Abongeye kugirirwa icyizere basabye bagenzi babo kureka ruswa

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Ruhango, bongeye kugirirwa icyizere n’abaturage bakongera kubatora, barasaba bagenzi babo kwicisha bugufi.

Aba bayobozi bakavuga kuba abaturage bongeye kubagirira icyizere, ko ari ukubera ko banyuzwe n’imyitwarire yabo. Bagasaba bagenzi babo b’abayobozi kujya baha agaciro abaturage babagiriye icyizere, ubundi bakanabaha umwanya bagafatanya mu miyoborere yo guteza imbere Imidugudu.

Barasaba abatowe kwirinda ruswa
Barasaba abatowe kwirinda ruswa

Mu matora y’inzego z’ibanze yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 08/02/2016, hirya no hino mu karere ka Ruhango, hagiye humvikana bamwe mu baturage banze gutora abahoze ari abayobozi babo babashinja kutagira icyo babagezaho, ahandi ugasanga bose bashyigikiye uwari usanzwe ubayobora kuko yitwaye neza.

Tungandame Evode, yari asanzwe ayobora Umudugudu wa Nyarubumbiro mu kagari ka Nyakabuye Umurenge wa Byimana, abaturage bongeye kumugirira icyizere baramutora, kuko ngo yakoze ibishoboka byose yitwara neza.

Evode watorewe umukuru w'umudugudu wa Nyarubumbiro ku nshuro ya kabiri yamaganye bagenzi bitwara nabi
Evode watorewe umukuru w’umudugudu wa Nyarubumbiro ku nshuro ya kabiri yamaganye bagenzi bitwara nabi

Uyu muyobozi akavuga ko kuba abaturage bongeye kumugirira icyizere, ko byatewe n’uko bishimiye uko yabayoboye kandi akaba yiyemeje kongera imbaraga mu mikoranire myiza n’abaturage, gusa uyu muyobozi akaba yongeye kunenga bagenzi be akunze kumvaho imyitwarire mibi cyane igaragaramo ruswa.

Agasaba bagenzi be kujya baca bugufi, bagafatanya n’abaturage mu guteza imbere aho batuye, birinda kwiyandarika bakagendera kure ya ruswa.

Ngo ntibazigera bihanganira abayobozi bafite imyitwarire mibi
Ngo ntibazigera bihanganira abayobozi bafite imyitwarire mibi

Rwamucyo Raphel , ni umwe mu bitabiriye amatora, akaba yavuze ko batagikeneye abayobozi babayoboresha igitugu, ababaka ruswa, abatabakemurira ibibazo n’ibindi.

Muri manda ishize, bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze bakaba baravuzweho cyane ruswa muri gahunga ya Girinka, VUP, n’ibindi. Gusa abaturage bakavuga ko kuri ubu bamaze gukora ubushishozi bakitorera abo bafitiye icyizere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nuko mutazi uburiganya bwabaye mukagali ka mwendo mumurenge wa mbuye mugutora mucyiciro cy’urubyiruko bitewe n’uko uwo bashakaga gushyiraho siwe urubyiruko twashakaga gutora, byarangiye babisubiyemo inshuro enye paka batoye uwo ubuyobozi bushaka atari uwo urubyiruko twashakaga.ndi imwendo mumurenge wambuye ayo matora narinyarimo.

irankunda clement yanditse ku itariki ya: 9-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka