Abo Umujyi wa Kigali ukesha isuku barataka inzara kubera kudahembwa

Abakora isuku mu mihanda minini y’Umujyi wa Kigali barinubira kuba ikigo kibakoresha kitwa "Royal Cleaning Ltd" kimaze amezi atatu kitabahemba, ubu inzara ikaba izahaje imiryango yabo.

Umujyi wa Kigali ubakesha isuku ariko ngo basa nabakorera ubuntu
Umujyi wa Kigali ubakesha isuku ariko ngo basa nabakorera ubuntu

Kugeza ubu ngo baheruka guhembwa mu mezi atatu ashize, umushahara w’ibihumbi 40 w’ukwezi kwa Gatanu, none ngo babuze icyo batungisha imiryango yabo n’uburyo bagera ku kazi.

’Royal Cleaning Ltd’ ishinzwe gusukura imihanda mikuru y’Umujyi wa Kigali ndetse no kuyiteramo ubusitani kuva ku kiraro cya Nyabarongo kugera i Kanombe.

Umwe mu bakora isuku muri iyo mihanda akaba ari umubyeyi w’abana batanu, aravuga ko asigaye abyuka atema ijoro ava i Runda muri Kamonyi n’amaguru nta cyo kurya asigiye abana.

Ati"Abo tubereye mu nzu barenda kutwirukana kandi abana nabo nabasize mu rugo bayura nta cyo kurya bagira, biratubabaje pe! Nanjye ubwanjye isereri y’inzara yenda kunyicira hano mu muhanda".

Mugenzi we bari kumwe avuga ko isuku y’uyu Mujyi wa Kigali itazagaragara neza bitewe n’uko nta mbaraga bafite zo kugera ku kazi no gukora uko bikwiye.

Nyir’ikigo "Royal Cleaning", Mvuyekure Francois wanze kugira icyo atangariza Kigali Today ku mpamvu ituma ikigo abereye umuyobozi gikoresha abaturage kigatinda kubahemba .

Gusa yavuze ko kuri uyu wa 4 Ukwakira 2018 aba bakozi bahembwa, nubwo yirinze gutangaza niba n’ibirarane by’amezi atatu babibaha, cyangwa se biba nk’uko bisanzwe.

Yagize ati "Umushahara bararara bawubonye uyu munsi rwose! Ay’amezi abiriiii, urabizi nawe,... ariko waje ubundi tukabiganiraho neza!"

Aba baturage barasaba Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubakorera ubuvugizi bakishyurwa ayo mafaranga y’ibirarane baberewemo n’iki kigo cya Royal Cleaning , kuko uko batinda kubahemba bigira ingaruka ku isuku aba bakozi batanga mu Mujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali ni umwe mu Mijyi ya mbere muri Afurika izwiho kuba isukuye, ibintu byemezwa na buri munyamahanga wese usura u Rwanda.

Uku kutishyura aba bakozi Umujyi wa Kigali ukesha isuku, umwe mu bawutuye
yatangaje ko byanze bikunze bizagira ingaruka ku isuku, kuko abayikora bazaba batishimye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka