Abo mu murenge wa Gitoki bashimye ubwitange bw’inkotanyi
Kuwa 22 Gicurasi, abaturage mu byiciro bitandukanye by’Umurenge wa Gitoki, abayobozi mu nzego z’ibanze guhera mu Isibo n’abavuga rikumvwa, basuye umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Bahereye ku mupaka wa Kagitumba basoreza I Gikoba ku ndake y’uwari umuyobozi w’urugamba rwo kubohora Igihugu ari nabwo butaka bwa mbere RPA-Inkotanyi yafashe mu Rwanda bitwaga agasantimetero.
Utamuriza Olive Betty, wakuriye mu buhingiro kubera amateka yaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri, avuga ko uretse amateka yasobanuriwe ariko amwe ayazi neza cyane ko yayakuriyemo mu nkambi z’impunzi.
Avuga ko abarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu ari abana barezwe n’ababyeyi beza bari bagifite Igihugu ku mutima n’ubwo benshi bari barakivukijwe baba mu nkambi z’impunzi mu bihugu bitandukanye.

Kugira ngo ibyagezweho bikomeze kurindwa, asaba ababyeyi gutanga uburere bwiza ku bana babo kuko aribwo bazakurana indangagaciro zo gukunda Igihugu no kurwanya icyakongera gutanya abanyarwanda.
Yagize ati “Umubyeyi muzima ni ugendera mu kirari cya bakuru be bakoze akarinda, akubaka, ni ukugira indangagaciro yo gukunda Igihugu kugira ngo ukirinde ibyakongera gutanya abanyarwanda kandi ibi akabitoza uwo abyaye.”
Pasiteri Nizeyimana Marcel, wo mu itorero rya ADEPR ururembo rwa Kabarore, avuga ko amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu yamuhaye umukoro wo kwanga ubuhinzi ndetse ubwe yiyumvisemo indangagaciro yo gukunda Igihugu.

Ikindi ariko ngo akurikikije uko urugamba rwatangiye n’ibibazo byagiye bibamo byamugaragarije ko icyo umuntu yashyizeho umutima cyose gishoboka.
Yifuza ko aya mateka atakabaye amenywa n’abantu bacye ahubwo yakabaye ashyirwa mu bitabo mu ndimi zose kugira ngo ari abanyarwanda n’abanyamahanga bayasomekuko arimo inyigisho nyinshi.
Yagize ati “Jye ndifuza ko aya mateka yashyirwa mu nzu ndangamurage n’ubuvivi bukazayumva kuko ateye ishema cyangwa hakaboneka ibitabo byinshi biyavugaho bigakwira Isi yose ku buryo abantu bose babibona kuko by’umwihariko abanyarwanda yabasubizamo imbaraga.”

Avuga ko umusanzu we ari ukujya ugusangiza abakirisitu be aya mateka kuko yafasha benshi cyane urubyiruko.
Bizimana Didier, uhagarariye abakuru b’Imidugudu mu Murenge wa Gitoki, avuga ko amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu yamwubatsemo indangagaciro yo kwigirira ikizere, guhatana no kugera ku ntego kuko aribyo byaranze ingabo za RPA-Inkotanyi.

By’umwihariko ngo izi ndangagaciro akaba arizo agiye gushishikariza abaturage ayobora ariko by’umwihariko gushira imbaraga mu kubaka Igihugu no gukora cyane kugira ngo bagere ku ntumbero y’ibyifuzo byabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Rugengamanzi Steven, avuga ko kenshi mu kazi bashinzwe ari ubukangurambaga buganisha umuturage ku iterambere ariko nanone kubazana bakamenya amateka y’Igihugu ngo ni ukugira ngo batazasinda amahoro.

Ati “Umunyagihugu mwiza si uwagiye akorora, agahinga cyangwa agacuruza bikarangirira aho ahubwo agomba no kumenya aho Igihugu cyavuyen’aho kigeze kugira ngo ejo abantu batazasinda amahoro nk’uko tujya tubyumva ahandi.”
Avuga ko abaturage kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu bibaha umukoro wo kugira icyo bakora kugira ngo barinde ibimaze kugerwaho cyane ibikorwa remezo bifasha umuturage mu iterambere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|