Aborozi b’ingurube biruhukije nyuma yo kubona urukingo rwa ‘Rouget du porc’

Aborozi b’ingurube hirya no hino mu Rwanda biruhukije ndetse banishimira urukingo rw’indwara ya Rouget du porc bakunze kwita Ruje, imaze guhitana izirenga 350 mu gihugu cyose.

Habonetse urukingo rw'indwara ya Ruje y'ingurube
Habonetse urukingo rw’indwara ya Ruje y’ingurube

Babitangaje mu gihe mu cyumweru gishize Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), gisohoye itangazo rimenyesha aborozi b’ingurube gahunda y’ikingira ryazo.

Ni urukingo rw’indwara ya Ruje y’ingurube rwitwa ‘Eryseng’ rurwanya indwara iyo ndwara y’ingurube mu buryo bwo kuzongerera ubudahangarwa.

Ni urukingo ruzakoreshwa gusa mu gukingira ingurube zirengeje amezi atandatu, rutanga ubudahangarwa nyuma y’ibyumweru bitatu imaze gukingirwa, ubwo budahangarwa bukamara amezi atandatu.

Ni urukingo ubu ruboneka muri RAB ku giciro cy’amafaranga 900 kuri dose imwe ifite mililitiro ebyiri (2ml).

Biteganyijwe ariko ko mu minsi iri imbere ruzajya ruboneka mu bigo by’abikorera bisanzwe bicuruza inkingo z’amatungo mu gihugu, bigendanye n’ubwitabire bw’aborozi mu gukingira.

Ntuyenabo Emmanuel, umworozi w’ingurube mu murenge wa Mwulire Akarere ka Rwamagana, avuga ko imyaka 7 amaze yorora ingurube ari ubwa mbere yumvise urukingo rwazo, ngo kuba urukingo rubonetse ni ikizere cy’uko amatungo yabo atazongera gupfa.

Ati “Urumva iyo habonetse urukingo abantu batangira kugira ikizere cy’uko hari izarokoka kuko bamwe bari batangiye kugira ubwoba bw’uko bazajya gushaka imbuto ahandi, ni nka kwa kundi umuntu imbuto imushirana akajya kuyishaka ahandi, ariko nyine ubu ikizere cyaragarutse, urebye ni ihumure.”

Naho ku bijyanye n’igiciro avuga ko nta kibazo kirimo nubwo bituguranye icy’ingenzi ari agaciro k’itungo.

Ikindi ngo ni uko imiti yifashishwa mu kuvura ingurube zarwaye nayo ihenze ugereranyije n’urukingo.

Harerimana Emmanuel wororera ingurube mu murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, avuga ko yapfushije ingurube 34 kubera indwara ya Ruje, agahamya ko urukingo ari igisubizo n’ikizere ku bworozi bwabo.

Agira ati “Ni ibintu twakiriye neza, ni ikintu cyadushimishije, urabona ni gahunda isa n’igiye gutangira mu ubworozi bw’ingurube mu bijyanye no gukingira. Ntabwo byari bisanzwe bikorwa, jyewe by’umwihariko nishimye kandi n’abandi borozi bishimye”.

Umukozi wa RAB ushinzwe ubworozi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi, Dr. Fabrice Ndayisenga, avuga ko kuba urukingo rwa Ruje rwabonetse ari ibyo kwishimira ariko ku rundi ruhande atari byiza.

Avuga ko ubundi urukingo rwitabazwa ari uko ubundi buryo busanzwe bwo kwirinda indwara no kuyivura bwananiranye ikaba icyorezo.

Ikindi ngo inkingo zigurwa amafaranga menshi kandi zishobora kuzana izindi ndwara zitari zisanzwe ku buryo bisaba ubushakashatsi.

Yongeraho ko kuba nta nkingo z’ingurube zari zihari byaterwaga ahanini n’uko nta ndwara zari zihari ku buryo bw’icyorezo.

Dr Ndayiisenga avuga kandi ko ubusanzwe indwara ya Ruje y’ingurube ivurwa igakira, ariko uko yakomezaga kuza mu matungo byagaragaye ko igenda yihinduranya ku buryo imiti ihari itari ikiyivura neza.

Asaba aborozi gushyira ubworozi bwabo ku mutima bakabwitaho, bagakurikiza inama z’abavuzi b’amatungo cyane ku kwita ku isuku no kuyavura neza bativuriye ubwabo.

Ati “Bakore ibintu bashoboye, bige uko bikorwa neza kandi babishyireho umutima, bareke guterera iyo. Leta nayo irashyira imbaraga mu bushakashatsi kugira ngo ibafashe ku ndwara no ku miti, twese dufatanye umusaruro uboneke”.

Ingurube yafashwe n’indwara ya Ruje igaragaza umunaniro, kutarya, gutukura amatwi ndetse no ku bindi bice by’uruhu, igahumeka nabi ndetse ikanabyimba mu ngingo.

Ruje ngo n’indwara ahanini iterwa no kutita ku ngurube no kutazigirira isuku mu biraro, bityo agakoko kayitera kakabona aho kinjirira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kubwubushake mudahwema kugaragaza , nyamasheke Rangiro naho yahageze muturagire uko twabona izo nkingo .mwandangira imiti umuntu yakwifashisha mugihe ahuye niyo ndwara

Nsengiyumva Thomas yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka