ADEPR yatangije urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa i Huye

Itorero rya ADEPR, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ryatangije urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Huye, ku wa Kane tariki 08 Gashyantare 2023.

Eugène Rutagarama, umushumba mukuru wungirije w'itorero ADEPR mu Rwanda
Eugène Rutagarama, umushumba mukuru wungirije w’itorero ADEPR mu Rwanda

Ni umushinga bazakorera mu Murenge umwe wo mu Karere ka Huye, ari wo wa Ruhashya, mu Kagari ka Rugogwe, ariko bakazanafatanya n’abandi bafatanyabikorwa bo mu Karere ka Huye bakora imirimo ijyanye n’isanamitima ndetse no kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, nk’uko bivugwa na Eugène Rutagarama, umushumba mukuru wungirije w’itorero ADEPR mu Rwanda.

Agira ati “Kuba tugiye gukorera mu Murenge umwe ntibitubuza gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa, ndetse no guhuza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bikorerwa mu yindi Mirenge.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko biteze kuri ADEPR gukorana n’abandi bafatanyabikorwa, ariko na bo ubwabo bakaba babitezeho umusaruro.

Yakomeje agira ati “Turateganya gushaka uko n’andi matorero yadufasha, ntibibe umwihariko wa ADEPR cyangwa Kiliziya Gatolika na yo dusanzwe dufatanya.”

Naho abasanzwe bakora imirimo ijyanye n’isanamitima na bo bitabiriye itangizwa ry’uyu mushinga wa ADEPR, bavuze ku mbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda babona zakwitabwaho muri uru rugendo.

Rose Burizihiza uhagarariye abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge n’amatsinda agamije ubumwe n’ubwiyunge mu Murenge wa Mukura, yagize ati “Imbogamizi ya mbere ni ukutabwizanya ukuri. Niba ari usaba imbabazi azisabe ariko hari ukuri yagaragaje, niba ari uzitanga azitange ariko na we zimuvuye ku mutima, hari amakuru yamenye.”

Yakomeje agira ati “Abanyarwanda babyita gusasa inzobe. Iyo muticaye ngo musase inzobe, mugaragaze kwa kuri gushingiye ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, utanga imbabazi ntabona aho ahera ku bw’ibikomere biba bikimuvuna kugira ngo atange imbabazi.”

Uwitwa Nepomuscene Barakagira na we ati “Abakangurambaga b’isanamitima nta mahugurwa babona ahagije kandi ntihabaho imbaraga zo gukurikirana abantu baba bashyizwe mu rugendo rw’isanamitima, ngo baherekezwe, bagere ahifuzwa.”

Muri uyu mushinga, itorero ADEPR rizabanza guhugura abazafasha abandi, rishyireho amatsinda agamije gukiza ibikomere. Hazabaho no kumenya ndetse no gukurikirana abafite ibibazo byihariye by’ubuzima bwo mu mutwe hanyuma bahuzwe n’ibigo nderabuzima kugira ngo bijye bibakurikirana ndetse no kugirana ibiganiro byihariye by’urubyiruko bigamije gukumira ihererekanya ry’ibikomere.

Uyu mushinga ADEPR yatangije uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’umwaka umwe, ariko buri mezi atatu hazajya habaho kureba aho bageze bawushyira mu bikorwa.

Iryo torero rizawukorera kandi mu Turere dutatu ari two Huye, Gisagara na Nyaruguru, ariko hari n’abandi bafatanyabikorwa icyenda bazafatanya na MINUBUMWE mu tundi turere 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ADEPR izanye ubumwe bw’abanyarwanda,yaba ikoze ikintu gikomeye cyane.Kubera ko guhera muli 1959,amadini yagize uruhare rukomeye cyane mu gutanya abanyarwanda.Urugero,muli 1994,nkuko dossiers zibyerekana,ADEPR nayo yatanze umusanzu wo gushinga Radio RTLM yagize uruhare rukomeye muli genocide.

karara yanditse ku itariki ya: 10-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka