Abo kuhira bidashoboka Leta izabaha ibiribwa - RAB

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Patrick Karangwa, arizeza ibiribwa abaturage badafite icyizere cyo kuzabona umusaruro, bitewe n’imvura yabuze hamwe na hamwe mu Gihugu.

Henshi nta musaruro biteze kubera ibura ry'imvura
Henshi nta musaruro biteze kubera ibura ry’imvura

Agace ka Afurika u Rwanda ruherereyemo gakomeje gutaka ibura ry’imvura y’umuhindo w’uyu mwaka, by’umwihariko mu bice bimwe na bimwe by’igihugu abahinzi barimo kugaragaza ko babuze imvura, bigatuma imyaka bari bahinze yumira mu mirima.

Impuguke mu by’Ubukungu, Straton Habyarimana ndetse na Dr Karangwa, bateguje abantu ko hazabaho gukomeza kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa mu mwaka utaha wa 2023.

Habyarimana akomeza agira ati "Kugeza ubu iki gihembwe gisa n’icyapfuye, ntabwo abaturage biteze kuzasarura n’ubwo imvura yagwa ubu, kuko ibyangirika byamaze kwangirika, abantu bamwe Leta yagatangiye gutekereza uburyo izabatabara."

Dr Karangwa avuga ko hirya no hino mu Gihugu aho imvura yabuze, abahinzi bakaba badafite uburyo bwo kuhira imyaka kandi nta handi bakura ibibatunga, Leta irimo kubashakira uburyo izabagoboka.

Ati "Wa muhinzi uvuga ngo ’ni aka karima konyine nari ntezeho amakiriro, nta mvura yaguyemo’, uwo muntu ntabwo Leta izamureka, izamuha ibyo kurya kuko ntabwo yamwuhirira hatagera amazi."

Ati "Abo bose Leta ifite ubushobozi bwo kubagaburira nk’uko yagaburiye abaturage mu gihe cya Covid-19 turi muri Guma mu rugo. Hari aho kuhira bidashoboka na mba kandi hakaba hari izuba ryangiza imyaka, ntabwo Leta ishobora kubareka ngo basonze ireba."

Dr Karangwa yabitangaje mu kiganiro yahaye Televiziyo y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, cyavugaga kuri gahunda yo kuhira imyaka muri iki gihe imvura igenda igabanuka.

Uyu muyobozi Mukuru wa RAB avuga ko ibi bishobora gutangira gukorwa mu kwezi k’Ukuboza 2022 no mu kwa mbere kwa 2023, ubwo utundi duce tw’Igihugu twabonye imvura tuzaba twejeje.

Dr Karangwa ndetse na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana ubwe, basaba abahinzi gukoresha uburyo bwose bushoboka bwo kuhira no gukoresha inyongeramusaruro kugira ngo ibiribwa bitazabura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

reta ikwiriye gukora ishoramari rifatika mubijyanye no kuhira imyaka kuburyo nko muri buri sibo baba bafite imashini yuhira, naho gutega amaso kukirere byo bisigaye bigoye.

bernard yanditse ku itariki ya: 1-11-2022  →  Musubize

Murakoze Leta yacu ni umubyeyi, hano mu karere ka Gisagara hari amapfa ateye ubwoba, imyaka yarumye byaba ibishyimbo, byaba soya, byaba imyumbati n’ibindi, niharebwe uko byakwitabwaho. Ibihe byiza.

Ndayishimiye Felicien yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka