mu buryo butandukanye ariko harimo no kubagarura mu nzu y’Imana.

Yagize ati “Umuntu uri muri ibyo byiciro byombi, ntashobora gutera imbere mu buzima ngo amenye Imana, ni yo mpamvu dukoresha igiterane mu guhindura ubuzima bwabo ndetse n’uburyo babaho”.

Gatanazi akomeza avuga ko intego yabo nk’itorero ari ukugira abantu bafite imibiri mizima, bafite imitekerereze mizima, bafite icyizere cy’ubuzima bw’igihe kizaza, ndetse n’ubugingo buhoraho.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera nabwo bwatangaje ko bwishimiye ubufatanye na ADEPR, mu bukangurambaga bwo kurwanya uburaya, ubusinzi, ibiyobyabwenge n’ibindi nk’uko byasobanuwe na Rugabirwa Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge.

Yagize ati “Twese ubutumwa dutanga ni bumwe, n’ubwo tubutanga mu buryo butandukanye, ariko twese icyo tureba ni uko umuturage abaho neza. Mu gace ka Nyabisindu mu midugudu y’Amarembo I, Amarembo II , Umudugudu wa Nyabisindu ndetse no mu gace kazwi nko mu Migina, ni hamwe mu duce tukigaragaramo uburaya n’izindi ngeso mbi, turashaka rero ko abo bantu tubavanayo tukabazana mu mucyo bakabaho neza”,

Ati “Nubwo yaba umuntu umwe uri muri izo ngeso mbi, ntitwifuza kumutakaza kuko iyo ari mu ngeso mbi nk’izo niho hahandi dusanga hagaragara ibyaha, inda zitateganyijwe, ubujura, kunywa ibiyobyabwenge n’izindi, ugasanga umuntu abereye igihugu umutwaro”.

Asoza avuga ko abigishwa muri icyo giterane bakemera guhinduka hari uburyo bazakurikiranwa, bagashakirwa imirimo bakora, bakiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka