Abo twita inshuti baduhesha ukuboko kumwe bakatwambuza ukundi - Perezida Kagame

Mu kiginairo Perezida Paul Kagame yagiranye n’abaturage kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 muri BK Arena, mu Karere ka Gasabo, yababwiye ko abo umuntu yita inshuti batanga imfashanyo bakoresheje akaboko kamwe, akandi kakambura ibyo yatanze.

Perezida Kagame aganira n'abaturage
Perezida Kagame aganira n’abaturage

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko u Rwanda rwanyuze mu mateka agoye, ku buryo abo rwita inshuti n’abafatanyabikorwa aribo ku ruhande rumwe batangisha ukuboko kumwe bakarwambura bakoresheje ukundi.

Ati “Impamvu nyayo ni ukugira ngo ugume muri ayo ngayo ntupfuye ntukize, kugira ngo baguhorane batyo, udakize utanapfuye ndetse ubemereye ukarangaraho gato no gupfa ntacyo bibatwaye”

Yungamo ati “Ibi mvuga n’ubundi tujya tubiganira, nukuri utarabona ubuhamya bwabyo ubwo ntabwo azi isi arimo uko iteye.”

Perezida Kagame avuga ko imibanire y’ibihugu n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’ibiriho ubu, usanga bifitanye isano n’ibiriho ubu uhereye mu bihe byo hambere.

Ati “Ndashaka kubabwira ibihe turimo kuko byerekana ibyo maze kuvuga, ibyitwa ko hari abo mubana n’abafatanyabikorwa ariko mu mateka ajya kure mu mikorere yabo no mu mibanire yabo natwe ariko byahoze. Ndahera ku Rwanda ariko nujya kubisesengura kurushaho, birafata iyi ntara ya Afurika yose. Ni ko tubaye, ni ko tubanye, ni ko bashaka ko ariko dukomeza kumera”.

Perezida Kagame yavuze ko habaho amahitamo kandi nk’Abanyarwanda n’Abanyafurika bandi, byoroshye kuguma hagati udapfuye ariko utanabayeho, birenze uko abantu benshi babayeho.

Ati “Ntacyo bigusaba, ntacyo ugomba kwishyura, rero nari nzi ko Abanyarwanda twahisemo. Hari n’abandi Banyafurika bagerageza, twese turagerageza bigaterwa n’ubushake n’imbaraga abantu bose babishyizemo”.

Perezida Kagame yavuze ko amateka Abanyarwanda babayemo mu myaka 30 ishize, inafite iyindi yayibanjirije myinshi n’imibereho mibi y’Igihugu, bifite aho bihurira n’ibihugu byabigizemo uruhare.

Ati “Muribuka abacu twatakaje, ni na byiza ko ngiye kubivuga tugana mu kwezi kwa kane. Hari ababigizemo uruhare batari Abanyarwanda kandi bagize uruhare runini ndetse ruruta urw’Abanyarwanda. Muri ayo mateka yatumye ibintu bimera gutyo, ni n’abongabo n’uyu munsi bakidukurikirana batubuza amahwemo, ndetse banatuziza ko uva hahandi udapfuye ntunakire”.

Perezida Kagame yagaragaje uburyo ibihugu byagize uruhare mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, batarekeye aho ahubwo bakomeje na nyuma y’ubukoloni ibikorwa bituma Igihugu kidatera imbere, ndetse bagashaka no kubigira ikibazo ku Banyarwanda.

Ati “ Ibyo bakabikuziza kubera ko wavuye muri wa mwanya bagushyizemo wo kudapfa ntukire. Ibyo ukagomba kubyishyura, gusa bagashaka kukwereka ko bagomba kugusubiza aho ngaho”.

Perezida Kagame yavuze no ku gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ko ari igihugu cyagize ibyago bimwe n’u Rwanda aho byakolonijwe n’agahugu gato, kakabicamo ibice kugira ngo bingane nka ko.

Ati “Ubwo ni Ububiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza. Ububiligi bwishe Abanyarwanda mu myaka irenze 30, bukajya butugarukaho abasigaye bukongera bukabica. Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu”.

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko intambara ya Congo abantu bagiye bakayigira iy’u Rwanda, atari iy’u Rwanda ahubwo abayitangije icyo bashaka ni cyo u Rwanda rurwana nacyo.

Ati “Iyi ntambara ifite inkomoko igenda ikagaruka kuri ayo mateka nari maze kuvuga, abantu bitwa Abanyarwanda bagiye bisanga hakurya y’imipaka ntabwo ari u Rwanda rwabatwayeyo”.

Perezida Kagame yavuze ko abirirwa babwira Abanyarwanda bari muri Congo, ngo nimuhaguruke musubire aho mukwiriye kuba muri bakwiriye kureba n’uko bisanzeyo.

Ati “Niba ushaka kubikora birukanane n’ubutaka bwabo, ariko niba ushaka gukoresha ukuri n’amahoro ugomba kubaha uburenganzira bwabo, nutabikora baraburwanira, ni wa muriro navugaga. Hanyuma rero, iyo uje kubikururamo Abanyarwanda, u Rwanda rukazira ko ibyo bihugu bindi bidashaka abantu bariyo, twagira dute se? Turahangana nabo."

Perezida Kagame avuga ko ibibazo bya Congo byivanzwemo n’amahanga, ndetse na bimwe mu bihugu bya Afurika bifasha Congo kwica abaturage bayo, ibintu bibabaje bitari bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igihugu cyacu tuzakirwanirira
Ntituzemera kuba munsi yibirenge yudashaka ko tubaho .
Kandi perzida wacu turamukunda
Murakoze kubwamakuru mutugezaho

Jackson manicky... yanditse ku itariki ya: 16-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka