Abize muri Isiraheli batangiye kwitura Leta
Abanyeshuri baherutse kurangiza amahugurwa muri Isiraheli baremeye ihene 50 abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo muri Karongi.
Abo banyeshuri 20 bahagarariye bagenzi babo 123, baremeye izo hene abo baturage batuye mu Murenge wa Rubengera, ku itariki ya 26 Ukwakira 2016.
Bavuga ko gufasha abaturage ari umuhigo bihaye bashingiye ku bumenyi n’ubushobozi bakuye muri Isiraheli; nkuko Kansiime George uhagarariye aba banyeshuri abivuga.
Agira ati “Ni intangiriro y’inshingano twihaye yo gutanga umusanzu wacu mu kuzamura igihugu kuko nacyo cyadufashije kugera kuri byinshi birimo ubumenyi twahawe haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo kitwishyuriye.”
Akomeza avuga ko ibyo bikorwa byabo bigamije guteza imbere igihugu n’abagituye bizakomeza.
Abo banyeshuri ni abagize icyiciro cya kane kirangije amahugurwa y’umwaka mu gihugu cya Isiraheli.
Bishyuriwe na Leta y’u Rwanda nyuma yo kurangiza Kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi. Bahize ko bagomba kwitura Leta yabohereje kwiga.
Abahawe ihene n’abo banyeshuri babijeje ko bazazifata neza kandi zikaba zigiye kubabera intangiriro y’iterambere ryabo; Nkurikiyimana Eliyezeri, umwana w’imfubyi abisobanura
Agira ati “Iyi hene ngomba kuyifata neza ikororoka ikazangeza ku nka kandi ndabibijeje.”
Mugenzi we witwa Murebwayire Genevieve agira ati “Ndishimye cyane kuko iri tungo rizamfasha kubona agafumbire mpinge neze, nzarifata neza rimbyarire inyungu.”
Mutabazi Moise, umuhuzabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside mu Karere ka Karongi na Rutsiro, avuga ko igikorwa nk’iki kigaragaza ko igihugu gifite urubyiruko rugamije kucyubaka.
Agira ati “Kwicara nk’urubyiruko bagatekereza gufasha kandi bahereye ku batishoboye barokotse Jenoside ni ibigaragaza ko u Rwanda rufite urubyiruko ruharanira guhindura igihugu cyiza.”
Ihene 50 zatanzwe zifite agaciro k’ibihumbi 800RWf yaturutse ku bwitange bwa buri wese muri abo banyeshuri.
Usibye kuba barahaye ihene abatishoboye hari banabumbiye amatafari umukecuru witwa Nyiranzabahimana Yozafina, uba mu icumbi, mu rwego rwo kumufasha kubona aho aba.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
yes tugomba kunjya twishyura ibyo URwanda ruba rwadutanzeho kugirango abatoya barinyuma kugirango nabo batere ikirenge mucyabakuru babo nibyo muze twubake igihugu cyacu.
I am so happy to see this excellent action. Ni byiza cyane, mukomereze aho maze n’aandi babigireho, kugira neza , gufasha abatishoboye ntako bisa , kuko urukundo rurakomera kuruta urwangano.
I am pround to be a Rwandese.....
Nibyo Rwose abantu bize muri Israel bagomba guhindura igihugu ndetse byaba nabyiza bakakigira nka Paradiso nkuko Israel imeze binyuze kubumenyi baba barahungukiye,so ikindi nuko nabonye aho bavuze ngo umurenge wa Rugengera ariko ndumva harabayemo ahari kwibeshya ari Rubengera.ikindi kdi nuko abo banyeshuri bagomba noguhindura ubuhinzi bwurwanda bakurikije technology bahashye muri Israel