Abiyitiriraga RIB akabo kashobotse

Abagana Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), barishimira ko abakozi barwo bahawe impuzankano zibaranga, ku buryo nta wabitiranya n’ubonetse uwo ari we wese, nk’uko hari abajyaga biyitirira urwo rwego bagashuka abaturage bakabambura.

Abakozi ba RIB batangiye kwambara impuzankano zibaranga
Abakozi ba RIB batangiye kwambara impuzankano zibaranga

Ni nyuma yaho tariki ya 01 Gashyantare 2022, uru rwego rwari rwerekanye ndetse runamenyesha Abanyarwanda ko mu minsi ya vuba, bagiye kuzajya babona abagenzacyaha mu mpuzankano nshya.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, kuri sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihugu hose, abagenzacyaha bagaragaye mu kazi kabo ka buri munsi, mu mpuzankano nshya ibaranga.

Ni ibintu byakiriwe neza n’abagana RIB bashaka serivisi zitandukanye, kuko bavuga ko barushijeho koroherwa no kubona serivisi, kuko uwo ushaka uba umubona neza utarinze kugira uwo usobanuza.

Françoise Uwamahirwe wari wagiye gushaka serivisi kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, avuga ko yatunguwe no gusanga abakozi bayo mu mpuzankano nshya, ariko ngo byarushijeho kumufasha kutabitiranya.

Ati “Byantunguye kuko mpageze nsanga bambaye undi mwambaro, nsomye ku myenda mpita menya icyo bakora. Ubu nabasha kuba natandukanya umugenzi usanzwe nawe ushaka serivisi n’uwo nkeneye. Mbere byari bigoye kuko warazaga ukaba wabona ushaka ubufasha n’urimo kwakira abantu, ukayoberwa kubatandukanya”.

Abashaka serivisi muri RIB bishimiye ko batazongera guhuzagurika
Abashaka serivisi muri RIB bishimiye ko batazongera guhuzagurika

Uwitwa Iradukunda Emmanuel wagaragaye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, yitabye urwo rwego kuko yari yahamagajwe, avuga ko kuba abakozi basigaye bafite impuzankano zibaranga birimo gufasha ababagana.

Ati “Basigaye bambara imyenda itandukanya umukozi n’undi muntu usanzwe uhaje, kuko baba bambaye amakote yanditseho amazina yabo, bakagira n’icyapa cyerekana ko ari umugenzacyaha, hakabaho na nimero ibagaragaza, ukamenya gutandukanya umuntu usanzwe n’uwa RIB”.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, avuga ko mu kazi k’ubugenzacyaha ari byiza ko ababagana bagomba gutandukanya umuturage usanzwe n’umugenzacyaha, ariyo mpamvu abakozi ba RIB bahawe impuzankano kugira ngo barusheho korohereza ababagana, ariko kandi ngo bizanarinda abajyaga biyitirira uru rwego.

Ati “Urabona nk’umuturage iyo yazaga kuri sitasiyo, iyo yabaga atitegereje ngo arebe ko umugenzacyaha afite ikarita, hari igihe yashoboraga kuba yamwitiranya n’undi. Ubu rero biroroshye ko ashobora kumutandukanya n’abandi baturage, kuko umugenzacyaha agaragarira umuntu aturutse kure, kuko iriya mpuzankano igaragarira buri wese, ibi rero bizafasha kuba na ba bantu biyitiriraga RIB twabahasha muri ubwo buryo”.

RIB ivuga ko kubera imiterere y’akazi kabo, hari igihe biba ngombwa ko umukozi ajya mu kazi atambaye impuzankano, gusa ngo icyo gihe asabwa kuba yakwerekana ikarita imuranga kuko nayo ari imwe mu byangombwa.

Imyambaro yambarwa n’abakozi ba RIB irimo amoko abiri, aho harimo uwitwa ‘Operation’ wambarwa n’umukozi utakoreye mu biro hamwe n’indi yambarwa n’umukozi wakoreye mu biro.

Imyambaro y’umukozi utakoreye mu biro igizwe n’ipantaro, ijire (Gillet) ndetse n’umupira w’amaboko magufi w’ubururu, kuri jile hariho amzina, mu gihe umwambaro wo mu biro ugizwe n’ikoti (Costume) y’umukara irimo ishati, ndetse na karuvati (Cravat) y’umukara iriho ikirango (Logo) cya RIB.

Hashize imyaka ine RIB itangiye gukora, aho yatangiranye abakozi 869 ariko kugeza ubu muri uyu mwaka imaze kugera ku bakozi 1,279, kubera ko buri mwaka uru rwego rwongera abakozi, mu gihe imiterere yarwo iteganya ko abakozi barwo bagomba kugera ku 1,579.

Mu bakozi 1,279 uru rwego rufite, ab’igitsina gore bageze kuri 27% naho ab’igitsina gabo bakaba ari 73%, ab’igitsina gore nabo bari mu nzego za RIB zifata ibyemezo (Gender Mainstream),

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RIB YUBAHWE

Alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka