Abize ubuvuzi bifuza ko gahunda yo kubanza gukora mu bitaro bya Leta yavugururwa

Bamwe mu biga ubuvuzi (Medical students) muri Kaminuza y’u Rwanda, basaba ko gahunda yo gusabwa gukora mu bitaro bya Leta mu gihe barangije amasomo yabo, nibura ibiri kugeza kuri irindwi bitewe n’icyiciro cy’amasomo barangije, yasubirwamo.

Ibyo gusabwa kubanza gukora mu bitaro bya Leta mu gihe barangije amasomo yabo, ngo bikubiye muri gahunda izwi nka ‘retention contract’, aho abize ubuvuzi rusange (general practitioners) barihirwa na Leta, bagomba kubanza gukora nibura imyaka ibiri mu bitaro bya Leta, mu gihe ab’inzorebere (specialists), bo basabwa gukora imyaka guhera kuri itanu kugeza kuri irindwi.

Mu nkuru dukesha The New Times, bavuga ko n’abize birihira iyo gahunda ibareba, kuko nabo basabwa gusinya iyo kontaro.

Christelle U. Giraneza, warangije mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda yagize ati “Sinabisinye kuko njyewe ntishyurirwaga na Leta, icyakurikiyeho nabuze icyangombwa kinyemerera gukora nk’umuganga.”

Yongeyeho ko “Icyo Leta yakora ni ukorohereza abo bize ubuvuzi, no kureka kubafatira ngo babasabe kubanza gukora mu bitaro bya Leta mu gihe barangije amasomo”.

Uwitwa Iradukunda Fabrice, umaze umwaka akora mu bitaro bya Leta muri iyo gahunda, avuga ko mu myaka ine umuntu ataba yemerewe gushaka akazi ahandi hatari mu bitaro bya Leta, kandi ibyo ngo ntacyo bitwaye, mu gihe cyose bakoroherezwa kubona amikoro yo gukemura ibibazo byabo.

Iradukunda avuga ko ibitaro bya Leta usanga bifite abaganga bakeya, iyo akaba ari yo mpamvu ituma abarangije mu mashuri y’ubuvuzi basabwa kubanza kubikoramo.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga mu Rwanda ( Rwanda Medical Association), rigizwe n’abaganga bagera kuri 300, Ntirushwa David, avuga ko kuba abarangije kwiga ubuvuzi basabwa kubanza gukora mu bitaro bya Leta, icyo ari ikintu cy’ingenzi ku rwego rw’ubuzima.

Yagize ati “Kuri twe, gahunda yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye no gusaba abarangije kwiga ubuvuzi kubanza gukora mu bitaro bya Leta, ni ikintu cyiza, kandi tubona ko bikwiye abaganga bacu babanza gukora mu bitaro bya Leta”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka