Abitabira umuganda rusange baranenga abasigara baryamye
Mu Rwanda umuturage wese ugejeje imyaka 18 y’ubukure ategetswe gukora umuganda nk’igikorwa rusange gifitiye abaturage akamaro, kunyuranya n’itegeko bikaba bihanishwa amande y’amafaranga 5.000Frw acibwa utakoze umuganda kugira ngo asimbure ibikorwa yagakwiye kuba yafatanyijemo n’abandi.
Mu Karere ka Muhanga mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2024, abaturage bacukuye imirwanyasuri banateraho ibiti bivangwa n’imyaka, mu rwego rwo kurinda isuri imanukira mu gishanga abaturage bahingamo imyaka itandukanye.
Ni igikorwa abaturage basanga gikwiye kwitabirwa na buri wese kuko hakiri bamwe bafata umuganda nk’umunsi wo kuruhuka no kuryama, ibyo bikaba binyuranyije n’itegeko, nk’uko bamwe mu baturage banenga bagenzi babo batitabira umuganda babigarukaho.
Uwitwa Dieudonné Tuyishime wo mu Mudugudu wa Ruhina asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yaje mu muganda akoze nk’urugendo rwa kilometero ebyiri avuye aho atuye.
Tuyishime avuga ko umuganda wari ugamije gushyigikira ubumwe n’ubufatanye bw’abaturage, ku buryo ntawe ukwiye kuwita gusa gahunda ya Leta kuko ibikorwa ari iby’abaturage kandi Leta ari abaturage.
Agira ati, “Niba ubu dutangiye amazi yajyaga kwica imyaka mu gishanga, ni nde iyo myaka ifitiye akamaro ko ari twebwe? Ntawe ukwiye kuba aryamira aho kujya ku muganda ngo akorane n’abandi anamenyane n’abandi, umunsi umwe mu kwezi ntiwatuma umuntu yirengagiza nkana inshingano ze, igihe umuntu atarwaye kandi afite imbaraga”.
Uwimana Gema wo mu Mudugudu wa Karama avuga ko abaturage benshi bamaze kumva akamaro k’umuganda, bakawukora batabwirijwe kuko hari n’igihe usanga bazindutse kare ugereranyije n’amasaha asanzwe bagiramo mu kazi, kandi ko abagifite imyumvire mikeye nabo bazajya bigaya bagakosorwa barebeye kuri bagenzi babo.
Agira ati, “Ntabwo abantu bose bumva ibintu kimwe, hari abagifite imyumvire yo kumva batakwitabira umuganda ariko nicyo ubuyobozi bubereyeho, natwe tuzajya dukomeza kubahwitura, nk’abaje ni 60% by’abatuye muri Karama, abasigaye ni bamwe bafite imyumvire itarazamuka”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Nsengimana Oswald avuga ko n’ubwo hakiri bamwe batitabira umuganda, nta Munyarwanda uri hejuru y’itegeko kandi ko nta wemerewe gutuma abandi ku muganda kuko buri wese aba agomba kwukora.
Agira ati, “Abo ni abatarasobanukirwa n’uruhare rwabo mu guteza imbere Igihugu, ugasanga hari abagiye kwiryamira cyangwa bakareba tereviziyo, ibyo ntibikwiye kuko ntawe ukwiye gusiba umuganda kuko hari bamwe mu bagize umuryango bawugiyemo, kereka umuntu wagize ibyago cyangwa umusaza utagifite imbaraga, abandi bose bategetswe gukora umuganda.”
Ku kijyanye n’abayobozi usanga bagena agaciro k’umuganda bagakabya kuwuha agaciro karenze, Nsengimana avuga ko ubundi hari ibipimo bizwi bifashisha babara agaciro k’umuganda bitewe n’igikorwa runaka, haba ku gukora imihanda, kubaka cyangwa gusiza ibibanza by’amazu ku buryo abatanga agaciro katari ko baba birengagiza ukuri.
Abo muri Eswatini bishimiye umuco wo gukora umuganda
Abaturage bagize itsinda ry’abaturutse muri Eswatini bakorera mu Rwanda, baje gukorera umuganda rusange i Muhanga, bavuga ko bishimira umuco w’Abanyarwanda wo gukora umuganda rusange ku buryo nibasubira iwabo bazasaba Leta yabo gushyiraho uburyo bwo gukorera hamwe.
Abo baturage bavuga ko usibye kuba gukora umuganda ari igikorwa giteza imbere Igihugu n’abaturage bacyo, umuganda ngo ni n’umwanya wo guhura no gusabana n’abo baba badaherukana, no kwagura umuco wo gukundana.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Letshego ukomoka muri Eswatini, Mbuso Dlamini, na bagenzi be baje kwifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Shyogwe mu muganda rusange, bavuga ko iwabo nta bisa nk’umuganda bibayo, ariko ko igishimishije cyane ari ukuntu abaturage bo mu Rwanda bahurira mu muganda bagakora kandi bakaganira ku bibazo bafite, n’uburyo bashobora gushaka ibisubizo.
Agira ati, “Iwacu nta bikorwa by’umuganda bihaba, ndi Ambasaderi wa Eswatini hano nanjye ningera mu rugo nzabisaba iwacu tujye dukora umuganda. Ni igikorwa gishimishije, gihuza abanyagihugu, ni umwanya wo gukora ibikorwa bibateza imbere nk’uburyo bwo kwishakamo ibisubizo, ni igikorwa cyiza cyane dushimira Leta y’u Rwanda kuba igiteza imbere”.
Ohereza igitekerezo
|