Abo mu muryango wa Louis Baziga wiciwe muri Mozambique barasaba guhabwa ubutabera

Umunyarwanda Louis Baziga wiciwe muri Mozambique arashwe tariki 26 Kanama 2019 yashyinguwe mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 02 Kanama 2019.

Umuhango wo kumuherekeza witabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye, barimo abo mu muryango we, abari bahagarariye guverinoma n’abandi bari inshuti ze.

Louis Baziga yayoboraga ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Mozambique (Diaspora).

Umurambo we wageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 31 Kanama 2019 ukuwe i Maputo muri Mozambique.

Kuri uyu wa mbere mu masaha ya mugitondo hasomwe misa yo kumusezeraho, isomerwa mu itorero Église Vivante de Jesus muri Paruwasi ya Kabuga iherereye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yasezeranyije ko abishe Baziga bazabiryozwa.
Yagize ati “Ruhukira mu mahoro Louis Baziga! Wari ubayeho neza, wita ku muryango wawe, ukorera Imana n’Igihugu. Witangiye igihugu, ariko ndakwizeza ko abakwambuye ubuzima bazabiryozwa bidatinze.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Jean Claude Nikobisanzwe, yavuze ko urupfu rwa Baziga ari igihombo gikomeye.

Ati “Hashize igihe kirekire menye Baziga. Yari inshuti ikomeye, muzi na mbere y’uko mba Ambasaderi. Yari umukozi witangiraga igihugu atizigama. Yagize neza yafashije Abanyarwanda.”

Umuhango wo guherekeza Louis Baziga witabiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Mozambique ari na ho nyakwigendera yiciwe
Umuhango wo guherekeza Louis Baziga witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique ari na ho nyakwigendera yiciwe

Ambasaderi Nikobisanzwe yavuze ko muri Mozambique Abanyarwanda bari mu matsinda afite imyumvire itandukanye, bitewe ahanini n’umubare munini w’abanzi b’u Rwanda bari muri icyo gihugu.

Yongeyeho ko kuba Louis Baziga yaranze kwiyunga kuri abo barwanya u Rwanda ahubwo agahitamo kugendera mu murongo wa Leta y’u Rwanda ari byo byatumye yicwa.

Ati “Turemeza tudashidikanya ko Baziga yishwe azira kwanga gukorana n’abanzi b’igihugu bagizwe umubare munini n’abahunze u Rwanda mu 1994 n’abandi Banyarwanda basanzwe baba muri icyo gihugu.”

“Si ubwa mbere bibaye. Hari ikindi gihe bagerageje kumwica muri 2016. Abo bantu barekuwe badahanwe, none ubu intego yabo bayigezeho. Nta gushidikanya guhari ko abashatse kumwivugana mbere, ari bo bakomeje umugambi wabo.”

Abo mu muryango we na bo bagize icyo bavuga

Louis Baziga yari afite umugore bashyingiranywe mu 1995 witwa Beatrice Uzaramba, bakaba bari bafitanye abana barindwi.

Mu muhango wo gushyingura Baziga, abo bana bavuze ko ubuzima buzababihira kubera kubaho badafite se.

Umukuru muri bo witwa Uwase Ange Louise yagize ati “Umubyeyi wacu ni we twafatiragaho urugero. Yari atubeshejeho, yatwigishije kurangwa n’imico myiza ndetse no kwiyoroshya. Yitangiraga umuryango we n’igihugu ku buryo yatumye tuba abo turi bo uyu munsi.”

Umugore we witwa Beatrice Uzaramba yavuze ko abuze umuntu w’ingenzi mu buzima.

Ati “Yari umuntu ukomeye. Ntacyo twigeze tumuburana, yaduhaye byose. Yari nka Data. Twashyingiranywe tukiri bato, yitangiraga abantu, akita ku bapfakazi n’abandi bakeneye ubufasha.
Niba hariho ijuru, ndizera ko ubu aririmo.”

Uwo mugore wa Baziga yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yababaye hafi ikanabafasha kuzana umurambo i Kigali.

Umugore wa Louis Baziga (ufite ifoto ya Baziga) avuga ko umugabo we yari intungane ku buryo yizeye ko azabona ijuru
Umugore wa Louis Baziga (ufite ifoto ya Baziga) avuga ko umugabo we yari intungane ku buryo yizeye ko azabona ijuru
Ambasaderi w'u Rwanda muri Mozambique yashyize mu majwi abarwanya Leta y'u Rwanda kuba ari bo bivuganye Louis Baziga
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique yashyize mu majwi abarwanya Leta y’u Rwanda kuba ari bo bivuganye Louis Baziga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abanzi b’u Rwanda bose bari muri Mozambique bazafatwe bashyikirizwe ubutabera. Bivuganye inzirakarengane yitangiraga igihugu. Umuntu wese umena amaraso yinzirakarengane ntamahoro azagira.

Imena yanditse ku itariki ya: 4-09-2019  →  Musubize

Abanzi b’u Rwanda bose bari muri Mozambique bazafatwe bashyikirizwe ubutabera. Bivuganye inzirakarengane yitangiraga igihugu. Umuntu wese umena amaraso yinzirakarengane ntamahoro azagira.

Imena yanditse ku itariki ya: 4-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka