Abo mu muryango wa Prof Mbanda bagaragaje umukoro abasigiye

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Prof Kalisa Mbanda, abagize umuryango we barimo abana n’umugore bavuze ko babuze umubyeyi w’intwari, kandi ko abasigiye umukoro wo kugerageza kugera ikirenge mu cye.

Ni umuhango wabaye ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, ubera kuri Kiliziya ya Regina Pacis, ukaba wayobowe na nyiricubahiro Cardinal Antoine Kambanda, wavuze ko urupfu rubabaza ariko cyane cyane iyo rutwaye umuntu w’ingenzi, kandi w’ingirakamaro nka Prof Kalisa Mbanda.

Yagize ati “Mu Rwanda ndetse no mu mahanga umuntu w’indahemuka ndetse ukunda abantu, witangira abandi agaharanira icyagirira abandi akamaro, aho ageze hose bamwibonamo akaba inshuti ya bose. Nibyo byaranze uyu mubyeyi Prof Mbanda, ubuhamya bwinshi burahari mu Rwanda no mu mahanga bigaragaza hose ko bishimiraga kubana no gukorana na we”.

Yakomeje agira ati “Abamuzi mwese muzi ukuntu yagiraga urukundo n’impuhwe, wicisha bugufi kandi akaba umurezi, akamenya kubitoza abato. Mu byo rero adusigiye dukomeze umurage wo gukunda Imana no kuyubaha, niryo banga ryo gukunda abantu no kuba indahemuka”.

Bagaruka ku mibereho ya Prof Kalisa Mbanda, abagize umuryango we bavuze ko bamwigiyeho byinshi birangajwe imbere n’ubwitange ndetse no gukunda umurimo, ku buryo abasigiye umukoro wo kugerageza kugera ikirenge muce.

Umukobwa we witwa Ingabe Kalisa yagize ati “Watubereye umubyeyi mwiza cyane, waradukunze urabitwereka, uranabitubwira kenshi, wowe na mama mwatureze neza, mwadutoje imico myiza n’indangagaciro nyarwanda, mwadutoje guca bugufi, gukunda umurimo, kubaha Imana na buri wese”.

Musaza we witwa Tunga Kalisa we yagize ati “Twaratese, twagize amahirwe yo kugira umupapa mwiza, turacyafite amahirwe menshi yo kugira umumama mwiza kandi ndashaka no kubashimira mwese twasangiye papa, mbabwira nti turahari, tuzi ko namwe muhari, dukomeze urukundo, dukomeze tubane”.

Umugore wa nyakwigendera Prof Mbanda, Rose Ilibagiza yagize ati “Mfite ubushobozi bwo kumuha umudari nawumuha rwose, w’ikirenga wo gukora, kugira urukundo, akita ku bantu atizigama”.

Mu butumwa bwa Perezida wa Repabulika Paul Kagame bwasomwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, bwihanganishije abagize umuryango we, kandi ko azakomeza kwibukirwa ku mirimo myiza yakoreye Igihugu.

Bugira buti “Prof Kalisa Mbanda yakoreye Igihugu cyacu mu nzego zitandukanye, abaturarwanda bazahora bibukira ibikorwa bye muri iyo mirimo, nyakubahwa Perezida wa Repabulika n’umuryango we bifurije madamu Mbanda n’umuryango wose gukomeza gukomera muri ibi bihe by’akababaro, Imana ihe Prof Mbanda iruhuko ridashira”.

Prof Kalisa Mbanda yari aherutse gusoza manda ye ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yavukiye mu Karere ka Rulindo tariki 15 Nzeli 1947, akaba yaritabye Imana tariki 13 Mutarama 2023, azize uburwayi, aho asize umugore n’abana 4.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka