Abongereza bishimiye uburyo inkunga batera u Rwanda irimo kugabanya ubukene

Itsinda riturutse mu Bwongereza ryari rimaze iminsi ibiri mu Karere ka Gakenke risura abagenerwabikorwa bahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP, by’umwihariko abagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bafite abana batoya mu rwego rwo kubagezaho indyo yuzuye. Abo bashyitsi bavuze ko banyuzwe n’uburyo inkunga batanga mu kunganira Leta y’u Rwanda ikoreshwa neza mu kugabanya ubukene.

Basuye bamwe mu baturage bateye inkunga
Basuye bamwe mu baturage bateye inkunga

Mu bindi byiciro batera inkunga harimo n’abana bo mu marerero (ECD), abana n’abarezi bo mu bigo by’Amashuri, n’ibindi.

Ni itsinda ryatangiye gusura ibyo bikorwa tariki 01 Ukuboza 2021, aho ryari riyobowe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda. Intego y’urwo ruzinduko kwari ukureba uko amafaranga bateramo inkunga Akarere ka Gakenke akoreshwa, no kureba uburyo abagenerwabikorwa babayeho muri rusange n’uburyo bakiriye iyo nkunga.

Abaturage bagenewe iyo nkunga, ubwo basurwaga n’abo bayobozi, bagiye batanga ubuhamya bugaragaza aho bavuye n’aho bageze mu iterambere ryabo binyuze muri iyo nkunga.

Umwe muri abo bagenerwabikorwa, ati “Nari aho gusa mba mu bukene, batugezaho inkunga kuri twe dukora uturimo tworoheje aho namaze kuyabona mpitamo kuyashyira mu mishinga kuko nabonaga ko iyo nkunga itazahoraho, ubu mfite inka n’umurima”.

Undi ati “Nari umukene ariko ubu ndacuruza, naguze n’amatungo magufi, ubu naciye ukubiri n’ubukene bwari bwugarije umuryango”.

Nizeyimana Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, yabwiye Kigali Today ko iyo nkunga itangwa n’u Bwongereza yagabanyije ubukene muri ako karere mu gihe gito buva kuri 42% bugera kuri 34%.

Ati “Igipimo cy’ubukene mu Karere ka Gakenke ukurikije imibare yatanzwe n’ibarura rusange, bwagabanutse kuva kuri 42% bugera kuri 34%. Ukugabanuka k’ubukene byaturutse kuri ya mafaranga batanga kuri ba bandi bakora uturimo tworoheje, ya mafaranga batanga kuri ba bagenerwabikorwa ku nkunga y’ingoboka n’ibindi”.

Basuye n'amarerero
Basuye n’amarerero

Umwe mu bari bayoboye iryo tsinda ry’Abongereza, yagaragaje uburyo bishimiye imibereho basanganye abaturage ku bw’inkunga Leta y’u Bwongereza ifashamo u Rwanda mu kuzamura iterambere ry’abaturage.

Avuga ko uko kugabanuka k’ubukene, babyishimiye bikaba bishobora kuba n’impamvu zo kuba bakongera inkunga ikagera ku mubare munini w’abatuye Akarere ka Gakenke.

Ni uruzinduko bakoreye mu Karere ka Gakenke kuva tariki ya 01 Ukuboza, aho basuye ibikorwa remezo binyuranye birimo amarerero y’abana bato, imishinga yakozwe muri gahunda ya VUP n’amashuri, binyuze muri Cooperation yitwa FCDO.

Ni gahunda ikorerwa mu mirenge hafi ya yose, muri 19 igize Akarere ka Gakenke.

Iryo tsinda ryagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke
Iryo tsinda ryagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka