Aborozi barasaba kumenyeshwa ibiciro by’ubuvuzi bw’amatungo

Hari aborozi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko bashobora kuba bahendwa n’abaveterineri bigenga babavurira amatungo kuko babaca amafaranga atangana kandi batanazi ibiciro by’imiti.

Uwitwa Martin Karangwa agira ati “Ntabwo hariho igiciro ngo abaturage babe bakizi, ngo bavuge ngo uterewe umuti runaka agomba kwishyura aya. Abenshi mu baveterineri anakurihisha amafaranga y’urugendo yakoze, kandi agenda kuri moto ye!”
Ibi bituma usanga baca amafaranga anyuranye kuri serivisi baha aborozi, nk’uko bivugwa n’uwitwa Musabyimana w’i Mukindo.

Atanga urugero rw’umuturanyi we warihishijwe amafaranga anyuranye ku guteresha intanga, n’ubwo babiri yitabaje bose baciye amafaranga 1000 y’urugendo.

Ati “Uwa mbere yaramubwiye ngo uranyishyura igihumbi cy’urugendo, unyishyure n’ibihumbi bitatu byo kurindisha inka no kuyitera intanga. Yaraje arayirindisha, ayitera intanga, ariko ntiyafata. Yatekereje ko byaba byiza ko azana undi muveterineri ubwa kabiri, we amuca 2500, anamwemerera ko nidafata azakomeza kumuterera nta yandi mafaranga yishyuye. Icyakora aya moto na we yarayishuje, kandi ntiyagarutse kuko kuri iriya nshuro yahise ifata.”

Kuba aborozi batazi ibiciro bigenderwaho bituma hari igihe batinda kuvuza inka bikaziviramo gupfa, bakiri gushakisha uwabaca makeya.

Umubyeyi umwe w’i Mugombwa agira ati “Hari nk’umuvandimwe warwaje inka yahakaga, ahamagara veterineri amubwira ko agomba kumwishyura ibihumbi 10, kubera ko ntayo yari afite ajya mu gushakisha abandi, birangira inka imupfanye.”

Akomeza agira ati “Byaba byiza tumenye ibiciro by’imiti n’ibya serivise, tukamenya ngo nk’inka irwaye indwara runaka, veterineri araduca ayangaya bitewe n’uko umuti ugura, ariko kuba nta mafaranga tuzi usanga baduca aya moto, amafaranga y’indenga, … kandi wasanga iyo miti muri farumasi wenda idahenda.”

Dr Charles Kayumba ukuriye ihuriro ry’abaganga b’amatungo mu Rwanda, avuga ko ubusanzwe ibiciro ngenderwaho biriho, ko abaganga bari bakwiye kujya babigaragariza abo bavurira amatungo.

Yongeraho ko amabwiriza ya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi aherutse gusohoka harimo ko nta wuzongera kuvurira abaturage adafite kampani abarizwamo, ku buryo batekereza ko noneho ibikorwa bizaba bifite inzira binyuramo, bikabasha no gukurikiranwa mu buryo bworoshye.

Agira ati “Amakampani azakora ipiganwa, abazatsindira isoko ni bo bazajya bafasha aborozi haba gukingira, haba mu gutera intanga intanga cyangwa kuvura, mu Karere. Icyo gihe bizaba byoroshye mu gukurikirana imikorere. Bigomba gutangira muri iki gihembwe, kuko amabwiriza yarasohotse. Igisigaye ni uko RAB yatanga igitabo gikubiyemo ibigomba kugenderwaho.”

Mu gihe amakampani ataratsindira amasoko, ubuyobozi bw’imirenge ngo ni bwo bukurikirana imikorere y’abaveterineri bigenga mu Karere ka Gisagara, kuko bajya aho imiti igurirwa, bakareba n’amafaranga bagiye baca abaturage nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho neza?
Ibiciro birahari birazwi kuko RCVD yabishyuzeho. Ahubwo ibiciro abagango b’amatungo bakoresha biba biri hasi ugereranyije n’ibyatanzwe. Ubundi Inka irwaye Anaplasmosis iba ikeneye umuti ex: Carbesia igura agera kuri 40000 fre
Iyo irwaye theileriose umuti nka butalex ya 20ml igure arenga 20000frw
Murumva abaca 10000frw nkeka ko ari avance atari ikiguzi cyose

NIYIBIZI JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 2-10-2024  →  Musubize

Muraho neza?
Ibiciro birahari birazwi kuko RCVD yabishyuzeho. Ahubwo ibiciro abagango b’amatungo bakoresha biba biri hasi ugereranyije n’ibyatanzwe. Ubundi Inka irwaye Anaplasmosis iba ikeneye umuti ex: Carbesia igura agera kuri 40000 fre
Iyo irwaye theileriose umuti nka butalex ya 20ml igure arenga 20000frw
Murumva abaca 10000frw nkeka ko ari avance atari ikiguzi cyose

NIYIBIZI JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 2-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka