Abitabiriye amahugurwa y’i Nyakinama basabwe gushyira mu bikorwa ibyo bize
Amahugurwa yigaga ku iterambere ry’ibihugu biba bivuye mu bihe by’intambara, yahuzaga intumwa 32 ziturutse hirya no hino muri Afurika, yaberaga i Nyakinama, kuri uyu wa gatandatu tariki 18/02/2012 yasojwe abayitabiriye basabwa gushyira mu bikorwa ibyo bayigiyemo, bateza imbere Afurika.
Asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, Minisitiri Gen. James Kabarebe yabwiye abitabiriye izo nyigisho ko umutekano n’iterambere byuzuzanya. Abasaba ko inyigisho bahawe zabafasha kugira ibyo bahindura mu bihugu byabo.
Minisitiri w’Ingabo yabahaye ingero u Rwanda rwagiye rukora mu gushaka ibisubizo by’ibibazo rwahuye na byo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Yavuze ko u Rwanda rwashoboye kwishyiriraho uburyo bw’inkiko gacaca.
Yakomeje avuga ko kandi kuba ingabo z’u Rwanda na Polisi bibungabunga amahoro ku isi ari ubushake bwa leta y’u Rwanda mu gufatanya n’ibindi bihugu kubungabunga amahoro.
Ayo mahugurwa yari yatumiwemo ibihugu byo ku karere k’Afurika y’iburasirazuba, Cote d’Ivoire, Liberia, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Sierra Leone, yasojwe hatangwa impamyabumenyi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|