Abize Inozabubanyi baragaya abakoresha babahindurira inshingano

Abize bakanakora umwuga w’Inozabubanyi (Public Relations) baravuga ko abakoresha benshi batarumva akamaro n’inshingano by’umukozi ushinzwe guhuza ikigo n’abakigana.

Nzahumunyurwa avuga ko bagiye gushyiraho urugaga rwo kumvisha abayobozi akamaro k'umwuga w'inozabubanyi n'uko gakorwa
Nzahumunyurwa avuga ko bagiye gushyiraho urugaga rwo kumvisha abayobozi akamaro k’umwuga w’inozabubanyi n’uko gakorwa

Abize uwo mwuga muri za Kaminuza bagaragaza ko bagifatwa nk’abashinzwe gutegurira no kwakira abashyitsi, gutanga amazi mu nama no kuyobora abagana ibigo, n’inzego za Leta cyangwa gutwaza abakoresha ababo.

Umwuga w’Inozabubanyi (Public Relations) wigwa mu mashuri ya Kaminuza, abawukora bakaba bamenyerewe ku izina ry’aba ‘PRO’(Public Relations Officers). Bazwi cyane mu bigo bya Leta, kugeza ku rwego rw’Uturere ko ari bo bashinzwe guhuza abagana ibyo bigo n’izo nzego.

Ibigo n’imiryango itari iya Leta, aho batangiye kumva neza akamaro k’uwo mwuga, naho uhasanga abakozi bashinzwe guhuza inzego zabyo n’ababigana.

Nyamara Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwakunze kunenga kenshi abashinzwe inozabubanyi mu bigo bya Leta kuko ngo badashyira amakuru akenewe yabyo ku mbuga z’itangazamakuru zashyizweho na Leta kugira ngo abagana ibiro by’uturere n’ibigo bya Leta barusheho gusobanukirwa batiriwe baza kubaza.

Inzobere ziturutse mu kaminuza z'i Burayi zaje guhugura ICK uko yarushaho kunoza inozabubanyi
Inzobere ziturutse mu kaminuza z’i Burayi zaje guhugura ICK uko yarushaho kunoza inozabubanyi

Ku ruhande rwabo ariko, abashinzwe Inozabubanyi bakunze kugaragaza ko kuvangirwa inshingano ari imbogamizi ikomeye bahura na yo bigatuma badakora ibiri mu nshingano zabo uko bikwiye.

Nzahumunyurwa Pierre Claver umaze imyaka 25 yize uwo mwuga akaba yarawukoze akanawigisha muri kaminuza, avuga ko aho ari ho bahera binubira uko ukorwa.

Ati, “Ntabwo PRO ari umukozi ushinzwe guherekeza abaje ku karere, ntashinzwe gutera intebe no kwicaza abantu cyangwa kubarangira inzira, ahubwo ashinzwe kureba niba ibyakozwe mu gikorwa runaka byageze ku nshingano ziteza imbere Akarere cyangwa ikigo akorera”.

Nzahumunyurwa kandi avuga ko abize umwuga w’inozabubanyi badakwiye kwiyicarira ngo barebere ibibakorerwa kandi bafite ubumenyi bwatuma ibyo bize bibateza imbere kandi abakoresha na bo bakabona umusaruro ari na yo mpamvu avuga ko bagiye gufata ingamba.

Agira ati “Tugiye gushyiraho ihuriro ry’abize inozabubanyi kugira ngo dufatiremo ingamba abakoresha bacu tubereka uko akazi kacu gakwiye gukorwa kugira ngo tunoze ibyo dushinzwe kandi tugirire akamaro abo dukorera”.

Padiri Ntivuguruzwa avuga ko guhugura abayobozi b'ibigo biri mu bizatuma bumva akamaro k'umukozi ushinzwe inozabubanyi
Padiri Ntivuguruzwa avuga ko guhugura abayobozi b’ibigo biri mu bizatuma bumva akamaro k’umukozi ushinzwe inozabubanyi

Umuyobozi wa Kaminuza Gaturika ya Kabgayi (ICK) Padiri Barthazar Ntivuguruzwa avuga ko muri iryo shami, batangiye kugirana ubufatanye na za kaminuza mpuzamahanga uko zajya ziza gutanga amahugurwa n’amasomo ku rwego rwo hejuru kugira ngo bazibe icyuho cyaturuka ku bumenyi buke.

Aya mahugurwa kandi azajya anahabwa abakoresha cyangwa abayobozi, kugira ngo basobanukirwe n’inshingano z’umukozi wakabagiriye umumaro aho kumukoresha ibijyanye n’ibyifuzo byabo.

Agira ati, “Abayobozi ba Leta n’ibigo bakwiye kumenya akamaro ka PRO kugira ngo abashe guteza imbere ikigo kandi akore akazi ke neza, kuko aho babikora neza PRO ni umutima w’iterambere ry’ikigo”.

Kaminuza Gaturika ya Kabgayi, igaragaza ko mu Rwanda usibye no kuba abize uwo mwuga badakora inshingano zabo neza kubera uko abakoresha babafata, ngo no ku isoko ry’umurimo usanga badahabwa akazi nk’uko bikwiye atari uko badakenewe, ahubwo ngo ari uko hari n’ibigo, n’indi miryango yigenga bitarumva neza ko bikeneye abantu babihuza n’ababigana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igihe kirageze kugirango abakoresha bongere kumva neza umumaro ukomeye Public relations specialist bafite mu bigo bakoramo, dushimiye cyane abamaze gutera intambwe bumva neza uyu mwuga ninyungu ufitiye ibigo byabo

murakoze

Camarade Muhire yanditse ku itariki ya: 6-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka