Abo ababyeyi bizera baravugwaho kuba ari bo babasambanyiriza abana

Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Karere ka Muhanga rurasaba ababyeyi kuba maso, kuko abakozi bo mu ngo n’ababatwarira abana ku mashuri harimo ababasambanyiriza abana.

Inzego z'ubuyobozi ku bufatanye n'abaturage ni bumwe mu buryo bwafasha kurwanya ibyaha birimo no gusambanya abana
Inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage ni bumwe mu buryo bwafasha kurwanya ibyaha birimo no gusambanya abana

Urwo rwego rugaragaza ko kuva umwaka wa 2019 watangira nibura rumaze gukora dosiye zisaga 80 z’abana basambanyijwe, bamwe mu bakekwaho ibyo byaha hakaba harimo n’abamotari batwara abana ku mashuri ndetse n’abakozi bo mu ngo.

Urwego rw’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye mu Karere ka Muhanga rugaragaza ko uko ababyeyi barimo kurera abana babo, bitiza umurindi ababasambanyiriza abana, kandi abakora ibyo byaha bakaba baba bizewe.

Rugaragaza ko ababyeyi bizera ababafasha mu burere bw’abana babo bikagera aho abana baba inshuti n’ababarera kurusha ababyeyi kandi ubwo bucuti buba bugamije kubasambanya, ari na yo mpamvu ngo ababyeyi bakwiye kurushaho kuba maso.

Byavuzwe, n’Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye, Umumararungu Marie Rose mu kiganiro kirebana no kurwanya ibyaha no kubikumira yatanze mu nama mpuzabikorwa idasanzwe y’Akarere ka Muhanga baye ku wa 05 Mata 2019.

Umumararungu agaragaza ko ababyeyi bakwiye kureba kure kurusha kwizera abakozi babo
Umumararungu agaragaza ko ababyeyi bakwiye kureba kure kurusha kwizera abakozi babo

Yavuze ko hari abantu bizerwa mu miryango bagasambanya abana ntibimenyekane bigatuma ibyo byaha bidahanwa kandi bigakomeza gukura, urugero akaba ari urw’abakozi bo mu ngo b’abakobwa basigarana abana b’abahungu mu ngo, n’abamotari batwara ku ishuri abana b’abakobwa babajyanye ku ishuri.

Agira ati, “Uko umumotari agutwarira umwana bagenda bikubanaho kuri moto ni ho hava kumushukisha utuntu bakaba inshuti kugeza aho amusambanyije kandi ntiwapfa kubimenya kuko umwana atabikubwira”.

Ati “Hari kandi abakozi b’abakobwa dusigira abana b’abahungu burya na bo ni ukubagenzura, kuko bajya babasambanya kandi ntiwapfa kubimenya igihe umwana atabikubwiye”.

Umumararungu kandi avuga ko hari aho bigaragara ko abasambanyije abana bakunze guhishirwa cyangwa ibimenyetso bibashinja bikabura kubera ko ababyeyi b’umwana wasambanyijwe, biyunga n’uwabakoreye icyaha cg bakamuhishira abibutasa ko usibye gusibanganya ibimenyetso, hari ibihano ku bagaragaweho na bene iyo myitwarire.

Usibye imiryango yifashije byagaragaye ko abayisigaranira abana bashobora kubasambanya, no mu bice by’icyaro ngo ibyo byaha birahakorerwa aho imwe mu miryango yizera ahantu isiga umwana, akaba yahasambanyirizwa.

Inama mpuzabikorwa yagaragarijwe ko abakozi bo mu ngo n'ababatwara ku mashuri bizerwa kandi babasambanyiriza abana
Inama mpuzabikorwa yagaragarijwe ko abakozi bo mu ngo n’ababatwara ku mashuri bizerwa kandi babasambanyiriza abana

Kuri iyi mbogamizi, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, avuga ko hari politiki za Leta zitandukanye zashyizweho ngo zifashe iyo miryango, harimo itorero ry’Umudugudu ryita ku burezi, politiki y’irerero kuri buri Mudugudu, no gukora ubukangurambaga mu guhangana n’ikibazo cy’abasambanya abana.

Ubuyobozi kandi busaba abantu bose kudahishira ahagaragaye ibikorwa bibi byo gusambanya abana kuko usibye kubahohotera, ngo binateza igihombo ku gihugu kuko Leta ari yo yita ku bafungiye ibyaha byo gusambanya abana, kandi ikishyura abunganizi mu mategeko kuri abo bana, ngo havuka kandi amakimbirane hagati y’imiryango y’abafunze n’iy’umwana wahohotewe.

Inama Nshingwabikorwa idasanzwe y’Akarere ka Muhanga kandi yagaragarije abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Karere ko imikoranire myiza hagati y’inzego ari ingenzi mu gufatanya guhangana n’ibyaha, no kubikumira bitaraba hibandwa ku gutangira amakuru ku gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka