Abo mu miryango irimo abanduye Covid-19 barasabwa kutava mu ngo zabo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abo mu miryango irimo umuntu umwe cyangwa babiri barwaye Covid-19, kudasohoka ngo bajye guhura n’abandi bantu kuko na bo bashobora kuba baranduye n’ubwo baba bataripimisha, inzego zibishinzwe zigashyiraho uburyo bwo kubafasha kubaho.

Minisitiri Gtabazi arasaba abo mu miryango irimo abanduye Covid-19 kutava mu ngo zabo
Minisitiri Gtabazi arasaba abo mu miryango irimo abanduye Covid-19 kutava mu ngo zabo

Ibyo biravugwa mu gihe hari nk’umuryango urimo uwahahiraga urugo ariko akaba atagisohoka kuko yanduye Covid-19, ariko bikaba ngombwa kw’abandi bo muri uwo muryango basohoka bakajya gushaka ibitunga urugo, ari ko bahura n’abandi bantu.

Urugero ni umugabo wanduye Covid-19 wo mu mudugudu wa Byimana ya mbere Akagari ka Byimana, Umurenge wa Matimba, afite impungenge ko umuryango we ushobora kwanduza abandi bantu mu gihe bamwe mu bagize uwo muryango basohoka gushaka amazi n’ibindi bigomba kubatunga.

Aganira na Kigali Today kuri uyu wa kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, yavuze ko amaze icyumweru yipimishije bamusangana Covid-19 ndetse guhera ubwo yishyira mu kato.

Avuga ko kugira ngo ubuzima bukomeze umugore we ari we usohoka mu rugo akajya gushaka amazi ndetse no guhaha ibiribwa kuko bifungiranye bose batashobora kubaho.

Ati “Imbogamizi ihari urumva kuba naranduye mfite impungenge ko n’umuryango wanjye ushobora kuba waranduye, ariko turamutse twanduye twese tukaguma hano mu nzu twabaho gute, ni kwa gupfa na none”.

Akomeza agira ati “Uyu ni umunsi wa karindwi ndyamye mu rugo mu gihe ari jye wazindukaga nkafata akagare nkabona icyo kurya urumva ni ikibazo gikomeye, badushyira muri Guma mu Nzu urumva twabaho gute? Urumva basanga twarapfuye.”

Avuga ko habonetse iby’ingenzi byabafasha nk’ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’amazi nta muntu wakongera gusohoka mu rugo kuko afite impungenge z’uko umuryango we ushobora kwanduza abandi baturage.

Ati “Maze kwipimisha basanze nanduye nashatse gupimisha umuryango wose ariko mbona byadushyira mu kaga, none se ni nde waduha amazi. Niba nararwaye mfite yenda 5,000 frw, ariko se twese badupimye bagasanga twanduye ni nde wajya kuduhahira? Umudamu ni we ujya gushaka ibyo dukeneye kugira ngo turamuke.”

Avuga ko hari n’abandi bashobora kuba bafite ikibazo nk’icye batinya kujya kwipimisha kugira ngo batabura uko babaho.

Ubundi amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ateganya ko umuntu wagaragayeho ubwandu bwa Covid-19, yishyira mu kato ndetse n’umuryango ukajya mu kato ntusohoke mu rugo guhura n’abandi bantu.

Ibikoresho nkenerwa nk’ibiribwa ku bafite amikoro macye ndetse n’amazi, inzego z’ibanze zikabafasha kugira ngo ubuzima bukomeze.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021 ku ngamba nshya zigomba gutangira gukurikizwa guhera kuwa 17 Nyakanga 2021, cyane ku turere twashyizwe muri Guma mu Rugo, Minisitiri Gatabazi, yasabye ko imiryango irimo abarwayi inzego z’ibanze zayifasha kugira ngo idasohoka kwanduza abandi.

Yagize ati “Abarwayi bagomba kuguma mu rugo ndetse tukaba tunasaba ko abari muri urwo rugo rurimo abarwayi umwe cyangwa babiri, baba bakwiye kutagenda kuko haba hari ibyago by’uko bashobora kugenda na bo yenda banduye, ariko bataripimisha ngo bamenye uko bahagaze.”

Yakomeje agira ati “Turasaba abarwaye ko baguma mu ngo zabo, tugasaba abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze gusura abo baturage bafite rimwe na rimwe ibibazo by’imibereho kugira ngo babafashe nk’umuryango nyarwanda. Abaturanyi babo bababonere ibyo barya n’aho bidashobotse Leta ikaba yagira uruhare mu gufasha abo bantu basabwa kuguma mu ngo kubera ibyago byo kwandura Covid-19.”

Minisitiri Gatabazi avuga ko byafasha ko abarwaye badasohoka bajya gushakisha imibereho, kuko bakwirakwiza ubwandu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo abali mururwo.rugo bose bagombye kwipimisha à basanze ali bazima bakirinda guhura nurwaye kugeza akize kuko hali a bafite inzu zitandukanye kubwira uwapimwe agasanga ali muzima kuguma mu rugo sicyo gisubizo igisubizo nuko usanze ali muzima yigishwa uko yirinda kuko na bagenda mumasoko muma bus benshi ntibaba barasuzumwe ntaho rero bihuriye nuwipimishije agasanga ali muzima

lg yanditse ku itariki ya: 15-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka