Abitabiriye ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova bashimye uko bakiriwe mu Rwanda
Abahamya ba Yehova basaga ibihumbi 43 baturutse imihanda yose y’Isi, bari bamaze iminsi itatu mu ikoraniro mpuzamahanga ry’amasengesho ryabahurije mu Rwanda, aho barisoje kuri iki Cyumweru tariki 10 Kanama 2025, bakaba batangaje ko bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda.

Abaganiriye na Kigali Today baturutse hanze y’u Rwanda, bavuze ko kuva bagera ku kibuga cy’indege cya Kigali, bakiriwe neza, nk’uko bisobanurwa na Salah Block, waturutse muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati “Nkigera ku kibuga cy’indege Abanyarwanda banyakiranye inseko nziza, byari byiza, nabakuze cyane. Muri Hoteli aho nagiye gucumbika banyakiranye urugwiro, bampaye icyo nari nkeneye cyose, ni ibintu byiza cyane”.
Mugenzi we, Ibada Safi waturutse muri Tanzania, na we avuga ko inzego zose z’u Rwanda zamwakiriye neza, anatangarira isuku yabonye aho yanyuze hose.
Ati “Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwanyakiriye neza, nta kibazo na kimwe nagize. Inshuti zanjye zanyakiriye neza, baranjyana kugera kuri hoteli nziza cyane, ariko aho nanyuze hose mu mihanda isuku ni yose, Kigali irakeye pe! Najyaga mbyumva ndi iwacu muri Tanzania, ko u Rwanda rufite isuku none ndabyiboneye, aho nanyuze hose, aho naraye no kugera hano twakoreye ikoraniro harasukuye bihagije”.
Ibada yungamo ati “Ibyo kurya ni byiza cyane, aho kurara barabanza bagasuzuma neza niba icyumba gitunganye kandi gisukuye bihajije. Ikindi hano hari umutekano uhagije, ushobora gutembera mu ma saa tanu cyangwa saa sita z’ijoro nta kwikanga. Hano hari ibintu byinshi byo kuhigira, Umutanzaniya ubashije kugera mu Rwanda, yige isuku, yige uko bakira abantu, yige uko bacunga umutekano. Azabona kandi abantu beza nk’abo nari ndi kumwe na bo muri iyi minsi mike mpamaze”.

Iri koraniro ry’Abahamya ba Yehova ribereye bwa mbere mu Rwanda, ryitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 43, hakaba harimo abanyamahanga barenga ibihumbi bitatu baturutse mu bihugu 20, iri koraniro rikaba ryabereye kuri stade Amahoro.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Migambi François Regis, yavuze ko iri koraniro ryagenze neza, kuko inzego z’Igihugu bireba zabafashije mu myiteguro.
Ati “Byagenze neza muri rusange, cyane ko inzego za Leta zabidufashijemo, duhereye ku Biro by’Umukuru w’Igihugu, RDB, Umujyi wa Kigali n’izindi zirimo iz’umutekano nka Polisi y’u Rwanda, izo nzego zose turazishimira cyane. Abashyitsi barishimye cyane, hari abasuye Pariki z’Igihugu nk’Akagera n’Ibirunga, babona ingagi n’izindi nyamaswa, mbese bemeza ko baryohewe no kureba ibyiza nyaburanga by’u Rwanda”.
Aganira n’abanyamakuru ku wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2025, Migambi yavuze ko bateganyaga ko abitabiriye iri koraniro bazasigira u Rwanda asaga Miliyari eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda. Akabihera ku kuba barafashe hoteli 27, bakodesheje imodoka zibafasha mu ngendo, amafunguro, ubukerarugendo n’ibindi kandi byose byishyurwa.
Insanganyamatsiko y’iri koraniro ry’Abahamya ba Yehova iragira iti “Korera Imana mu buryo yemera”.







Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nashimishijwe n’ikoraniro ry’abahamya ba Yehova ryabereye mu Rwanda bwa mbere, nukuri twashimishijwe nabashyitsi baturutse mubihugu bitandukanye byisi Kuko bari abantu barangwa n’amahoro. Twararikurikiranye Neza kwikoranabuhanga gusa twatangajwe n’urukundo rwinshi Abahamya bagira.
Mwarakoze gusura u Rwanda
Muzagaruke💙💙💙💙💙