Aborozi b’inka barakangurirwa gukingiza indwara y’ikibagarira

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubworozi RAB gitangaza ko aborozi bakwiye kwitabira gahunda yo gukingiza inka indwara y’ikibagarira kuko inka zipfa mu gihugu izigera kuri 90 % zicwa niyi ndwara buri mwaka.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Samson Ntegeyibizaza umukozi ushinzwe gukurikirana indwara z’amatungo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubworozi RAB avuga ko mu bworozi bwa kijyambere bukorwa mu Rwanda indwara y’ikibagarira yica inka ku kigero cyo hejuru, agasaba aborozi kuzikingiza.

Ati “Aborozi bose b’inka ni bitabira gukingiza amatungo yabo bizagabanya umubare w’inka zicwa n’ikibagarira”.

Dr Ntegeyibizaza asobanura ko indwara y’ikibagarira iterwa n’agakoko kajya mu maraso y’inka, iyo virusi ikaba yaturutse mu kirondwe.
Ati “Kugirango ako gakoko kagere mu nka kajyanwa n’ikirondwe igihe cyarumye inka”.

Dr Ntegeyibizaza avuga ko ikirondwe kifitemo virusi zanduza inka indwara zitandukanye zirimo ikibagarira, indwara yitwa Gasheshe, n’indwara itera kuganga amaraso ndetse n’indi ndwara ituma inka izungera, ariko indwara ikomeye muri izo ni ikibagarira kuko iyo ifashe inka ntihite ivurwa ipfa mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.

Inka yafashwe n’iyi ndwara y’ikibagarira Dr Ntageyibizaza avuga ko igira ibimenyotso by’umuriro mwinshi bikagera ku gipimo cya 40, 41 na 42 ikindi kimenyetso kiyigaragaza ni ukubyimba inturugunyu ziba imbere y’urutugu cyangwa munsi y’amatwi ikagira n’ibimenyetso by’amarira, inka zihaka zishobora no kuramburura kubera umuriro mwinshi.

Iyo inka yapfuye yishwe n’ikibagarira usanga mu gihogohogo harimo urufuro rwinshi, iyo inka itavuwe neza mu cyumweru kimwe ihita ipfa.

Dr Ntegeyikizaza avuga ko mu bworozi bwo mu Rwanda usanga inka nyinshi zipfa zizira ikibagarira, agasaba aborozi kwita cyane ku matungo yabo ndetse bakitabira kuyakingiza kugirango inka ziticwa n’iyi ndwara.

Iyi ndwara nta bundi buryo bwo kuyirinda uretse kurwanya uburondwe, bakoresha imiti ya bugenewe yo gufuherera inka uburondwe bugapfa.
Aborozi basabwa gutera iyo miti inka bamaze kuyifungura ubundi bakayitera inshuro 2 mu cyumweru.

Si byiza gutera imiti inka mu gihe cy’imvura kuko usanga umuti wayiteye imvura iwuhanaguraho bikaba byatuma uburondwe buyiruma.
Mu rwego rwo guhangana niyi ndwara y’ikibagarira ikigo cy’igihugu RAB cyazanye urukingo rwo gukingira indwara y’ikibagarira.

Urukingo rw’ikibagarira uko rukora ni ukurutera inka igihe irumwe n’ikirondwe kigasanga umubiri wayo waramaze gukora abasirikare bayiha kugira ubudahngarwa bwo kurwara ikibagarira.

Ati “Mu mwaka wa 2016 twagiye muri Marawi tuzana urukingo turugerageza hano mu gihugu tureba niba rwabasha kurwanya ikibagarira cya hano mu Rwanda dusanga rukora neza guhera muri 2017 nibwo hafashwe icyemezo ko u Rwanda rutangira kurukoresha mu gukingira inka”.

Uru rukingo buri mworozi wese ashobora kurukoresha akingira inka ze kuko gukingira inka imwe bihagaze amafaranga 1500frw.
Kuva uru rukingo rwatangira gukoreshwa mu Rwanda hamaze gukingirwa inka ibihumbi 13341.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubworozi kigira inama aborozi kwitabira gukingiza amatungo yabo kugirango bayarinde ikibagarira kuko ari indwara mbi kandi yica vuba.

Umwe mu borzoi b’inka ufite ifamu mu karere ka Rwamagana Murinzi Innocent avuga ko gukingira inka indwara y’ikibagarira ari uburyo bwiza bwo kumenya kwita ku nka.

Murinzi avuga ko ku muntu ufite inka nyinshi usanga amafaranga igihumbi na 500 ari menshi cyane ku rukingo rumwe agasaba ko Leta yabafasha mu kunganira aborozi kubona inkingo badahenzwe cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka