Abitabiriye ihuriro ry’urubyiruko Gatolika hari ibyo bifuza ko ubutaha byakosorwa

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ihuriro ry’urubyiruko Gatolika(Forum) bavuga ko bishimira kuba Kiliziya ibatekerezaho nk’urubyiruko rukeneye kubaka ahazaza rushingiye kuri Roho Mutagatifu ndetse no kumenya ibitandukanye byabafasha kwiteza imbere mu buzima busanzwe, ariko kuri iyi nshuro bakanenga uburyo yateguwe kuko hari imbogamizi bagiye bahura na zo.

Muri izo mbogamizi, bavugamo ibijyanye n’umwanya, imyigishirize, ingendo, imirire n’ibindi.

Uwitwa Bazilisa ati: “Ubusanzwe igitambo cya Misa cyaberaga ahantu hameze nka Stade ku buryo tureba Aritari twese ariko kuri iyi nshuro bamwe bari mu Kiliziya abandi mu ihema barebera ku ikoranabuhanga (projector) tukabireba ariko ugasanga turasiganwa bamwe bagakoma amashyi abandi bakayakoma nyuma.”

Bazilisa avuga ko ibyo byose bigaragaza ko bisa nk’aho bitateguwe neza bihagije akaboneraho gusaba ko bajya bashaka ikibuga kigari aho ibintu byose bibera hisanzuye.

Uwitwa Sylvia ati: “Naje niteguye kwakira inyigisho nyinshi zaba iza Kiliziya na Leta ariko bisa nk’aho zabaye nkeya kuko twavaga kure mu miryango yatwakiriye, imodoka zihatugeza ari ikibazo cyane ko bamwe bwari ubwa mbere tugeze muri Kigali. Kuvuga ngo jya muri Gare runaka utege ujye aha n’aha ari ubwa mbere byabanje kujya bitugora. Ubutaha bategura uburyo byajya bikorwa neza bikabera hafi ndetse ku buryo buri wese abasha kwishyikira.”

Uwitwa Veronika waturutse muri Diyosezi ya Gikongoro ati: “Ubu ni ubwa gatatu nitabiriye ihuriro ry’urubyiruko. Bajyaga bazana abatumirwa benshi batwigisha ibintu bitandukanye ariko kuri ubu ntabo. Mbere twafataga akanya urubyiruko rwose rwitabiriye tugatambagiza umusaraba mu muhanda, dusenga, tubyina, turirimba ariko muri Kigali ho bafashe Diyosezi imwe iba ari yo ibikora mu gihe twabikoraga muri rusange. Ibyo rero ubutaha bakwiye kubikosora kugira ngo tubibone mu buryo bumwe kandi bunogeye buri wese”.

Bose basaba ko ubutaha Diyosezi izajya iba yakiriye Forum ikwiye kujya ihita itangira imyiteguro ku buryo byose bijya ku murongo ntibahure n’ibisitaza.

Padiri Thadée Ndayishimiye, ushinzwe iyogezabutumwa ry’urubyiruko muri Arikidiyosezi ya Kigali, hari ibyo avuga ko byabaye imbogamizi muri iri huriro bitari bisanzwe, birimo ingendo. Ati: “Sinavuga ko byagenze neza ijana ku ijana, kuko abana bagiye bagorwa n’ingendo zo kugera kuri Regina Pacis aho bagombaga kujya bahurira bose ngo bahabwe inyigisho n’ibindi byabaga byateganyijwe buri munsi. Byatewe n’uko aba bana ubwo bazaga bakiriwe n’imiryango itandukanye muri Kigali, harimo Nyamirambo, Sainte Famille n’ahandi, bityo gutega byagiye bigorana kugira ngo bagere kuri Regina Pacis".

Padiri Ndagijimana yiseguye ku bitaragenze neza, ariko avuga ko bidakwiye kubaca intege kuko bizakosorwa. Ati: “Niba koko hari n’izindi mbogamizi zabayeho tuzabimenya, kuko nubwo iri huriro risojwe hakurikiyeho kwisuzuma aho urubyiruko rwitabiriye rubazwa hagendewe kuri buri Paruwasi rwaturutsemo tukamenya uko byagenze muri rusange. Yego Diyosezi icyenda zose ntizavuga ko byagenze neza ijana ku ijana cyangwa ko byagenze nabi, gusa nitumara kumenya uko babyakiriye tubijeje ko ahagaragaye amakosa azakosorwa kandi turizera neza ko urubyiruko rwumva ku buryo nta kizatuma batitabira Forums z’ubutaha kandi ruzabyishimira.”

Ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu ryari ribaye ku nshuro ya 20, rikaba ryarakiriwe na Diyosezi ya Kigali, ryitabirwa n’ibihumbi bine.

Iri huriro rihuriza hamwe Diyosezi icyenda zigize inama y’Abepisikopi mu Rwanda, kikaba ari igikorwa gihuza urubyiruko buri mwaka cyakomotse ku ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’isi ryitwa JMJ(Journée Mondiale de la Jeunesse).

Ryatangiye ku wa Gatatu tariki 23 kugeza ku Cyumweru tariki 27 ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Muri iyo minsi Mariya yarahagurutse agenda yihuta’ amagambo asangwa mu ivanjiri ya Luka 1:39.

Padiri Ndagijimana avuga ko impamvu yo guhuriza hamwe urubyiruko ari iyogezabutumwa mu rubyiruko, kwidagadura, gusenga ndetse no gusaba nk’urubyiruko.

Ubwo batangiraga iri huriro, baturiwe igitambo cya Misa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ndetse akaba ari na we warishoje.

Cardinal Kambanda yabwiye urubyiruko rwitabiriye ibyiza biba muri Forum, ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo guhura na Kristu buri wese akagirana ikiganiro na we mu mwihariko we.”

Yakomeje ababwira ko inshuti nshya bunguka ari we nshuti nyayo yo kwizerwa, bityo ko bakwiye kumuha ikaze mu mishinga yabo no mu bikorwa bakora kuko bazabibonamo umugisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu byukuri ntabwo ibikorwa byakorerwa ahantu hamwe ,buri diyosezi ifite uburyo bwayo itegura ibintu Kdi bikagenda neza , ntabwo nemeranya na Bazilisa wavuze ko ubusanzwe byakorerwaga muri stade,ubu byabereye aho UHORAHO Nyagasani atuye ,nk’uko iyimukamisiri 19:20-25 bitwereka ko aho Uhoraho ari ari hatagatifu rwose nicyo gituma ibyiza muntu yaguma ahantu hatagatifujwe Kdi hamutagatifuza.Ingendo zo muri Kigali ntabwo byoroshye gufata izindi modoka zitari izi zitwara abagenzi....

Alias yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka